Inama yatangiye i saa yine, itangizwa n’isengesho riyobowe na Padiri Jean Claude RUBERANDINDA
Hakurikiyeho kwakira CYIZA Clémentine, watoranyijwe mu bakateshiste ngo abe umwe mu bagize Komisiyo ya Kateshezi. Izaba igizwe n’abakristu 14. Nyuma twasomewe inama y’ubushize, ikorerwa ubugororangingo. Harebwe n’ibyakozwe byavuzwe mu nama iheruka:
- Padiri, Perezida wa Komisiyo yasubijwe ko nta Bibiliya zihari kuri Diyosezi ngo zibe zahabwa abahuguwe bo muri Paruwasi ya Zaza.
- Ikarita y’Umukateshisti yashyizweho amakuru asa n’ayo ku ikarita y’Umupadiri. Amagambo yari ho yakosowe kugira ngo hazakorwe imeze neza. Izagura amafaranga azatangwa n’uyishaka kandi anishakire n’amafoto yo gushyiramo.
- Mu gutera inkunga isanduka y’Abakateshisti ba Diyosezi, ntibiragezwa kwa Padiri ushinzwe umutungo
- Paruwasi zikora amahugurwa y’abatorwamo Abakateshisti, n’abandi bafite ubundi butumwa, ziragenda ziyongera.
- Inyandikomvugo z’inama za Komisiyo ntizirashyirwa ku rubuga rwa Diyosezi, ngo bisomwe n’ubikeneye. Padiri ubishinzwe ngo azashyiraho ibyasinywe kandi bifite kashe na Perezida wa Komisiyo.
- Amanota y’Isuzumabumenyi ryatanzwe mu mahugurwa, yarasohotse Umubikira ayatanga igihe yasuye amaparuwasi. Hari abavuga ko babonye amanota macye, kubera umuhangayiko wo kuribwa n’ibiheri. Hifujwe ko Abakateshisti begereye ahabereye amahugurwa, na ba nyirikigo, bafasha mu isuku yo guhashya ibiheri hakiri kare. Nyamara bigorana kubera ko bihurirana n’uko abanyeshuri baba bagisohoka mu kigo, nyuma y’ibizamini bisoza umwaka.
- Urugendo nyobokamana i Namugongo rwarasubitswe kubera umutekano w’inzira zitari nyabagendwa.
- Igikorwa cyo gusura Imiryango y’Abakateshiste bagize ibyago cyarabaye.
- Muri za Paruwasi zose abigishwa bakuru n’abanyeshuri babatijwe kuri Pasika.
Ingingo z’inama:
1. Itangwa ry’Amasakaramentu y’ibanze no gushyigikira abamaze kuyahabwa
1.1. Amasakaramentu y’ibanze ntabwo atangwa kuri bose mu buryo bumwe. Ni cyo gituma no gushyigikira abamaze kuyahabwa, bigorana. Hari abigira mu yandi madini, abandi bakaba bakishyingira bakimara kubatizwa. Hari n’abadashishikazwa no gukomeza kwigira gukomezwa, kandi ari amasakaramentu ajyana buri gihe, kabone n’ubwo yaba yarabatijwe ari uruhinja. Gusa umubare w’abana bigira Batisimu bakuze uruta kure uw’abana babatizwa ari impinja.
1.2. Kugandura ababyeyi baguye no kubafasha gusubirana amasakaramentu, ni kimwe mu bikwiye kwitabwaho. Paruwasi imwe, yiyemeje gukoresha umwiherero w’abigishwa n’ababyeyi babo ndetse n’aba batisimu, igihe Pasika yegereje, ngo babagezeho Inkuru Nziza ishobora gutuma bahinduka.
1.3. Abamaze guhabwa amasakaramentu y’ibanze, Batisimu; Ukaristiya, Ugukomezwa bashyigikirwe mu kwinjizwa mu Miryango ya Agisiyo Gaturika; mu Matsinda y’abasenga, mu baririmbyi hakiri kare, bagire aho babarizwa… Nyuma yo guhabwa ayo masakaramentu barigendera, ntibongere kuboneka mu Kiliziya. Ni ikibazo gikomeye, bikwiye kugabanyuka.
1.4. Hakwiye kujyaho urwego rwita ku bigishwa, mu Muryango Remezo; muri Sikirisle, muri Santarari; no muri Paruwasi. Abakuru b’izo nzego za Kiliziya, bakagira uruhare mu kwita kuri ubwo butumwa. Hagenzurwa niba koko umwigishwa agira aho abarizwa. Akaba yakerekana icyemezo cyaho. Inshingano za Komite ibayobora, zaba gushaka abigishwa; kubafasha; no kubakurikirana. Byaba ibikorwa bigaragara mbere na nyuma yo guhabwa amasakaramentu. Byakangura uwo murimo wa gitumwa, kuko ubu usinziriye.
2. Ibishya byashyirwa mu igenamigambi rya Diyosezi ry’imyaka itanu itaha
Mu myaka itanu iri imbere, mu nkingi yo Kwamamaza Ijambo ry’Imana muri Diyosezi ya Kibungo hakenewe gutekerezwa kuri ibi bikurikira:
2.1. Ku butumwa bw’ubwigishwa, ku gutanga inshingano zabwo, amahugurwa no kubungabunga ibikorwa bigera mu nzego zose.
2.2. Ku kwandika ingendanyi ku murimo wa gitumwa w’ubwigishwa. Byatanga imbaraga mu rwego rw’abigishwa, bikera imbuto nyinshi.
2.3. Ku gutangiza ishuri ry’Abakateshisti muri Diyosezi ya Kibungo. Igihe kirageze ngo haterwe urwo rutambwe kuko Kibungo itigeze ibura abanyeshuri muri ayo mashuri muri Kiliziya iri mu Rwanda.
Aho ryakubakwa hashakwa. Diyosezi ifite amazu menshi ashobora kuvugururwa cyangwa akorerwamo n’abandi, akaba yakegurirwa icyo gikorwa.Havuzwe I Zaza, I Kibungo, I Rwamagana, I Nyarubuye (Nyabitare), I Kirehe (Kaduha).Ahakunze kuba abapadiri benshi, hari amahirwe yo kuba heza kurushaho kuko bakigishamo ku buryo bworoshye.
Utuntu n’utundi: Umunsi Mukuru wa Petero na Pawulo uyu mwaka uzabera muri buri Paruwasi tariki ya 29/06/2019.
Inama yashoje imirimo yayo n’isengesho i saa sita n’igice (12h 30). Hafashwe ifoto y’urwubutso, abaje barasangira.
Abitabiriye Inama:
- Padiri Justas HABYARIMANA (Rukara)
- Padiri Jean Claude RUBERANDINDA (Rukoma)
- Padiri Dieudonné UWAMAHORO (Zaza)
- Padiri Noheli NIZEYIMANA (Rukira)
- Mama M.Françoise TWISUNZEMARIYA (Kibungo)
- Bwana Azades SEKAMANA (Kibungo)
- Bwana Celerini RUBAMBANAMIHIGO (Rukoma)
- Bwana Wenceslas NGOMAYUBU (Nyarubuye)
- Bwana Noheli HAKUZIMANA (Zaza)
- Gratia NYIRABARIGIRA (Rwamagana)
- Clémentine CYIZA (Rukira )
Umwanditsi w’inama: Bwana Celerini RUBAMBANAMIHIGO, Sé
Perezida w’inama: Padiri Jean Claude RUBERANDINDA
Comments are closed