Nk’uko bisanzwe mu kwezi kwa Gicurasi buri mwaka Diyosezi Gatolika ya Kibungo ikora urugendo nyobokamana i Kibeho. Muri uyu mwaka wa 2019, urwo rugendo nyobokamana rwo gusanga Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho, Abakristu ba Diyosezi ya Kibungo barukoze kuwa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi. Kuri uwo munsi, Abakristu baturutse mu ma Paruwasi hafi ya yose ya Diyosezi ya Kibungo bari bakoraniye i Kibeho mu rugendo rwo kwitagatifuza no gutaramira Imana bisunze umubyeyi Bikira Mariya wadusuye i Kibeho akatumenyesha ko ari Nyina wa Jambo kandi akaduha ubutumwa budusaba kugarukira Imana, twicuza, dusenga ubudahwema, kandi nta buryarya.
Mu gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yagarutse ku gihango Diyosezi ya Kibungo ifitanye na Bikira Mariya muri rusange
Sexuality, including erection, is a complex biopsychosocial- thyroid disease cialis no prescriptiion.
ED must also be distinguished from other sexual disorders cialis online sexual performance are common contributing factors to.
Kuba kuri gahunda y’ingendo-nyobokamana, Ingoro ya Kibeho yarahaye Diyosezi ya Kibungo kujya ikora urugendo-nyobokamana i Kibeho mu kwezi kwa Gicurasi, kandi uko kwezi kwaritiriwe Bikira Mariya gusozwa n’umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu, nabyo ni mahire. Kujya gusura uwo mubyeyi nawe wadusuye i Kibeho ni igihango gikomeye.
Ikindi gihango gikomeye ni uko umwana w’umukobwa wabonekewe bwa mbere i kibeho, Alphonsine MUMUREKE ari umwari uvuka muri Paruwasi ya Zaza, Misiyoni ya kabiri mu Rwanda.
Nyuma y’Igitambo cya Misa, hakurikiyeho gutanga ubutumwa butanduka bujyanye n’umunsi. Mu izina ry’Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo, Padiri Théophile INGABIRE niwe wavuze ijambo, maze ashimira Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, ashimira n’Umuyobozi w’Ingoro ya Kibeho n’abo bafatanya, ndetse n’abitabiriye urugendo nyobokamana bose. Mu ijambo rye kandi yifurije abitabiriye urugendo nyobokamana gukomeza kunogerwa n’ingabire za Nyagasani, no gukomeza gukurikiza ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho.
Mu ijambo rye Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, ati : “Basaseridoti, Bihayimana, namwe Bakristu ndabashimira ko mwaje muri uru rugendo-nyobokamana, ngo dukomeze gushimira Imana ibyiza yatugiriye mu myaka 50 Diyosezi imaze. Ati muribuka ko twaherukaga hano i Kibeho mu mwaka ushize wa 2018, twizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi ya Kibungo. Ati ndatura Umubyeyi Bikira Mariya ingo zanyu, n’iza Diyosezi yose, mbifurije amahoro, ituze n’ibyishimo mwe n’abana banyu. Nabashimira ko mwazanye n’abana bato b’abanyeshuri (abo mu Iseminali ntoya ya Zaza, mu ishuri rya IPM riri muri Paruwasi ya Mukarange, mu ishuri rya TTC ya Zaza, muri Lycée ya Zaza…); na Bikira Mariya akunda abato, urubyiruko, kandi nibo yatumyeho . Ati Rubyiruko namwe bana, mukomeze mukunde uwo mubyeyi.”
Musenyeri ati “dukomeze duture uwo mubyeyi isengesho ryacu ryo gusaba ko Nyagasani aha Diyosezi yacu Umwepiskopi wayo bwite bidatinze. Ati n’aho ndi i Kigali ndabazirikana, ndabasabira n’ubwo ntakibasha gusura amaparuwasi yanyu nka mbere kubera ubutumwa bushya nahawe . Ati ndi “umunyakibungo uri mu butumwa i Kigali”.
Musenyeri ati “Yubile nziza y’imyaka 100 kuri Paruwasi ya Rwamagana, ndetse no ku maparuwasi ayivukaho, yitegura kuyizihiza ku itariki ya 21 Nzeri 2019; dukomeze kubasabira”.
Musenyeri yibukije kandi ko twasabira Abadiyakoni ba Diyosezi ya Kibungo bitegura kuzahabwa Ubupadiri muri uyu mwaka wa 2019 ndetse tugasabira n’abasore n’inkumi bazahana Isakaramentu ry’ugushyingirwa muri uyu mwaka.
Mbere yo gusoza Ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri, yakomoje ku maparuwasi mashya agiye kuvuka ariyo Paruwasi ya Remera na Nyakabungo, maze ayifuriza imyiteguro myiza.
Nyiricyubahiro Musenyeri yasoje yifuriza abitabiriye urugendo-nyobokamana umugisha w’Imana, agira ati ” Umubyeyi Bikira Mariya abaherekeze mutahane indulgensiya ishyitse”.
Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Comments are closed