Nyirubutungane Papa Fransisko

Kuri icyi Cyumweru, ku munsi Mukuru wa Pentekosti, Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje ubutumwa bw’Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa, uzizihizwa kuwa 18 Ukwakira 2020.

Ni ubutumwa bufite Insanganyamatsiko igira iti: “Ndi hano, Ntuma”(Iz 6, 8) .

Ubutumwa bwe, Nyirubutungane Papa Fransisko, abutangira, ashimira Imana uko Kiliziya yabayeho mu kwezi k’ukwakira kwa 2019, ukwezi kw’Iyogezabutumwa, n’uburyo abakristu bitwaye mu guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa wa 2019, aho “Ababatijwe bose basabwaga kwamamaza Inkuru Nziza, nk’ingingo za Kiliziya ya Kristu itumwe ku isi yose” (Baptisés et envoyés: l’Eglise du Christ en mission).

Mu butumwa bwe, Nyirubutungane Papa, agaragaza ko Iyogezabutumwa ari igisubizo gihamye ku bibazo n’inkurikizi by’icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19), twahuye nabyo muri uyu mwaka wa 2020. Kiliziya ni Isakaramentu ry’Urukundo rw’Imana kuri iyi si, ikomeza mu mateka ubutumwa bwa Yezu Kristu, kandi igatumwa gukomeza ubuhamya bw’ukwemera no kwamamaza Ivanjili, aho Imana ikomeza kugaragaza urukundo rwayo mu guhindura imitima y’abantu, no mu gukiza roho zabo ndetse no kubitaho ku mubiri, mu mico no mu mibanire y’abantu.

Nyirubutungane Papa Fransisko asoza ubutumwa bwe agaragaza ko guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa usobanura uburyo Isengesho, kuzirikana ubutumwa n’ibikorwa by’urukundo ari ibikorwa bifasha Abakristu kugira uruhare rufatika ku butumwa bwa Yezu Kristu muri Kiliziya ye

penile corpus cavernosum (corporal smooth muscle).penile prosthesis may be associated with high rates of cialis.

. Papa yibukije ko urukundo, rugaragarizwa mu bwitange bw’ituro rikusanywa mu guhimbaza Icyumweru cya cya 3 cy’ukwakira, kizihizwaho uwo munsi, aho iryo turo rigenerwa gushyigikira ibikorwa by’Iyogezabutumwa, mu kunganira ibikenerwa mu buzima bwa roho n’ubw’umubiri kuri za Kiliziya zibikeneye, bigamije umukiro wa roho z’abantu.

Papa asoza aragiza abantu bose, by’umwihariko Abogezabutumwa, Umubyeyi Bikira Mariya, Inyenyeri y’Iyogezabutumwa n’Uhoza abababaye, Umuhamya n’Umwamamazabutumwa w’Umwana We Yezu Kristu.

Komisiyo Ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed