I. Nyiricyubahiro Musenyeri Yozefu SIBOMANA
Nyiricyubahiro Musenyeri Yozefu SIBOMANA yabaye Umwepiskopi wa Diyosezi GATOLIKA YA KIBUNGO kuva ishinzwe kuwa 5 Nzeri 1968, kugeza 5 Nyakanga 1992 aho yahereje inkoni y’ubushumba Musenyeri Ferederiko RUBWEJANGA.
1. Ubuzima bwa Musenyeri Yozefu SIBOMANA
Nyiricyubahiro Musenyeri Sibomana Yozefu yavukiye i Save kuwa 25 Mata 1915, abatizwa kuwa 28 Mata 1915, amaze gusa iminsi 3 avutse. Amashuri abanza yayize i Save, ayisumbuye ayiga mu Iseminari Nto ya Kabgayi guhera mu mwaka wa 1926. Muri nzeri 1932, nibwo yinjiye mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, yari iyobowe na Myr Lawurenti DEPRIMOZI.
Isakaramentu ry’Ubusaserdoti, urwego rw’ubupadiri, yarihawe ku itariki ya 25 Nyakanga 1940 na Musenyeri Lewo-Pawulo KALASE, muri Diyosezi ya Butare, icyo gihe yitwaga Asitirida.
2. Imirimo inyuranye ya Gisaserdoti yakoze:
- 1940: Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kabgayi
- 1940-1943 : Umurezi mu Iseminari Nto ya Kabgayi
- 1944 : Padiri wungirije muri Misiyoni ya Gisagara
- 1945 : Padiri wungirije muri Misiyoni ya Nyanza
- 1947 : Padiri mukuru muri Misiyoni ya Gisagara
- 1952 : Padiri mukuru Misiyoni ya Kaduha
- 1956 : Padiri mukuru wa Misiyoni ya Byimana
- 1958 : Padiri omoniye w’Abenebikira
- 1960 : Padiri mukuru wa Seminari Nto ya Kabgayi
Mu mwaka wa 1951, nibwo yabaye Igisonga (Vicaire Délégué) cya Musenyeri Deprimoz. Muri Mutarama 1961, nibwo Mutagatifu Papa Yohani 23, yamuhaye kuba Umunyagikari we (Camérier secret de sa Sainteté[1]) amugira Musenyeri by’icyubahiro.
[1] Ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga umupadiri ushimwa na Papa kubera ibikorwa bye, bikamuha izina ry’icyubahiro ryo kwitwa Musenyeri. Ni « titre d’honneur », kimwe na « Chapelin du Pape » cyangwa « Prélat d’honneur ».
Kuwa 21 Kanama 1961, yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, ahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 3 Ukuboza 1961. Intego ye y’Ubwepiskopi igira iti “NZI UWO NEMEYE” (mu kilatini « CUI CREDIDI »). Muri Diyosezi ya Ruhengeri yahamaze imyaka 7, maze mu kuwa 5 Nzeri 1968, atorerwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo ikimara gushingwa. Umuhango wo kumwimika nk’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo wabereye muri Katedrali ya Kibungo, kuwa 29 Ukuboza 1968, uyobowe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Ameliyo Pogi (Mgr Amelio POGGI).
Kuwa 25 Nyakanga 1990, yizihije Yubile y’impurirane y’imyaka 50 y’ubusaseridoti n’imyaka 75 y’amavuko maze kubera izabukuru; maze nk’uko amategeko ya Kiliziya abigena, asaba kuruhuka ku mirimo y’ubushumba. Ku itariki ya 25 Werurwe 1992, Mutagatifu Papa Yohani Paulo II yemeye ubwegure bwe, maze atora Nyiricyubahiro Musenyeri Rubwejanga Frederiko ngo amusimbure ku ntebe y’ubushumba bwa Diyosezi ya Kibungo.
Musenyeri Sibomana Yozefu yimukiye mu nzu y’amasaziro y’Umwepiskopi ucyuye igihe y’i Rwamagana, ari naho yitabye Imana atuye, kuwa 09 Ugushyingo 1999.
II. Nyiricyubahiro Musenyeri Ferederiko RUBWEJANGA
Musenyeri Ferederiko RUBWEJANGA yabaye Umwepiskopi wa Diyosezi, kuva kuwa 5 Nyakanga 1992, aherejwe Inkoni y’ubushumba na Myr Yozefu SIBOMANA, kugeza kuwa 28 ukwakira 2007, agiye mu kiruhuko.
1. Ubuzima bwa Musenyeri Ferederiko RUBWEJANGA
Nyiricyubahiro Musenyeri Ferederiko Rubwejanga yavukiye i Nyabinyenga, ubu ni mu Karere ka Muhanga, Diyosezi ya Kabgayi, mu mwaka wa 1931; abatizwa kuwa 18 Mata 1936. Amashuri abanza yayize muri Paruwasi ya Nyanza, ayisumbuye muri Seminari Nto ya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Lewo, akomereza Seminari Nkuru i Burasira (mu Burundi) no mu Nyakibanda, maze aherwa Isakaramentu ry’Ubusaserdoti mu Nyakibanda kuwa 20 Nzeli 1959.
2. Imirimo inyuranye ya Gisaserdoti yakoze:
- 1957-1963 : Yakomeje amasomo ya Tewolojiya muri Kaminuza Gatolika y’i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo;
- 1963: Umwarimu w’Amateka ya Kiliziya n’Amahame ya Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda ;
- 1969-1970 : Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kansi ;
- 1970 : Umurezi n’umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda ;
- 1989-1990 : Umwaka w’amashuri yawumaze yihugura mu Bubiligi (Recyclage Louvain-la-Neuve).
Uretse umurimo wo kwigisha, Musenyeri Rubwejanga Ferederiko yagiye ashingwa n’indi mirimo itandukanye: mu mwaka wa 1982, yagizwe Perezida w’Akanama ka Tewolojiya gashinzwe gusuzuma iby’amabonekerwa y’i Kibeho n’Umunyamabanga wungirije mu Kanama k’Abepiskopi gashinzwe ibirebana n’abasaserdoti. Mu mwaka wa 1987, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yamuhaye kuba Musenyeri by’icyubahiro (Prélat d’Honneur).
Kuwa 30 Werurwe 1992, Musenyeri Rubwejanga Ferederiko yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, aba abaye Umushumba wa Kabiri wayo. Inkoni y’ubushumba yayihawe kuwa 5 Nyakanga 1992 na Karidinali Yozefu Tomuko, wari ushinzwe Ibiro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa, (Son Eminence le Cardinal Josef TOMKO, Préfet de la congregation pour l’Evangelisation des peuples). Intego ye y’Ubwepiskopi igira iti: “NKORE UGUSHAKA KWAWE” (mu Kilatini: « FACIAM VOLUNTATEM TUAM »).
Kuwa 28 Kanama 2007, Nyirubutungane Papa Benedigito XVI yemeye ubwegure bwe, maze akomereza ubuzima bwe mu muryango w’Abihayimana b’Abamonaki b’Abatarapiste ba « Scourmont » mu Bubirigi, akaba ari naho akiri kugeza ubu.
III. Nyiricyubahiro Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO
Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO yabaye Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, kuwa kuwa 28 Ukwakira 2007 kugeza kuwa 29 Mutarama 2010
1. Ubuzima bwa Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO
Nyiricyubahiro Musenyeri Kizito Bahujimihigo yavukiye muri Paruwasi ya Rwamagana, i Nyagasenyi, kuwa 05 Ukuboza 1954. Amashuri abanza yayigiye i Rwamagana, ayisumbuye mu Iseminari nto ya Zaza kuva mu mwaka wa 1968 igishingwa, nyuma akomereza mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuva mu mwaka wa 1974 kugeza mu 1980. Yaherewe ubusaseridoti i Kibungo kuwa 25 Nyakanga 1980.
2. Imirimo inyuranye ya Gisaserdoti yakoze:
- 1980-1983: Umurezi mu Iseminari nto ya Zaza ;
- 1983-1987: Umunyeshuri muri Kaminuza ya Antoniyana i Roma ;
- 1987-1990: Umwarimu mu Iseminari nkuru ya Rutongo ;
- 1990-1991: Umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi ;
- 1991-1994: Umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Kizito ya Zaza;
- 1995-1996: Umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo y’i Ndera, muri Arikidiyosezi ya Kigali;
- 1996-1997: Umuyobozi wa Roho mu Iseminari Nkuru ya Rutongo ;
- Kanama 1997: Umurezi n’Umuyobozi wa roho mu Isemanari Nkuru ya Nyakibanda.
Ku itariki ya 21 Ukuboza 1997, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, maze kuwa 27 Kamena 1998, ahabwa Ubwepiskopi na Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo, Arikiyepiskopi wa Kigali. Intego ye y’Ubwepiskopi ni “BAKUMENYE” (mu kilatini “UT COGNSCANT TEˮ).
Kuwa 28 Kanama 2007, Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, ahabwa inkoni y’Ubushumba kuwa 28 ukwakira 2007, aba umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kugeza kuwa 29 Mutarama 2010, ubwo Papa Benedigito wa XVI yemeraga ukwegura kwe ku mirimo yo kuyobora Diyosezi, maze ubuyobozi bwayo abushinga Nyiricyubahiro Ntihinyurwa Tadeyo, wari Arikiyepiskopi wa Kigali, anayobora Diyosezi ya Kibungo (Administrateur Apostolique).
IV. Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA
Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA yabaye Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo (Administrateur Apostolique), kuva kuwa 29 Mutarama 2010 kugeza kuwa 20 Nyakanga 2013.
1. Ubuzima bwa Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA
Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yavukitse kuwa 25 Nzeri 1942, muri Paruwasi ya Kibeho, Diyosezi ya Gikongoro, mu Ntara y’amajyepfo. Myr Tadeyo Ntihinyurwa yabatijwe mu mwaka wa 1953, maze Isakaramentu ry’Ubusaseridoti, kurwego rw’ubupadiri, arihabwa kuwa 11 nyakanga 1971.
2. Imirimo inyuranye ya Gisaserdoti yakoze:
- 1971 : Padiri wungirije muri Paruwasi ya Ngoma
- 1972 : Amashuri mu Bubiligi (Louvain)
- 1975 : Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare
- 1978 : Umuyobozi wa Seminari Nto ya Butare
- 1980: Umurezi mu Iseminari Nkuru ya Rutongo
Kuwa 14 ugushyingo 1981, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yashinze Diyosezi nshya ya Cyangugu, maze amutorera kuyibera Umwepiskopi wayo wa mbere, maze ahabwa ubwepiskopi kuwa 24 mutarama 1982 i Cyangugu. Intego ye: « KUGIRA NGO BOSE BABE UMWE » (mu kilatini “UT UNUM SINT”).
Nyuma y’umwaka wa 1994, kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu yabifatanyije no kuba Umuyobozi w’Arkidiyosezi ya Kigali (Administrateur Apostolique) maze, kuwa 25 werurwe 1996, atorerwa kuba Arkiyepiskopi wa Kigali, akomeza gufatanya iyo mirimo no kuba umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu (Administrateur apostolique) kugeza kuwa 16 werurwe 1997, aha Inkoni y’ubushumba Umwepiskopi mushya w’iyo Diyosezi. Akaba yarabaye Arkiyepiskopi wa Kigali kuva ku itariki ya 8 Mata 1996, ubwo habaga ibirori byo kwimikwa ku ntebe y’ubushumba y’Arikidiyosezi ya Kigali kuri Paruwasi ya Mutagatifu Mikayire, maze agahabwa ikimenyetso cy’Arikiyepiskopi, bita Pallium, kuwa 29 kamena 1996, akaba yaragiye mu kiruhuko kuwa kuwa 27 Mutarama 2019.
Nyiricyubahira Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo yabaye Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo kuva kuwa 29 Mutarama 2010 kugeza ku 20 Nyakanga 2013, ubwo yahaga Inkoni y’ubushumba Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kibungo Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA.
V. Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yabaye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, kuwa kuwa 20 Nyakanga 2013, ahabwa inkoni y’ubushumba bwa Diyosezi ya Kibungo, kugeza kuwa 27 Mutarama 2019, yimikwa nka Arkiyepiskopi wa Kigali. Kuwa 28 Ugushyingo nibwo yashyizwe mu rwego rwa Cardinal, akaba agikomeza no kuba Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo kugeza ubu.
1. Ubuzima bwa Antoine Cardinal KAMBANDA kugeza ahawe ubupadiri
Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda yavukiye i Nyamata muri Arikidiyosezi ya Kigali, mu Rwanda, kuwa 10 Ugushyingo 1958, abatizwa ku wa 27/11/1958. Amashuri abanza yayigiye i Mushiha mu Burundi mu mwaka wa 1968, ayakomereza i Kampala muri Uganda ari naho yayarangirije mu mwaka wa 1975. Ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yakigiye mu Iseminari Ntoya ya Moroto muri Uganda, naho icya kabiri akiga mu Iseminari Nto ya Nayirobi muri Kenya (Kiserian-Naïrobi). Iseminari Nkuru, Igice kimwe cya Filozofiya n’imyaka 2 ya Tewolojiya yabyigiye i Nayirobi muri Kenya, hanyuma arangiriza amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, muri Diyosezi ya Butare, mu mwaka wa 1990.
Isakaramentu ry’Ubusaseridoti yarihawe kuwa 08 Nzeri 1990 i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, arihabwa na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, igihe yasuraga u Rwanda mu rugendo rwe rwa gishumba kuva ku itariki ya 7 kugeza kuya 9 Nzeri 1990.
2. Imirimo inyuranye ya Gisaserdoti yakoze nk’umupadiri:
- 1990: Ubutumwa bwe bwa mbere nk’umupadiri yabukoreye mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Visenti i Ndera (Kigali), ari umurezi ushinzwe amasomo n’imyigishirize (Prefet des Etudes), akaba n’umwarimu w’Icyongereza.
- Kuva mu 1993-1999, yagiye kwiga Tewolojiya muri Kaminuza y’i Roma ya Alufonsiyanumu “Accademia Alphonsianum”, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu Bumenyi bw’Imana n’iImbonezabupfura (Docteur en Théologie morale)
- Kuva mu 1999-2005, yakoze imirimo inyuranye: yabaye Umuyobozi wa Caritas y’Arikidiyosezi ya Kigali anashinzwe Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali. Uyu murimo yawufatanyije n’ubutumwa bwo kwita ku buzima bwa roho z’abafaratiri, bo mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, ajya no kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.
- 2005-2006: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi ;
- 2006-2013: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda yitirwe Mutagatifu Karoli Boromewo.
3. Nyiricyubahiro Antoine KAMBANDA nk’Umwepiskopi
Kuwa 07/05/2013, Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo. Umuhango wo kumwimika wabaye kuwa 20/07/2013. Intego ye y’ubwepiskopi ni iyi: “KUGIRA NGO BAGIRE UBUZIMA” (Yoh 10, 10), mu kilatini “UT VITAM HABEANT”.
Kuwa mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018, nibwo Itangazo ry’ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda ryasohotse, ritangaza ko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda, wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yatorewe kuba Arkiyepiskopi wa Kigali.
Ibirori byo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda nka Arkiyepiskopi wa Kigali byabereye kuri Stade Amahoro kuwa kuwa 27 Mutarama 2019, aho yahawe Inkoni y’ubushumba bwa Arkidiyosezi ya Kigali na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, wagiye mu kiruhuko. Ikimenyetso kiranga Arkiyepiskopi, bita « Pallium », yagihawe na Papa Fransisko kuwa Kuwa 29 Kamena 2019, maze uwo mwambaro « Pallium » awambikwa mu Muhango wabereye i Rurindo kuwa 14 Nyakanga 2019, uyobowe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Andereya YOZUWOWICI (Mgr Andrzej JȮZWOWICZ), afatanyije na Karidinali Peter TURKSON (Petero Takisoni).
Kuwa 25 Ukwakira 2020 Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yatorewe gushyirwa mu rwego rwa Cardinal wa Kiliziya Ntagatifu ya Roma maze ashyirwa muri urwo rwego kuwa 28 Ugushyingo 2020.
Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed