Inama yatangijwe n’isengesho riyobowe na Padiri Justas HABYARIMANA i saa 10h 15 muri Centre Saint Joseph. Yerekanye Padiri Jean Claude RUBERANDINDA, wagenwe n’Umwepiskopi ngo abe Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi ya Diyosezi. Anavuga muri make ibikubiye mu ihererekana bubasha ryabaye hagati yabo ku itariki ya 27/08/2016, hari Umunyamabanga wa Diyosezi Padiri Janvier MUTWARASIBO. P.J.Claude yakomeje ayobora inama.
IBYARI KU MURONGO W’IBYIGWA:
- Gutegura yubile y’Abakateshiste, mu mwaka w’impuhwe
- Gahunda ya Komisiyo y’Umwaka w’Iyogezabutumwa 2016-2017
- Utuntu n’utundi
I.Ingingo ya mbere: Yubile y’Abakateshisti ba Diyosezi ya KIBUNGO mu mwaka w’Impuhwe za Nyagasani. Bakwiye kwishimira igihe bamaze bamamaza Ijambo ry’Imana,.Tuzazirikana Abatagatifu Andereya Kaggwa na Diyoniziyo Sebuggwawo bagizwe na Kiliziya, abarinzi b’abakateshisti. Hari isano iri hagati y’ubuhamya bw’abo bamaritiri n’ubutumwa bwabo.
Izizihizwa tariki ya 23/09/2016, ibimburirwe n’Igitambo cy’Ukaristiya kizaturwa na Nyiricyubahiro Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, Myr Antoni Kambanda, kuri Paruwasi Katedrali. Abakateshiste ubwabo nibo bazaririmba. Bazafashwa n’Umukateshisti Vedaste wo muri Paruwasi ya Rusumo. Harimo amaturo ya buri Paruwasi no gutura abana bato. Hazasabirwa abakateshiste bitabye Imana.
Misa ihumuje hazafatwa ifoto y’urwibutso, Abakateshisti bakikije Umwepiskopi. Hazakurikiraho imikino izayoborwa n’ab’i Mukarange. Hazakirwa umuvugo uzatoranywa hagati y’uwa Dativa wa Kibungo n’uwa Ngendahimana Evariste wa Gashiru.Bizanyuranamo no gufata ijambo. Aya Padiri Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi, uhagarariye Abakateshisti n’iry’Umushumba wa Diyosezi.
Abatumirwa n’Abakateshisti n’abafasha babo; umukateshisti w’umukoranabushake uhagarariye buri Paruwasi ya Diyosezi; Abapadiri bahagarariye za Paruwasi n’Abihayimana bahagarariye za Kominote zabo. Bose barakabakaba muri 465.
Aho amafranga azakoreshwa azava:
- Buri mukateshisti asabwa gutanga amafranga 1000
- Buri Paruwasi irasabwa gutanga inkunga, no gufasha abakateshisti kugera i Kibungo.
- Diyosezi irasabwa inkunga izifashishwa mu kuzimanira abazitabira Yubile.
Amafranga azaboneka azashyikirizwa Mama Verena mbere y’itariki ya 20/09/2016.
Imirimo yagabanyijwe ku buryo bukurikira:
- Umuhuzabikorwa: P. J. Claude RUBERANDINDA
- Uzayobora gahunda y’uwo munsi: Azadès SEKAMANA uzanakurikirana gutegura impano izahabwa Myr. Hazaba harimo aya magambo:”Nimugende mwigishe amahanga yose” Mt 28,16. “Bakateshiste, Yubile Nziza!”. Azafashwa na Noël HAKUZIMANA.
- Liturujiya izayoborwa na P.Justas HABYARIMANA na Mama Beatrice UWIZEYIMANA. Dore uko ibisabisho bizakurikiranwa n’abazabitegura:
- Gusabira Kiliziya (Rwamagana)
- Gusabira abayobozi ba Kiliziya (Rukoma)
- Gusabira abayobozi b’igihugu (Bare)
- Gusabira abakateshisti n’abigishwa (Nyarubuye)
- Gusabira imbaga ya Kiliziya(Kibungo)
- Kwakira abashyitsi ni ibya P.Alexis Kayisire
- Guhereza abashyitsi ni ibya Ngomayubu Wenzislas na Grâce NYIRABARIGIRA
II.Ingingo ya Kabiri: Hemejwe ko Komisiyo izagendera kuri
- Gahunda yavuzwe na Padiri Justas mu ntangiriro.Guhura muri Adventi, mu Gisibo; mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Mata, no mu kwezi kwa Kanama hasozwa umwaka w’Ubwigishwa.Inama zizajya ziba ari ku wa kabiri.
- Hazavugururwa imfashanyigisho z’ubwigishwa
- Hazatangazwa neza ibikorwa by’ishuri ry’abakateshisti ryatangiye i Rwamagana n’irya Tumenye Bibiliya ryatangiye ku Rusumo.
- Hazatezwa imbere ubufatanye bw’uturere tw’iyogezabutumwa,hongerwa imbaraga muri Komisiyo ya Kateshezi.
III.Utuntu n’utundi
- Hifujwe ko nyuma ya Yubile ku rwego rwa Diyosezi, Parawasi zatekereza uburyo yakwizihizwa no ku rwego rwayo.
- Hifujwe ko amakuru y’iyi Yubile yatangazwa muri Kinyamateka na Stella Matutina
- Hifujwe ko hazaboneka muri Komisiyo, umuntu uvuye muri za Paruwasi Gishanda; Gahara na Rusumo.
Inama yasojwe n’isengesho i saa 13h15.Abaje bahawe amafranga y’itike bajya no gufata ifunguro muri Centre.
Abitatabiriye Inama
- Padiri Justas HABYARIMANA (Kibungo)
- Padiri Jean Claude RUBERANDINDA (Rukoma)
- Padiri Charles MUDAHINYUKA (Rukoma)
- Padiri Alexis KAYISIRE (Bare)
- Mama Verena MUKAMABANO (Kibungo)
- Mama Beatrice UWIZEYIMANA (Kibungo)
- Bwana Azades SEKAMANA (Kibungo)
- Bwana Augustin KATABARWA (Rukara)
- Bwana Celerini RUBAMBANAMIHIGO (Rukoma)
- Bwana Wenceslas NGOMAYUBU(Nyarubuye)
- Bwana Noheli HAKUZIMANA (Zaza)
- Gratia NYIRABARIGIRA (Rwamagana)
Umwanditsi: RUBAMBANAMIHIGO Celerine Sé
Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi, P. RUBERANDINDA Jean Claude







Comments are closed