Yubile ya Diyosezi Gatolika yahimbajwe kuri uyu wa Gatandatu kuwa 22 Nzeri 2018
IJAMBO RYA MUSENYERI KU MUNSI WA YUBILE
Bakristu bavandimwe, Nshuti za Diyosezi ya Kibungo, Yubile nziza kuri mwese!
Uyu ni umunsi nyirizina twizihizaho Yubile y’imyaka 50 Diyosezi yacu ya Kibungo imaze ishinzwe, nyuma y’urugendo twari tumazemo umwaka, kuva kuwa 02/12/2017,umunsi Kiliziya ya Katedrale yacu yeguriweho Imana. Muri icyo gihe twazengurutse uturere twose tw’ikenurabushyo rya Diyosezi maze tugenda tuyizihiza mu byiciro bine twizihirije mu bice bitandukanye bya Diyosezi yacu.
Yubile yacu tuyizihije mu gihe Kiliziya yashyize imbere kuvugurura iyogezabutumwa. Mu kwizihiza ibi byiciro bya yubile tukaba twarihatiye gushyira mu bikorwa ngingo eshanu zo nkingi z’igenamigambi ry’iyogezabutumwa rya Diyosezi yacu ry’igihe cy’imyaka itanu(2015-2019) arizo : a) kwamamaza Ijambo ry’Imana, b) kurihimbaza, c) kurishyira mu bikorwa, d) kwemera Ijambo ry’Imana rikatubumbira hamwe nk’umuryango, no e) kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana ngo dushyire hamwe impano zacu, n’imbaraga zacu kugira ngo twubake Kiliziya yacu.
Mu cyiciro cya mbere twizihirije ku Rusumo kuwa 18/02/2018 “Umuryango igicumbi cy’uburere nyobokamana.Iki cyiciro cya mbere cyateguwe na Komisiyo y’ubwigishwa (catéchèse), Komisiyo ya Liturujiya, Komisiyo ya Bibiliya na Komisiyo y’Imibanire n’andi madini. Mu cyiciro cya kabiri twizihirije I Rukoma kuwa 22/04/2018 insanganyamatsiko yari “Umuryango udutoza ubutumwa bwacu nk’ingingo nzima zigize umubiri wa Kristu” cyarebaga cyane cyane abalayiki, urubyiruko n’abana. Mu cyiciro cya gatatu twizihirije I Mukarange kuwa 24/06/2018 insanganyamatsiko yari “Umuryango ishuri ry’umuhamagaro w’ubutungane”. Umuhamagaro utangirira mu rugo, mu muryango. Mu cyiciro cya kane twizihirije I Musaza kuwa 02/09/2018 “Umuryango ishingiro ry’ubuhamya bw’urukundo rw’Imana mu bantu”. Muri iki gihe cyose tukaba twarabonye umwanya uhagije wo kuzirikana ku muryango nka Kiliziya y’ibanze n’igicumbi cy’iyogezabutumwa rivuguruye.
Muri uyu mwaka kandi twizihije yubile zitandukanye: aho twizihije ibyiciro bya yubile muriza paruwasi twanizihizaga yubile y’umuryango, aho twifatanyije n’abagabo n’abagore bamaze imyaka 25 na 50 babana gikristu, twizihije kandi yubile y’abasaserdoti bacu bizihizaga imyaka 25 bamaze biyeguriye Nyagasani. Ndetse twizihiza na yubile y’abakateshiste dushimira cyane uruhare bagira mu iyogezabutumwa.
Dusoje iyi yubile dushimira Imana imbuto nyinshi zeze mu bikorwa binyuranye abakristu bakoze.
Turasaba Imana kandi ngo ineza yayo yatwigaragarije muri uyu mwaka ikomeze iduherekeze mu rugendo turimo rw’iterambere ry’umubiri n’irya roho, kandi imbuto nziza za gikristu twasaruye zizaturange hose.
Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo adusabire.
✠ Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA
Umwepiskopi wa KIBUNGO
UMWAKA WA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA DIYOSEZI KIBUNGO
Kuwa 02/12/2017, umunsi Kiliziya ya Katedrale ya Kibungo yeguriweho Imana, niho Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yatangaje ku mugaragaro ko Diyosezi Gatolika ya Kibungo yinjiye mu mwaka wa Yubile y’Imyaka 50 imaze ishinzwe.
Mu ibaruwa yandikiye abakristu yo kuwa 19 Mutarama 2018[1], Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA ashingiye ku Ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cy’Abalevi (Lev 25, 1; 8-11), yibukije icyo ihimbazwa rya Yubile rivuze, maze abihuza n’Umwaka Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagize umwaka w’Ubwiyunge[2]. Mu butumwa bwe yibukije imbuto Kiliziya ya Kibungo yeze mu myaka 50 ishize, maze yibutsa ubutumwa yatanze mu kwegurira Imana kiliziya ya Katedrali, ko Abakristu aribo “Mabuye mazima afatanyijwe n’urukundo nka sima, kugirango yubake inkuta nzima za Kiliziya”[3]. Ati “Nk’uko rero ummwubatsi abumba amatafari ayaringaniza, agaconga amabuye ngo ashobore kubangikana neza yubake urukuta, ni nako mu iyogezabutumwa, Ijambo ry’Imana, amasakaramentu n’isengesho bigenda bitubumbamo amatafari n’amabuye mazima abereye Kiliziya Ingoma y’Imana n’Umubiri wa Kristu”[4]. Umwepiskopi kandi yibukije ko umusingi wa Kiliziya nzima ari urugo[5]. Nk’uko Yezu Kristu yemeye kuvukira mu rugo rw’i Nazareti rwa Yozefu na Mariya, na Kiliziya ni uko, ari nayo mpamvu mu rugo ariho Kiliziya ishingira. Niyo mpamvu insanganyamatsiko ya Yubile yahisemo muri iyo Yubile ari: “Umuryango, Kiliziya y’ibanze n’ishingiro ry’iyogezabutumwa rivuguruye”[6]. Umwepiskopi yatangaje kandi ibyiciro bine, byasojwe n’ibirori byo guhimbaza Yubile kuwa 22 Nzeri 2018.
[1] Musenyeri Antoni KAMBANDA, UBUTUMWA BW’UMWEPISKOPI MU MWAKA WA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA DIYOSEZI KIBUNGO, Kibungo kuwa 19 Mutarama 2018.
[2] Umwaka wa 2018, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yawugize Umwaka w’Ubwiyunge nyuma y’umwaka w’Impuhwe z’Imana wahimbajwe muri 2016 n’Umwaka w’Ubusaseridoti wahimbajwe muri 2017.
[3] Reba UBUTUMWA BW’UMWEPISKOPI MU MWAKA WA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA DIYOSEZI KIBUNGO, Nº 3
[4] Muri ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 3
[5] Muri ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 4
[6] Muri ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 5





1. IBYICIRO BY’IHIMBAZWA RYA YUBILE
Mu butumwa bw’Umwepiskopi mu mwaka wa Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi ya Kibungo[7], Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yatangaje ibyiciro bine byo kwizihiza iyo Yubile, bikaba urugendo ruganisha ku ihimbazwa nyirizina rya Yubile, ariko kandi bikaba n’uburyo bwo kurushaho kuvugurura iyogezabutumwa no kwegera Abakristu kugirango bigere mu rugo habe ariho byose bihera[8]. Niyo mpamvu ibyo byiciro byose byagiye bigira insanganyamatsiko ishingiye ku muryango kandi bikizihirizwa mu turere twose tw’icyenurabushyo, tugize Diyosezi ya Kibungo.
1⁰) Icyiciro cya mbere cya Yubile
Icyiciro cya mbere cya Yubile, cyari gifite insanganyamatsiko “Umuryango igicumbi cy’uburere Nyobokamana”, cyizihirijwe muri Duwayene ya Rusumo muri Paruwasi ya Rusumo kuwa 18 Gashyantare 2018, nk’uko byari biteganyijwe[9].
Mu butumwa bw’uwo munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yagarutse ku muryango nk’igicumbi cy’uburere nyobokamana maze ashimangira ko umubano w’abashakanye uzira amakemwa ari umusingi mwiza w’uburere Nyobokamana, ko umwana ari impano y’imana kandi ababyeyi bakwiye kurerera Imana kuko igiti kigororwa kikiri gito kandi umwana apfa mu iterura. Umwepiskopi yibukije ko abana bakwiye guhabwa umwanya uhagije mu burere bwabo, uburere mbonezabupfura bukaba indatana n’uburere nyobokamana.
Umwepiskopi yashoje atanga imyanzuro ikwiye kwitabwaho maze asaba ko umwaka wa Yubile ubera bose umwanya mwiza wo kwivugurura mu mpande zose z’ubuzima bwa gikristu.
2⁰) Icyiciro cya kabiri cya Yubile
Icyiciro cya kabiri cya Yubile, cyari gifite insanganyamatsiko “Umuryango udutoza ubutumwa bwacu nk’ingingo nzima zigize umubiri wa Kristu”, cyagombaga kwizihizwa kuwa 22 Mata 2018[10], muri Duwayene ya Kibungo Paruwasi ya Rukoma, ariko bitewe n’uko byahuriranye na gahunda yo kwibuka Abaziza Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yari iteganyijwe mu murenge Paruwasi ya Rukoma yubatsemo, byabaye ngombwa ko ibirori byimurirwa ku itariki ya 27 Gicurasi 2018.
Ubutumwa umwepiskopi yatanze uwo munsi, yibanze ku kwemera nk’ishingiro ry’ubutumwa bwacu, yibutsa ko mu rugo rw’abakristu ariho hagomba kuba ishingiro ry’ubwo butumwa aho ababyeyi n’abana buri wese yumva uruhare rwe ndasimburwa mu kwamamaza Ingoma y’Imana, bigakorwa buri wese yihatira kuba umuhamya nyawe wa Kristu mu buzima bwe bwa buri munsi. Umwepiskopi yagarutse kandi ku ruhare rwa buri wese mu nzego za Kiliziya, aho buri wese yumva ko uruhare rwe ruhera mu rugo nka Kiliziya y’ibanze, rugakomereza mu muryango-remezo, Sikirisale, Santrali na Paruwasi kugeza kuri Diyosezi, ko nta n’umwe ukwiye kumva ko ibyo akora bidafite akamaro; buri wese afite uruhare ndasimburwa mu butumwa bwa Kiliziya, atari ukuba nyamwigendaho ahubwo mu bufatanye n’ubwuzuzanye (1Kor 12, 16-20).
Mu butumwa bwe, Umwepiskopi yasoje yibutsa ko dukwiye guhora tuzirikana ko Kiliziya umubiri wa Kristu igizwe n’ingingo zinyuranye zuzuzanya mu butumwa duhuriramo, buri wese afitemo uruhare rwe bwite, kandi ko tuyobowe na Roho Mutagatifu, dukwiye kwemera kubaho mu buzima bwitangira kiliziya, twisunze umuryango mutagatifu w’i Nazareti: Yezu Mariya na Yozefu.
3⁰) Icyiciro cya gatatu cya Yubile
Icyiciro cya gatatu cya Yubile cyari gifite insanganyamatsiko “Umuryango ishuri ry’umuhamagaro w’ubutungane”, kikaba cyarizihirijwe muri Duwayene ya Rwamagana muri Paruwasi ya Mukarange kuwa 24 kamena 2018, nk’uko byari biteganyijwe[11].
Mu gusoza icyo cyiciro cya 3, Umwepiskopi mu butumwa bwe yagarutse ku ngingo 2 z’ingenzi, ati “Mwebwe rero nimube intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane” (Mt 5,48) kandi ni ngombwa “Guhara byose ugakurikira Yezu”, maze agaragaza imyanzuro yafatwa kugirango umuryango ube koko ishuri ry’umuhamagaro w’ubutungane.
Ubutumwa bwe yabusoje yibutsa ko umuhamagaro uwo ariwo wose utegurirwa mu muryango. Mu muryango ni ho twumvira kandi tuvomera ibidufasha mu muhamagaro wacu. Ababyeyi basabwa gufashe abana gushishoza no kugira icyerekezo kiboneye cy’umuhamagaro w’ubutungane bityo bakarusheho gukura banogeye Imana n’abantu (Lk 2,51). Umuryango Mutagatifu w’i Nazareti ukwiye kutumurikire mu rugendo turimo rwa Yubile maze ingo zacu zikarushaho kubaho ziharanira ubutungane.
4⁰) Icyiciro cya kane cya Yubile
Icyiciro cya kane, ari nacyo cya nyuma mbere y’ibirori nyirizina bya Yubile, cyagombaga guhimbazwa kuwa 28/08/2018[12], maze bitewe n’ubundi butumwa Umwepiskopi yari afite ibirori byo gusoza icyo cyiciro byizihirizwa muri Paruwasi ya Musaza kuwa 2 Nzeri 2018, nk’imwe muri Paruwasi nshya zashinzwe na Musenyeri Antoni KAMBANDA muri gahunda yo kuvugurura iyogezabutumwa ryegerezwa abakristu.
Ubutumwa bw’Umwepiskopi kuri uwo munsi wo kwizihiza icyiciro cya kane cya yubile, ku nsanganyamatsiko “umuryango, ishingiro ry’ubuhamya bw’urukundo rw’Imana mu bantu”, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yashimangiye ko Kristu ari We shingiro ry’ubuhamya bw’urukundo: Urukundo rw’Imana rugaragarira mu bantu, uw’ibanze warutweretse ni Yezu Kristu waje munsi kugira ngo yisanishe natwe. “N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu…” (Fil 2, 6-7).
Umwepiskopi kandi yagaragaje Kiliziya nk’urugero rw’ubuhamya bw’urukundo rw’Imana mu bantu kuva mu ntangiriro zayo kugeza ubu, aho yakomje ku bikorwa bitandukanye bya Caritas bigaragaza ubwo buhamya bw’urukundo rw’Imana mu bantu, maze ashimangira ko umuryango, ari Kiliziya y’ibanze, ari ishingiro nyakuri ry’ibyo bikorwa by’urukundo, kandi ko urukundo rudutoza kugira impuhwe n’imbabazi.
Mu butumwa bwe, Umwepiskopi yatanze urugero rw’Umushumba wayo wa mbere Musenyeri Yozefu SIBOMANA utarahwemye kurwanya akarengane mu gihe yayoboraga Diyosezi yacu, ndetse na Padiri Yohani Bosco MUNYANEZA wagejeje aho yitangira intama yari ashinzwe bikamuviramo kumena amaraso, ati « Izi mbaraga z’abashumba bacu bazivomye ku mubano bari bafitanye n’Imana n’abantu ».
Mu gusoza ubutumwa bwe bw’uwo munsi, Umwepiskopi yashishikarije abakristu kwita ku muryango, wo Kiliziya y’ibanze n’ishingiro ry’iyogezabutumwa rivuguruye ndetse n’igicumbi cy’uburere buganisha ku Mana, maze abakangurira kuzitabira isozwa rya Yubile, aho yasojwe tariki ya 22 Nzeri 2018 i Kibungo.
2. UMUNSI WO GUHIMBAZA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA DIYOSEZI
Umunsi wari utegerejwe igihe kinini, nyuma y’urugendo rwari rumaze umwaka wose, umunsi wo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 Diyosezi ya kibungo imaze ishinzwe wabaye kuwa Gatandatu, tariki ya 22 Nzeri 2018.
Ibirori bya Yubile byabimburiwe n’Igitambo cya Misa ari naryo pfundo ry’ibirori bya Yubile, kuko Yubile ari ugushimira Imana, kandi Igitambo cya Misa niryo sengesho rikuru ryo gusingiza Imana no kuyishimira ku buryo bukwiye. Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, akikijwe n’Abandi Bepiskopi, Abasaseridoti n’Imbaga y’abakristu, yabanje kwifurizwa Yubile nziza, hamwe n’ubushyo yaragijwe. Byakozwe hasomwa Ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Fernando Cardinal FILONI, Umuyobozi w’Ibiro bya Papa bishinzwe Ivugabutumwa[13]
Mu nyigisho y’uwo munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yagarutse kuri Kiliziya nk’Umuryango w’Imana, umuryango Imana ubwayo yihangiye, ukagira ibyiciro bitandukanye by’abayigize ari abakiri mu buzima bw’iyi si ndetse n’abagiye mu bundi baba barageze mu buzima bw’ijuru cyangwa se bakiri mu isukuriro. By’umwihariko, Umuryango w’Imana muri Diyosezi ya Kibungo nawo wagiye wiyubaka kandi wunguka binyuze ku mbuto yahabibwe mu Ijambo ry’Imana, none iryo Jambo ry’Imana rikaba ryareze imbuto nyinshi: ingo nyinshi z’abakristu, abasaserdoti n’abiyeguriyiman, imyaka 50 ikaba ishize ribyaye umuryango w’abamera, Kiliziya y’Imana i Kibungo ariyo Diyosezi ya Kibungo yizihirizwa Yubile y’ivuka ryayo.
Ashingiye ku Ijambo ry’Imana ryazirikanyweho, yibukije impamvu ya Yubile n’uko ikwiye guhimbazwa, ati: “Nkuko twumvise mw’isomo rya mbere Yubile yashyizweho n’Imana mu mategeko n’amabwiriza yatumye Musa kugeza ku muryango wayo. Ati uzahere ku mwaka wa mbere ubara nugeza ku myaka irindwi uzaba ari umwaka w’i sabato nkuko tubara iminsi itandatu uwakarindwi ukaba i sabato umunsi w’Imana. Ati uzongere ubare indi myaka irindwi izaba ari undi mwaka w’i sabato. Uzabikore inshuro ndwi ubwo izaba ibaye imyaka 49 hanyuma mu mwaka wa 50 uzaba ari yubile yanyu uzaba ari umwaka w’isabato y’amasabato. Umwaka wa Yubile uzaba ari umwaka mutagatifu uzaba ari umwaka weguriwe Imana kurushaho kuyizirikana no kuyisingiza.”
Umwaka wa Yubile kandi ni igihe cy’ubwiyunge, biri mahire ko guhimbaza Yubile byahuye n’umwaka w’ubwiyunge wateguwe na Kiliziya, nk’uko umwepiskopi yabigarutseho: “Umwaka wa Yubile uba ari igihe gitagatifu cyo kugarukira Imana no kwiyunga nayo. Kugarukira Imana no kwiyunga nayo kandi bijyana no kwiyunga n’abandi. Wa muryango waremwe n’ijambo ry’Imana iyo bitandukanyije n’Imana urasenyuka, ubumwe bwabo n’ubuvandimwe bwabo bugahungabana. Yubile rero Aba ari igihe cyo gusubiranya wa muryango waremwe n’Imana. Nyagasani agira ati muri uwo mwaka “buri umwe azasange umuryango we azasubire mw’isambu ye”, azasubire kw’ivuko mu muryango kugirango umuryango wongere usubirane wunge ubumwe. Yubile ya diyosezi yacu ni mahire kuko yahuje n’umwaka Kiliziya mu Rwanda yagize umwaka w’ubwiyunge, tukaba twarawubayemo twifatanyije na Kiliziya yose mu Rwanda n’abaturarwanda bose gushimangira ubumwe n’ubuvandimwe bwacu. Nyagasani agira ati umwaka wa yubile uzaba ari umwaka woguca akarengane n’ubuhemu. Abavandimwe n’abacitse mu muryango bongere bakirwe mu muryango. Uzaba ari umwaka w’ubutabera n’amahoro. Abavandimwe bahemukiranye basabane imbabazi biyunge, umuryango wongere usubirane usagambe. Nyagasani ati ‘muzubahirize amategeko yange ibyo bizatuma mugira amahoro mu gihugu cyanyu.’ Iyo twemeye kuyoborwa n’Imana mu nzira zayo tuba umuryango wunze ubumwe amahoro n’ineza bigasagamba niyo mpamvu y’impundu n’ibyishimo bya yubile.”
Umwepiskopi ahereye ku Ivanjili y’umubibyi wasohotse agiye kubiba imbuto, maze igihe abiba imbuto zikagwa ahantu hatandukanye, yibukije ko na Diyosezi nka Kiliziya ari umurima w’Imana ati : “uyu ni umugani uduha ishusho y’umuryango wacu uko wakiriye ijambo ry’Imana. Muri iyi myaka 50 ijambo ry’Imana ryabibwe hano iwacu haraho ryahuye n’ubutaka bwiza rigira imbuto nyinshi kandi nziza twishimira none kandi dushimira Imana. Muri diyosezi yacu twagize abakristu b’imena muri iyi myaka babaye abahamya b’ukwemera no mu bihe bikomeye bitangira abandi baba intwari aho rukomeye. Hari ingo zabakristu zubatse iyi diyosezi muri iyi myaka, abasaserdoti, abihayimana, urubyiruko ndetse n’abana bashobora kuba abatagatifu bagasohoza ubutumwa mu rugero rwabo. Tukaba turi hano kubishimira Imana yo dukesha byose.
Haraho ijambo ry’Imana ryapfukiranwe no guhihibikanira ibyisi ntiryagira umusaruro mwiza uko bikwiye, ryareze ariko ryera gake. Ahangaha duhamagariwe kwivugurura ngo yamahwa, urwiri n’ibindi byonnyi tubirandure mu rutoki rw’ubuzima bwacu turusasire dushobore kugira umusaruro ushimishije Imana n’abantu. Haraho ijambo ry’Imana ryaguye ku rutare rikakirwa igihe gito ariko ibishuko byaza rya jambo ry’Imana rikuma umuntu agasubira mu bupagani. Mu mateka y’igihugu cyacu twanyuze mu bihe bibi by’amacakubiri, irondakoko, amakimbirane, intambara indunduro iba jenoside yakorewe abatutsi muwi 1994. Mu bahemutse bakica abandi bagakora n’ibindi bikorwa bibi harimo n’abakristu babatijwe ndetse twamaze igihe kirekire hari impaka niba koko ivanjili y’urukundo yarigishijwe. Ivanjili yarigishijwe ariko ni za mbuto Yezu atubwira zaguye gataka kari ku rutare zikamera ariko izuba ryava zikuma urutare rugakomeza kuba urutare. None rero mwiyogeza butumwa biradusaba kurandura amabuye n’urutare mu murima w’ubuzima bwacu buri umwe aba afite agace kurubuye mu buzima bwe n’umutima we akeneye gutunganye kugirango ijambo ry’Imana rigire umusaruro mwiza. Hari rero naho ijambo ry’Imana ryariwe n’inyonyi hakenewe kongera gutera. Abavandimwe batarigera bakira umukiro w’Imana tugomba kujya gushaka ngo baze mu bushyo bw’Imana.”
Mu gusoza, Umwepiskopi yashimangiye ko Ijambo ry’Imana ritubumbira hamwe mu muryango w’Imana Kiliziya, Kiliziya ikaba ari umubiri wa Kristu twebwe abemera tukaba turi ingingo nzima zigize umubiri wa Kristu, maze abwira abakristu ko iki cyiciro cy’amateka ya Diyosezi dutangiye nyuma yo kusa ikivi cy’imyaka mirongo itanu yifuza ko, hamwe na Kiliziya ku isi yose, aho Nyirubutungane Papa Fransisiko aduhamagarira kuvugurura iyogezabutumwa natwe dukwiye kuvugurura ubukristu bwacu kugirango Ijambo ry’Imana rishobore kwera imbuto nyinshi. Umwepiskopi yashoje yifuriza Diyosezi ya Kibungo gukomeza kujya mbere no kuba umusemburo w’amahoro urukundo n’ineza y’Imana mu bantu. Maze ati: “Mugire yubile nziza mwese”.
[7] Musenyeri Antoni KAMBANDA, UBUTUMWA BW’UMWEPISKOPI MU MWAKA WA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA DIYOSEZI KIBUNGO, Kibungo kuwa 19 Mutarama 2018, Nº 6, 7, 8, 9
[8] Ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 5
[9] Reba ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 6
[10] Reba ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 7
[11] Reba Ubutumwa bw’Umwepiskopi mu mwaka wa Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi Kibungo, Nº 8
[12] Reba ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 9
[13] Ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Fernando Cardinali Filoni murabusanga ku mugereka w’aka gatabo mu gifaransa no mu Kinyarwanda uko bwahinduwe na Padiri Vedaste KAYISABE.
✠ Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo
Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Perezida wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo







Comments are closed