RAPORO Y’IBYAKOZWE MURI KOMISIYO YA KATESHEZI MU MWAKA WA 2018-2019.
IBYARI BITEGANIJWE GUKORWA MURI UYU MWAKA W’UBWIGISHWA WA 2018-2019
- Inama n’Abakuru b’Abakateshisti ba za Paruwasi.kabiri mu mwaka
- Guhuza Abafasha b’Abakateshiti muri za Paruwasi rimwe mu mwaka.
- Amahugurwa y’abakateshisti bose ba Diyosezi.
- Gusura Abigishwa n’Abakateshisti muri Santarali cyangwa Sikirisale aho bigishirizwa rimwe mu mwaka.
- Inama ya Komisiyo ya Kateshezi muri Diyosezi kane mu mwaka.
- Inama ziteganywa mu rwego rw’igihugu gatatu mu mwaka.
- Gusura Abakateshisti n”Ababenevole ba Paruwasi. ku munsi w’inama rimwe mu mwaka.
- Kwifatanya n’Abakateshisti mu byago cyangwa mu byishimo bagize aho byabaye.
- Guhimbaza Umunsi mukuru wa Petero na Pawulo kuwa 29 / Kamena /2019.
- Guhuza Abakuru b’Imiryangoremezo na ba Santarali mu gikorwa cyo kubungabunga no kwita kubigishwa bacu, babakurikirana aho bari.
- Gutegurira Amasakramentu y’ibanze abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yegereye Katedrale.
I. INAMA N’ABAKURU B’ABAKATESHISTI BA ZA PARUWASI:
- Kuwa 25/09/2018: INAMA ITANGIRA UMWAKA W’UBWIGIHWA
Inama yahuje Abakuru b’Abakateshisti ba Paruwasi za Diyosezi yabereye muri Centre Saint Joseph, yafunguwe na Nyiricyibahiro Musenyeri Antoni Kambanda, Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Archévêque wa Archidiocèse ya Kigali. Nyuma y’isengesho, yashimira Abakateshisti, ubwitabire n’ubwitange bagaragaza mu butumwa bakorera mu maparuwasi. Musenyeri yasabye ko ibikorwa byose biteganijwe uyu mwaka, bigomba kwibanda cyane ku Igenemigambi ry’umwaka wa 2018-2019:
- Iyogezabutumwa rishingiye ku muryango, wita cyane ku bana , ukabatoza iyobokamana bakiri bato bakarikurana.
- Iyobokamana nirishinge imizi mu ngo z’abakristu, bakangurirwe gukunda guhimbaza Ijambo ry’Imana, kurisomera hamwe, gusengera hamwe, no kubitoza abana mu ngo. Kateshezi y’ibanze ku bana nibe ishingiro ry’ubukristu nyabwo mu buzima no mu mikurire yabo. Yakomeje abasaba kurushaho kwamamaza Ijambo ry’Imana bita ku rubyiruko, barukundisha Imana n’ibyayo, no kugira imibereho irangwa n’ubukristu.
- Kumenya abana bavuka mu miryango y’ababana barishyingiye bakifungira amasakramentu, gufasha abana babavukaho ntibajye bajarajara mu madini n’amatorero babona impande za bo, gufasha ababyeyi babo kugarukamu murongo mwiza bagarukira Imana. Musenyeri yamaze gutanga izi mpanuro ajya gukomeza izindi gahunda.
GUSANGIRA UKO UMWAKA W’UBWIGISHWA WAGENZE WA 2017-2018:
Buri mukateshisti yasangije bagenzi be uko umwaka w’ubwigishwa wagenze muri Paruwasi iwabo. Twasanze mu maparuwasi byaragenze neza, Batisimu yatanzwe kuri Pasika cg mu gihe cya Pasika, nkuko byifujwe, uretse Paruwasi enye zahisemo kuyatanga mu gihe zishakiye zahisemo. Ikibazo kigikomeye mu guhuza ngo tugendere hamwe nka Diyosezi ni abatubahiriza Imihango ikorerwa Abigishwa, ngo ikorerwe igihe cya yo uko bitegenijwe.
ISURWA RY’ABAKATESHISTI N’ABIGISHWA KU MASHURI IWABO:
Hasuwe Paruwasi za Duwayene ya Rusumo, Paruwasi yasuriwe amasantarali atatu, muri rusange baritabiriye bishimishije, Abigishwa n’Abakateshisti barabyishimye. Imyifatire y’abigishwa: hamwe irashimwa kuko batoye umuco mwiza wo kugira ubwitonzi mu isomo bagakurikira. Ahandi iranengwa kuko harimo gukubagana, gusakuza, gusohoka, uko biboneye ku buryo bugayitse. Nyuma y’iri surwa ibisabwa ni ibi bikurikira:
Umukateshisti muri Kiteshezi atanga yihatire kubanza kurema umutuza mu bigishwa be, mbere y’uko binjira, kwihatira kuwukomeza mu isomo rye ryose, kurinda Abigishwa be gusohoka uko bishakiye mu gihe isomo ritangwa.
INDANGAGACIRO Z’UMUKATESHISTI:
Nyuma yo kubiganiraho bihagije, twasanze Umukateshisti mu butumwa bwe arangwa: n’Ubunyangamugayo muri byose no kwiyakira uko ari, kwirinda ubuhemu mu byo ashingwa byose, cyane ibibazo by’amafranga amunyuzwaho nyuma akazimira.
Intego y’umwaka w’ubwigishwa wa 2018 – 2019: “Uko yezu yakuraga niko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu” Lk 2, 52
Iy’ Insanganyamatsiko: idutumirira twese gufasha abana gukura bunguka ubwenge bumenya Imana kurushaho, no kwigiremo igihagararo cyinyuze Imana n’abantu.
2. Kuwa 24/06/2019: INAMA ISOZA UMWAKA W’UBWIGISHWA WA 2018-2019.
Abakuru b’Abakateshisti ba Paruwasi zigize Diyosezi, bakoze inama isoza umwaka w’ubwigishwa. Gusubiza amaso inyuma, byafashije kubona ko hari byinshi byakosoretse uyu mwaka. Imihango y’Abigishwa yarakozwe hafi y’amaparusi yose ya Diyosezi kandi Batisimu yatanzwe kuri Pasika.
II GUTEGURIRA AMASAKRAMENTU ABANYESHURI MU MASHURI MAKURU :
Abanyeshuri bo mu mashuri makuru ASPEK,APRC, bateguriwe Amasakramentu y’ibanze: Batisimu, Ugukomezwa, Ukaristiya, inyigisho baziherewe kuri Katedrale, Amasakramentu bayaherewe hamwe n’abateguriwe ku ishuri ry’i Kabare, nyuma y’umwiherero wahurijwemo ku ishuri ry’i Kabare. Le 28/09/2018: Ubwo Ishuri rikuru ry’i Kabare ryahimbazaga Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, nibwo Amasakramentu Batisimu, Ugukomezwa, n’Ukaristiya yatanzwe ku banyeshuri bateguwe: i Kabare, ASPEK na APRC. Musenyeri Antoni Kambanda Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, ubu wagizwe Archévêque wa Kigali, niwe wayoboye Igitambo cya Misa. Uyu munsi mukuru waranzwe n’ibyishimo mu kigo cy’ishuri i Kabare, cyane ku banyeshuri bahaherewe amasakramentu y’ibanze , ababyeyi baje ari benshi gushyigikira abana babo.
III. GUHUZA ABAFASHA B’ABAKATESHISTI BA PARUWASI ZA DIYOSEZI :
Igikorwa cyo guhuza abafasha b’abakateshisti ba z Paruwasi za Diyosezi, bakitoramo komite izajya ibahuza muri Paruwasi, bagashobora kumenyana kurushaho, gushyira hamwe ; gushyigikirana nkabahuje, no kwiyumva mu butumwa bw’abafasha babo Abakateshisti. Kuganira k’uby’ubuzima nyobokamana mu ngo zabo, zigomba kuba intangarugero mu z’indi, ngo z’abakristu , no mu miryangoremezo batuyemo, iyobokamana rwigishwa rigere mu ngo rihashinge imizi ihamye, abana batozwe bakiri bato umuco mwiza w’abakristu wo gusengera hamwe, gusomera hamwe Ijambo ry’Imana, kurikunda, kuriha icyubahiro gikwiye, kurisangira n’ab’abagenderera. bawukurane kandi ubacengeremo.
Imiryango w’Abakateshisti ni iy’ibanze mu kwitabwaho ngo iyobokamana ry’ukuri riyishingemo imizi, biri mubishishikaje kugira ngo intego yo kwita kuburere nyobokamana bw’abana bugerweho, mubufatanye bwiza bw’abakateshisti n’abafasha babo mu ngo iwabo no mu muryangoremezo batuyemo.
Uko Paruwasi zasuwe, Abafasha b’Abakateshisti bakitorera komite izajya ibahuza :
Kuwa 09/10/2018: PARUWASI MUSAZA:
Amazina yabagize Komite yatowe muri Paruwasi Musaza:
- Umuyobozi : Agnès MUKASHEMA wa Santarali Rwantonde.
- Uwungirije : Valensi RUTAGANIRA wa Santarali Musaza
- Umwanditsi : Séraphine MUREKATETE wa Santarali Curazo
- Umubitsi : Aurélie KAYITESI wa Santarali Musaza
Abajyanama :
- Kazimili MUSONERA wa Gacuba Santarali Musaza
- Thacienna NYIRANTOYINJANGWE wa Karuhandagaza wa Santarali Nyakiriba
Kuwa 02 / 11 / 2018: PARUWASI GASHIRU (mbere ya saa sita )
Amazina yabagize komite yatowe muri Gashiru:
- Umuyobozo : Florence UZAMUKUNDA wa Santarali Gashiru
- Umwungiriza : Généviève MUKAMAZIMPAKA wa Santarali Rushenyi
- Umwanditsi : Alphonsine YANKURIJE wa Santarali Kabare
- Umubitsi : Espérance MUKARUBAYIZA wa Santarali Gashiru
Abajyanama :
- Marie-Jeanne MUKAMANAwa Santarali Ntaruka
- Françoise UWINGENEYE wa Santarali Gashiru
Kuwa 02 / 11 / 2018 : PARUWASI GISHANDA (nyuma ya saa sita)
Amazina y’abagize komite muri Paruwasi Gishanda :
- Umuyobozi : Thacienna MUKANDANGA wa Santarali Nkondo
- Umwungiriza : Deyikola MUTUYIMANA wa Santarali Cyarubare
- Umwanditsi : Ange Marie Louise NYIRAHABIMANA wa Santarali Gishanda
- Umubitsi : Elizabeth MUKANDEZE wa Santarali Gishanda
Abajyanama :
- Donata NZAMUKOSHA wa Santarali Mukoyoyo
- Pelagie NYIRANTIYAMIRA wa Santarali Gishanda
Kuwa 06/11 / 2018 : PARUWASI RUHUNDA
Amazina y’abagize komite yatowe muri Paruwasi Ruhunda :
- Umuyobozi : Violette MUKARUSANGA wa Santarali
- Umwungiriza : Eugénie UWAMBAYINGABIRE wa Santarali
- Umwanditsi : Charlotte MASENGESHO wa Santarali
- Umubitsi : Chantal NAGAFERO wa Santarali
Kuwa 08/11/2018 : PARUWASI KIYANZI
Abafasha b’Abakateshisti bitoyemo Komite izajya ibahuza ukwabo :
- Umuyobozi : Francine NIYITEGEKA wa Santarali Kimesho
- Umwungiriza : Verediyana MUKANYANDWI wa Santarali Kameya
- Umwanditsi : Théogène TURINUMUKIZA wa Santarali Kimesho
- Umubitsi : Angélique MUKAMUGANGA wa Santarali Kimesho
Abajyanama :
- Marie Vestine MUKANGWIJE wa Santarali
- Abeli IYAMUREMYEwa Santarali
Kuwa 13 / 11 / 2018: PARUWASI NYARUBUYE (mu gitondo)
Komite y’Abakateshisti yatowe:
- Umuyobozi: Angélique KABAGENI wa Santarali Kankobwa
- Umwungirije : Anasthase MAKUZA wa Santarali Nyabitare
- Umwanditsi : Dianne UWAMAHORO wa Santarali Kankobwa
- Umubitsi : Veredianna MUKAPEREZIDA wa Santarali Mushikiri
Abajyanama:
- Saverina NYAGAHOZA wa Santarali Nyarubuye
- Bernadette NTAMAKIRIRO wa Santarali Nyarubuye
Kuwa 13 /11 /2018 : PARUWASI RUKIRA : (nyuma ya saa sita)
Komite yashyizweho guhuza abandi :
- Umuyobozi : Eldebrand GATERA wa Santarali Rukira
- Uwungirije : Emile NDIKUBWIMANA wa Santarali Rukira
- Umwanditsi : Liberata MUJAWAYEZU wa Santarali Gituku
- Umubitsi : Bertilda UWIMANA wa Santarali Bisagara
Abajyanama:
- Ernestine MUKANTABANA wa Santarali Rukira
- Sophie MUKAGASANA wa Santarali Bisagara
Kuwa 14 /11 /2018 : PARUWASI ZAZA
Komite yatowe guhuza abandi :
- Umuyobozi : Adrayida UWINGENEYE wa Santarali Gatare
- Umwungiriza : Vestine UWAMARIYA wa Santarali Zaza
- Umwanditsi : Elizabeth MUSANIWABO wa Santarali Zaza
- Umubitsi : Alphonsine MUKAGOMBANIRO wa Santarali Sangaza
Abajyanama:
- Gaspard NDUWIMANA wa Santarali Nyange
- Raurent RWAKAGABO wa Santarali Gatare
Kuwa 15 / 11 / 2018 : PARUWASI RUSUMO (mbere ya saa sita)
Komite yatorewe guhuza abandi :
- Umuyobozi: Koleta MUKAGASANA wa SantaraliKigongi
- Umwungiriza: Emerita MUKASINE wa Santarali Kigongi
- Umwanditsi: Félicité MUKANDISABIYE wa Santarali Nyamugari
- Umubitsi : Vestine MUKASHYAKA wa Santarali Kigongi
Kuwa 15/11/2018 : PARUWASI KIREHE (nyuma saa sita)
Komite y’abafasha b’Abakateshiste :
- Umuyobozi : Léonilla NYIRABARINDA wa Santarali Rugarama
- Umwungiriza : Josephine NYIRABAKINA wa Santarali Kirehe
- Umwanditsi : Yudensi MUSABYIMANA wa Santarali Nyabigega
- Umubitsi : Grâce MUSABYIMANA wa SantaraliKirehe
Abajyanama:
- Honorine MUSHIMIYIMANA wa Santarali Gatore
- Jacquéline MUKAMUSANGWA wa Santarali Kigina
Le 20 /11 /2018 : PARUWASI RWAMAGANA ( mbere ya saa sita)
Komite yatorewe guhuza abandi :
- Umuyobozi : Oliva Bazarama wa Santarali ya ruramira
- Umwungirije : Béatha Mukantibimenya wa Santarali ya Ruramira
- Umwanditsi : Eugénie Mukashema wa Santarali ya Rwamagana
- Umubitsi : Valantine Niragire wa Santarali ya Mwurire
Le 20 /11/2018 : PARUWASI MUNYAGA (nyma ya saa sita)
Komite yashyizweho
- Umuyobozi : Gaspar TUYISENGE wa Santarali Kirwa
- Umwungiriza : Josianne NYIRANGENDAHIMANA wa Santarali Kirwa
- Umwanditsi : Venantie MUKABAGORORA wa Santarali
- Umubitsi : Jean Batispte NIYIKORA wa Santarali
Abajyanama :
- Immaculée BENIMANA wa Santarali
- Etienne MUTERASHYA wa Santarali
- Nohella NYIMAJYAMBERE wa Santarali
Le 22/11/2018 : PARUWASI MUKARANGE (mbere ya saa sita )
Amazina y’abatowe:
- Umuyobozi : J.B. KAREMERA wa Santarali MURAMBI
- Uwungirije : Liberata MUKANDAYISENGA wa Santarali Shyogo
- Umwanditsi : Céline MUKASINE wa Santarali Mukarange
- Umubitsi : Annonciata MUKANDAYISENGA wa Santarali Shyogo
Abajyanama :
- Eugénie MUKESHIMANA wa Santarali
- J.Berchumas MURENGERANTWARI wa Santarali
Kuwa 22 / 11/ 2018 : PARUWASI KABARONDO (nyuma ya saasita)
Amazina y’abatowe :
- Thérèse BYUKUSNGE wa Santarali Nyagasambu
- Anysie NIYIRORA wa Santarali Kabarondo
- Aphrodis NKURUNZIZA wa Santarali Nyagasambu
- Claudine UWAMBAJIMANA wa Santarali Rwinkwavu
Abajyanama :
- Solange UMUTONI wa Santarari Nyagasambu
- Marceline NIYODUSENGA wa Santarali Bisenga
Kuwa 25/11/2018 : PARUWASI CATHEDRALE KIBUNGO :
Amazina y’abatowe :
- Umuyobozi : Innocent HABYARIMANA wa Santarali Kibungo
- Umwungirije : Anastase HABYARIMANA wa Santarali Kibungo
- Umwanditsi : Pelagie UWAMARIYA wa Santarali Remera
- Umubitsi : Eurelie MUKANDANGA wa Kibaya
Abajyanama :
- Sylvestre NDIKUMWENAYO wa Santarali Gasetsa
- Marie MUKAMBONEKO wa Santarali Remera
Kuwa 27/11/2018 : PARUWASI GAHARA
Amazina y’abatowe :
- Umuyobozi : Donatiana NYAMVURA wa Santarali Gahara
- Umwungirije : Françoise NTAGISANAYO WA Santarali Mugogo
- Umwanditsi : Fébronia NIKUZE wa Santarali Gashongora
- Umubitsi : Epiphanie MUKAMANZI wa Santarali Mugogo.
Abajyanama :
- Liberata MUKAMURINDWA wa Santarali Mugogo
- Alegisiya MUHAWENIMANA wa Santarali Gahara
Kuwa 27/11/2018 : PARUWASI YA BARE
Amazina y’abatowe :
- Umuyobozi : Francine UMUTESI wa Santarali Kabare
- Umwungirije : Evodiya MUKANDAYISENGA wa Santarali Murinja
- Umwanditsi: Anatanayeli NDAGIJE wa Santarali Kibare
- Umwanditsi : Albertine UWIMPUHWE wa Santarali Bare
Abajyanama :
- Léontina MUKAHIGIRO wa Santarali Kibare
- Félix NTIRENGANYA WA Santarali Bare
Kuwa 28/11/2018: PARUWASI RUKARA
Amazina y’abatowe :
- Umuyobozi : Jacquéline TUYISENGE wa Santarali Nyawera
- Uwungirije : Faustin MAZIMPAKA wa Santarali Nyawera
- Umwanditsi : Josephine NYIRANZABAHIMANA wa Santarali Ryamanyoni
- Umubitsi : Dansilla MUKARUGINA wa Santarali Rukara
Abajyanama :
- François GAKWERERE wa Santarali Kawangire
- Marie Justine MUKANYANDWI wa Santarari Rwinsheke.
Kuwa 20/12/2018 : PARUWASI RUKOMA
Amazina yabatowe :
- Umuyobozi : Verediyana NYIRAHARERIMANA
- Uwungirije : Veneranda MUKANYUMBAYIRE
- Umwanditsi: Ernestina MUSABYEMARIYA
- Umubitsi : Angélique UZARAMA
Abajyanama :
- Marita MUSHIMIYIMANA
- Prisca MUKAMUVUNYI
Kuwa 20/12/2018: PARUWASI KANSANA
Amazina y’abatowe :
- Umuyobozi : Célestin NSENGIYUMVA wa Santarali Musya
- Uwungirije : Michel UWAYEZU wa Santarali Kigarama
- Umwanditsi : Emmanuel UWIMANA wa Santarali Kigarama
- Umubitsi : Saverina MUKANTABANA wa Santarali Kigarama
Abajyanama :
Déliphine IRAGENA wa Santarali Kansana
IV. AMAHUGURWA Y’ABAKATESHISTI BA DIYOSEZI:
Kuwa 02-07/12/2018 : Amahugurwa y’Abakateshisti ba Diyosezi muri lyce de Zaza.
V INAMA ZITEGURWA MU RWEGO RW’IGIHUGU :
Ku cyicaro cya CEPR niho hakorewe inama eshatu mu mwaka z’abashinzwe Iyobokamana mu mashuri na Gatigisimu igenewe Abigishwa muri za Diyosezi za Kiliziya y’Urwanda .
VI. INAMA YA KOMISIYO ZA KATESHEZI:
Hakozwe inama 4 za Komisiyo ya Kateshezi
- Inama yakozwe yo kuwa 13/05/2019
- Inama yakozwe yo kuwa 24/08/2019.
VII. GUSURA ABIGISHWA N’ABAKATESHISTI KU MASHURI Y’UBWIGISHWA :
Gusura abigishwa ni igikorwa gikomeye kandi kigamije ibi bikurikira:
- Gushishikariza abigishwa gukunda ubwigishwa no gukurikira nezainyigisho zose zibagenewe, zateguwe na Kiliziya Gatolika mu bwigishwa batangiye.
- Gusobanurira no gukundisha Abigishwa Kiliziya Gatolika bifuza kwinjiramo.
- KwerekaAbigishwauburyo iby’iwacu muri Kiliziya Gatorika bitandukanye n’iby’ahandi mu matore n’amadinibabona aturanye na bo.
- Kuba hafi y’abakateshisti mu butumwa butoroshye bakorera mu maparuwasi yabo.
- Gushishikaza abakateshisti ngo bakore ubutumwa bakomeye, badacika intege kandi bakore bizeye uwo bakorera bazi neza ko ari kumwe na bo.
Kugeza ubu amashuri y’ubwigishwa amaze gusurwa mu maparuwasi ya Diyosezi ni 60. Muri buri Paruwasi amashuri y’ubwigishwa amaze gusurwa ni 3. Igikorwa cyo gusura abigishwa kizakomeza, gikomereze ku batarasurwa ba buri Paruwasi.
Le 09/02/2019 : PARUWASI KIBUNGO KATEDRALE :
Muri Santarali Sakara ya II : Abanyeshuri : Ukaristiya ya 1 ni 13, Batisimu ni30,Ugukomezwa ni 33, bose ni 76. Basuwe bashyigikiwe n’abakateshisti babategura harin’umukritu 1, umucungamutungo wa Santarari.
Muri santarali sakara I : Abanyeshuri : Abanyeshuri : Ukaristiya ya 1 ni 23, Batisimu ni 21, Ugukomezwa ni 51, bose ni 95. Basuwe bashyigikiwe ni Abakateshisti babategura , umuyobozi wa Santarali, hari n’abakristu 10, baje kubaba hafi.
Kuri chapelle ya Mvumba : Abanyeshuri : Ukaristiya ya 1 ni 12, Batisimu ni 21, Ugukomezwa ni 22, bose ni 55. Abaje kubashyigikira ni Abakateshisti babategura, Umuyobozi wa Chapelle n’Umunyamabanga.Bagaragaje ibyishimo byo gusurwa.
Kuwa 16/02/2019 : PARUWASI GAHARA :
Le 16/02/2019 : PARUWASI BARE
- Abigishwa ba Santarali KIBARE, hitabiriye abigishwa 345 : Abanyeshuri : Ukaristiya ya 1: 70, Batisimu: 154, Ugukomezwa : 171, abakuru : 50.
- Abigishwa ba Santarali BARE, hitabiriye abigishwa 541 : Abanyeshuri : Ukaristiya ya 1 : 179, Batisimu : 161, Ugukomezwa : 173, Abakuru :20
- Abigishwa ba Santarali MULINJA, hitabiriye abigishwa 273 : Abanyeshuri : ukaristiya ya 1 : 65, Batisimu : 80, Ugukomezwa : 119, Abakuru : 9.
Le 09/03/2019 : PARUWASI ZAZA :
Le 16/03/2019 : PARUWASI RUKOMA
Le 23/03/2019 : PARUWASI KANSANA
VIII : GUSURA ABAKATESHISTI N’ABABENEVOLE MURI PARUWASI
Gusura Abakateshisti n’Ababenevole muri Paruwasi, byarakozwe, hagamije gusubiza amaso inyuma, kurebera hamwe ibyakozwe mu buzima bw’umwaka w’ubwigishwa wa 2018-2019, ibyagenze neza birashimwa, ibitaragenze neza biranengwa. Hatanzwe ibitekerezo binyuranye ku bikorwa by’umwaka w’ubwigishwa wa 2019-2020. Ibyavuzweho byose byashyizwe mu nyandikomvugo yo kuwa 24/06/2019 yashyikirijwe abagombaga kuyigezwaho.
Uko gahunda yo gusura Abakateshisti n’Ababenevole muri za Paruwasi ya kurikijwe n’ubwitabire bwagaragaye:
IX. KUWA 29/06/2020 : UMUNSI WA PETERO NA PAWULO BATAGATIFU
Umunsi Mukuru wahimbarijwe mu maparuwasi : hose wagenze neza, Abakateshisti n’Abafasha babo basangiye Igitambo cya Misa, bakora ubusabane mu buvandimwe bwaranzwe n’ ibyishimo.
Muri Paruwasi ya Zaza ho nashoboye kuhaba uyu munsi bawuhuje n’igikorwa cyo guha ubutumwa abakristu 17 bwo kuyobora umuhimbazo muri Zone z’ubutumwa wabaye n’umunsi wa Karitasi muri Paruwasi ya Zaza imiryangoremezo yarihiye abakene babo, mutuel ku bantu 84, wabaye munsi ushimishije cyane washojwe n’ubusabane bwahuje abantu benshi kandi bingeri zose mu byishimo byinshi.
X. GUHUZA ABAKURU B’ IMIRYANGOREMEZO N’ABA ZA SANTARALI.
Guhuza Abakuru b’Imiryangoremezo n’Abakuru ba za Santarali ni igikorwa kigamije gufasha Abakristu guhugukira kwita ku bigishwa bacu , kubabungabunga no kubakurikirana aho bari.
Tableau iragaragaza uko Paruwasi zasuwe , ubwitabire bw’abakuru b’Imiryangoremezo n’Abakuru ba za Santarali, muri rusange, bose basobanuriwe uburyo bwo kubungabunga Abigishwa bacu, barabyishimiye, ubu twizeye gukorana na bo, kubaba hafi, mu buryo bwo gukurikirana umwigishwa tuzi neza aho abarizwa.
XI. KWIFATANYA N’ABAKATESHISTI BAGIZE IBYISHIMO CYANGWA IBYAGO
Kuwa 02/01/2019 : Umukateshisti Justine MUSABYEYEZU wigishirizaga muri Santarali ya Kankobwa Paruwasi ya Nyarubuye, yitabye Imana mu bitaro by’i Kirehe, nyuma y’indwara yari amaranye igihe kinini yashyinguwe kuwa 04/01/2019 mu rugo rwe i Kankobwa kandi yaherekejwe n’abantu benshi, n’abakateshisti baje ku muherekeza bari benshi.
Muvandimwe Kateshisti Justina, wakunze ubutumwa bw’Umukateshisti ubigaragaza ubwitangira cyane, ubukundisha uwo mwashakanye abwinjiramo maze arabwakira abwiyumvamo abitewe na we n’ubu ishyaka yifitemo ni ukubukomeza abamubona bose bakakwibuka. Imana wakoreye utijana nikwakire maze iguhe kuruhukira iteka mu mahoro adashira. Turagusabira, na we mu ihirwe ryawe waronse ukomeze udusabire dutunganire Imana n’abantu mu byo dukora byose.
Bikozwe kuwa 31/08/2019,
Sr Marie- Françoise TWISUNZEMARIYA, Animasiyo ya Kateshezi y’Abigishwa.
Padiri Jean Claude RUBERANDINDA, Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi
Comments are closed