Nyirubutungane Papa Fransisko

“Nimukomere kuri Nyagasani”: Iyi niyo nsanganyamatsiko, Nyirubutungane Papa Fransisko yibanzeho, mu nyigisho yatanze mu Gitambo cy’Ukaristiya, yatuye kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 mata 2020, muri Kiliziya y’inzu yitiriwe Mutagatifu Marita.

Muri icyo Gitambo cy’Ukaristiya, Papa Fransisko yabanje gutura Isengesho rye asabira abantu bose bitangira itangazamakuru ndetse arasabira uburere bw’abana n’urubyiruko: “Uyu munsi ndifuza ko dusabira abantu bose bakora mu itangazamakuru, bashishikajwe no kugeza amakuru ku bantu, muri icyi gihe, kugira ngo abantu batabaho bigunze; dusabire kandi uburere bw’abana, kugira ngo uburere bahabwa bubafashe kwihangana muri iki gihe abantu bose basabwa kwifungirana”

INYIGISHO YATANZWE MU MISA NA PAPA FRANSISKO

“Muri iyi minsi, Kiliziya irimo kudufasha kumva umutwe wa 8 w’Ivanjili uko yanditswe na Yohani: hari impaka zishyushye hagati ya Yezu n’Abigishamategeko. Cyane cyane, barashaka kugaragaza icyo baricyo: Yohani arashaka gusesengura ayo mahane yabo kugira ngo agaragaze uruhare rwe, urwa Yezu n’urwo Abigishamategeko bafite

• Grade as low, intermediate or high risk using simple criteria in Table Vhandling ED patients who have failed simple therapies and cialis sales.

. Yezu Kristu arabatsindisha uko bivuguruza bo ubwabo. Aba nabo, bikarangira batabonye aho bahera uretse ibitutsi: Ni kamwe mu duce tw’Ivanjili tubabaje, kagaragaza ubutukamana. Baratuka umubyeyi Bikira Mariya.

Mu kuvuga inkomoko ye, Yezu aravuga kandi akagira inama Abayahudi bari bemeye ati: “Nimukomera ku Ijambo ryanjye muzaba mubaye abigishwa banjye by’ukuri” (Yh 8, 31). Turabona iri jambo Nyagasani akomeyeho, azasubiramo inshuro nyinshi, kimwe no muri iki kiganiro: Nimukomera

General pharmacodynamic studies have been carried out in the mouse, rat and cat.questionnaire (i.e. total score 20 or less, a subjective what is cialis.

. “Nimunkomereho”

Gukomera kuri Nyagasani ntabwo bivuze “kumwiga neza mu bitabo, kugira ibitekerezo bitondetse neza. Ibyo Yezu azi ko ari ibisanzwe. Ahubwo arashaka kugera ku ku kintu cy’ingenzi, ikintu cyashyira ubuzima bwacu mu kaga turamutse tutagikoze: “Gukomera ku Ijambo rye” (Yh 8,31). Abakomera ku Ijambo rya Yezu nibo bagaragaza ubukristu nyabwo. Ese ibyo bivuze iki? “Muzaba mubaye abigishwa banjye by’ukuri” (Yh 8,31). Ikiranga umukristu nyakuri ntabwo ari ukuba afite “Ifishi ya Batisimu”, nk’indangamuntu: Oya. Ahubwo ni ukuba umukristu nyakuri. Iyo ukomeye kuri Nyagasani, ukomeye ku Ijambo rya Nyagasani, ushinze imizi mu buzima bwa Nyagasani, icyo gihe uzaba uri umwigishwa We. Niba utamukomeyeho, uzaba umuntu ushimishwa gusa no kumva inyigisho ye, ukurikira Yezu nk’umuntu ukora ibikorwa by’urukundo, umuntu mwiza, umuntu ufite indangagaciro z’ubutabera, ariko kuba umwigishwa nyakuri nicyo kigaragaza isura nyakuri y’umukristu.

Kuba abigishwa nyakuri nicyo kizaduha ubwigenge nyakuri: umwigishwa ni umuntu wigenga kuko aba akomeye kuri Nyagasani. Ese “Gukomera kuri Nyagasani bivuga iki? Ni ukwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu. Umwigishwa yemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu, niyo mpamvu umwigishwa ahora azi guhuza umuco usanzwe n’ibiza ari bishya, ni umuntu uba afite ubwigenge. Ntabwo agendera ku ngengabitekerezo zitandukanye, ku mahame ari mu buzima bwa gikristu, ku mahame agibwaho impaka…, ahubwo akomera kuri Nyagasani, ni Roho Mutagatifu umuyobora. Iyo duteye indirimbo ya Roho Mutagatifu, tumubwira ko ari umushyitsi wa roho zacu (Reba Igisingiza cya Ngwino Roho Mutagatifu: Hymne Veni Sancte Spiritus), ngo aduturemo. Ariko ibyo bishoboka gusa iyo dukomeye kuri Nyagasani.

Ndasaba Nyagasani ngo aduhe kumenya ubwo buhanga bwo kumukomeraho kandi aduhe kumenya gusabana na Roho Mutagatifu: Roho Mutagatifu uduha ubwigenge. Uko niko kuba warasizwe amavuta y’ubutore. Ukomeye kuri Nyagasani ni we mwigishwa we, kandi umwigishwa, kandi umwigishwa aba yarasizwe, yarasizwe na Roho Mutagatifu, yarasizwe amavuta ya Roho Mutagatifu uhora amufasha kujya mbere. Niyo nzira Yezu yatweretse kugira ngo tugire ubwigenge kandi tugire ubuzima. Kuba umwigishwa ni ko gusigwa guhabwa abakomeye kuri Nyagasani.

Iyaba Nyagasani yaduhaga kubyumva, n’ubwo bitoroshye: kuko abigishamategeko batigeze babyumva. Ni ubwenge n’umutima bituma twumva ubwo buhanga bw’isigwa rya Roho Mutagatifu ritugira abigishwa nyakuri.

Nyirubutungane Papa Fransisko

Isoko : Urubuga rwa Vatikani: www.vatican.va/ com

Nyahinduwe mu kinyarwanda na :

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed