Mgr Oreste Incimatata igisonga cy’umwepisikopi wa Diyosezi ya Kibungo asanga uburyo bwa Kamere mu guteganya urubyaro ari uburyo bugezweho, atari uburyo bwa gakondo cyangwa bwa kera, nkuko bikunze kuvugwa, akanasaba amavuriro yose ya Kiliziya muri diyosezi Kibungo gushyiraho umukozi uhoraho ushinzwe iyo serivisi.
Uburyo bwa kamere nibwo buryo bwonyine bwemewe na kiliziya gatolika mu guteganya imbyaro ikanashishikariza ingo kubwitabira kuko aribwo bwonyine bwubaha ubuzima bw’ubukoresha.
Mu nteko rusange ya Caritas diyosezi ya Kibungo,yateranye kuri uyu wa 30 Mata 2019, Mgr Oreste yavuze ko uburyo bwa Kamere ari uburyo bwa siyansi bwemejwe n’abahanga na OMS, bwizewe kandi bushoboka, ndetse asaba ibigo nderabuzima bya kiliziya gatolika n’andi mavuriro gukangurira ababigana ubu buryo kuko ngo bwizewe kandi nta ngaruka bugira, bwubahiriza ubuzima bwa muntu kandi bukongera gushyira hamwe mu muryango, bugakomeza urukundo rw’abashakanye.
Yagize ati”Uburyo bwa kamere mu guteganya imbyaro si uburyo bwa kera cyangwa ubwa gakondo nkuko hari abenshi babitekereza. Ntawakagombye kubukerensa kuko ari uburyo bugezweho bwa siyansi kandi bwizewe.”
Abahanga muri siyansi bemeje ko hari uburyo icyenda bwifashishwa mu kuguteganya urubyaro mu buryo bwa kamere. Ingo zikoresha uburyo bwa kamere mu guteganya imbyaro zitanga ubuhamya ko iyo ubu buryo bukoreshejwe neza bufasha abashakanye kubyara umubare w’abana bifuza no mugihe bifuza.
Urugo rwa NIZEYIMANA JMV na UWINGABIRE Marie Louise batuye muri paroisse Gashiru muri diyosezi Kibungo, bakoresha uburyo bwa kamere mu guteganya urubyaro. Bamaze imyaka itanu babyaye umwana wabo wa mbere kandi ntibaramukurikiza.
Bemeza ko muri iyi myaka itanu bamaze batarakurikiza umwana wabo ntabundi buryo bakoresha atari ubwa kamere . Bavuga ko guteganya urubyaro byabafashije kugera ku ntego bari bihaye yo kubanza kubaka bakabona inzu yabo bakabona gukurikiza umwana bafitanye,none ngo babigezeho muri iyo myaka itandatu bamaranye bafite umwana umwe.
Bavuga kandi ko gukoresha ubu buryo bwa kamere byabafashije kuba ubu bafite ubuzima bwiza kuko nta miti bakoresheje usanga hari abo igiraho ingaruka.Ikindi gukoresha uburyo bwa kamere mu guteganya imbyaro byabafashije mu bwumvikane mu rugo kandi batewe ishema no gukangurira izindi ngo ubu buryo bwa Kamere kuko bwabagiriye akamaro.
Ubusanzwe mu mavuriro ya kiliziya gatolika hari umukozi ushinzwe iyi serivise ariko akabifatanya n’indi mirimo yo kwa muganga bigatuma iyi serivise idindira arinayo mpamvu hifujwe ko hajyaho umukozi wihariye ushinzwe iyo serivise yo guteganya imbyaro mu buryo bwa Kamere.
Sr.Mukanyonga Illuminee, umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya serivisi yo guteganya urubyaro ku buryo bwa kamere muri diyosezi ya Kibungo, avuga ko mu rwego rwo kurushaho gukangurira abantu kugana ubu buryo hagiye gushyirwaho imbaraga mu bikorwa by’ubukangurambaga hashyirwaho umunsi wahariwe uburyo bwa kamere mu guteganya imbyaro ndetse n’icyumweru cyahariwe umuryango. Avuga ko ingo nshya zagannye ubu buryo bwo gutenya imbyaro mu buryo bwa kamere mu mwaka wa 2018 hirya no hino muri diyosezi ya Kibungo zigera kuri 415 .
Amavuriro ya kiliziya gatolika ntiyemera ko hatangirwa gahunda zo kuboneza urubyaro mu buryo bw’imiti
sexuality, and prepare him for understanding treatmentthan half what is cialis.
Jean Claude GAKWAYA umukozi wa Caritas Kibungo
Comments are closed