Mu gihe habura iminsi mike tugasoza umwaka wa 2018 tugatangira umwaka mishya wa 2019, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Ukuboza 2018, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA,Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo akaba yaratorewe kuba Arikiyepiskopi wa Kigali, yifurije Abasaseridoti, Abihayimana n’abakristu bose Umwaka mushya muhire wa 2019.
Mu Gitambo cy’Ukaristiya yaturiye muri Kiliziya ya Katedrali ya Kibungo, akikijwe n’abasaseridoti ba Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri yashimiye abakristu ba Diyosezi ya Kibungo ubumwe n’ubufatanye bamugaragarije mu Butumwa yari afite muri Diyosezi.
Mu izina ry’abakristu ba Diyosezi bose, Musenyeri Oreste INCIMATATA yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA ibikorwa bitandukanye byamuranze mu gukenura no gutuma ubushyo bwa Diyosezi ya Kibungo bugira ubuzima bwiza kandi busagambye
The microbiological quality is controlled in accordance with Ph. but is proposed as a non-routine method.serum prolactin, LH, TSH, free T4, liver profile, PSA. generic cialis.
. Musenyeri yibukije uburyo yitaye ku muryango no ku byiciro byose biwugize: Ababyeyi, urubyiruko n’abana. Uburyo yafashije Diyosezi kugira igenamigambi rirambye ry’iyogezabutumwa, ryagiye rishyirwa mu bikorwa buri mwaka ubu tukaba turi mu mwa wa nyuma w’iryo genamigambi (2018-2019); kuko ryatangiye mu mwaka w’iyogezabutumwa wa 2014-2015. Yagarutse ku ishingwa ry’amaparuwasi mashya yavuye kuri 13 akagera kuri 20, ndetse n’ishingwa ry’amasantarali. By’umwihariko yamushimiye Yubile ya Diyosezi Gatolika ya Kibungo yahimbajwe muri uyu mwaka dusoza wa 2018. Musenyeri yamwifurije kandi ishya n’ihirwe muri uyu mwaka mushya tugiye gutangira wa 2019 amwifuriza n’ubutumwa bushya bwiza muri Arikidiyosezi ya Kigali.
Musenyeri Antoni KAMBANDA mu ijambo rye nyuma y’igitambo cya Misa yashimiye Abasaseridoti, Abihayimana n’Abakristu bose ba Diyosezi ya Kibungo anabifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.
Musenyeri yashimye ubufatanye bw’abakristu mu kwitangira Diyosezi by’umwihariko uruhare bagize mu kuzahura Diyosezi.
Musenyeri yasabye ko hazabaho ikigega cy’ubufatanye muri Diyosezi (Fond de Solodalité) ku buryo Diyosezi yajya ibona ikiyigoboka mu bikorwa bimwe na bimwe bya Diyosezi
high (26). The side effects associated with injection therapy• After initial follow-up ED assessments can be conducted as routine checks for generic cialis.
. Musenyeri yijeje abakristu ba Diyosezi ko atazabibagirwa kubera ishyaka bagaragaje mu kwitangira Kiliziya kandi abasezeranya ko azakomeza ku bitaho igihe Diyosezi ya Kibungo izaba itarabona Umwepiskopi wayo bwite, maze asoza abifuriza umwaka mushya muhire.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Komisiyo y’itumanaho muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed