Bikira Mariya ari kumwe n’Intumwa ku Munsi wo kwakira Roho Mutagatifu (Penekosti)

Kuwa mbere wa Pentekositi, niho Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Mutagatifu, Umubyeyi wa Kiliziya. Ni umunsi mukuru watangajwe na Papa Fransisko mu mwaka wa 2018, maze uhimbazwa muri Liturujiya ya Kiliziya bwa mbere kuwa 21 Gicurasi 2018. Mu Iteka ryasinywe kuwa 11 Gashyantare 2018, rigatangazwa kuwa 3 Werurwe, uwo mwaka, ryitwa “Ibyishimo bisendereye” (“Laetitia plena”), niho Ibiro bya Papa, bishinzwe Liturujiya Ntagatifu n’imihimbarize y’Amasakaramentu, byashyize mu bikorwa icyemezo cya Papa Fransisko cy’uko umunsi wa Bikira Mariya ari Umubyeyi wa Kiliziya, uzajya wibukwa ku buryo butegetswe kuwa mbere ukurikira Icyumweru cya Pantekosti. Nk’umunsi uhimbazwa ku mugaragaro muri Liturujiya, nibwo washyizwe muri Kalendari ya Liturujiya, maze utangira guhimbazwa ku buryo bwemejwe na Kiliziya, ariko ihame ry’uko Bikira Mariya ari umubyeyi wa Kiliziya ryari rimaze igihe muri Kiliziya.

1. Ihame rya Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya

Kuva mu ntangiriri ya Kiliziya, Abakristu babonye muri Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya kuko, igihe Intumwa zakiraga Roho Mutagatifu zari ziri kumwe n’uwo Mubyeyi. Nk’uko Igitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa kibitubwira: “Bose barangwaga n’umutima umwe, bagashishikarira gusenga, bari kumwe n’abagore bamwe, barimo Mariya nyina wa Yezu” (Intu 1, 14)

Izina rya Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya (Mu kilatini: «Mater Ecclesiae »), ni rimwe mu mazina abakristu bahaye Umubyeyi Bikira Mariya kuva mu ntangiriro za Kiliziya. Kuva mu kinyejana cya 4, Mutagatifu Ambroziyo wa Milano (Saint Ambroise de Milan[1]) yifashishaga iryo zina rya Bikira Mariya, Umubyeyi wa Kiliziya, mu nyandiko ze.


[1] Ambroziyo wa Milano (Ambroise de Milan ), wavukiye Teravive (Trèves) ahagana mu mwaka wa 340, agatabaruka kuwa 4 avril 397, yabaye Umwepiskopi wa Milano kuva mu mwaka wa  374 kugeza mu mwaka wa 397, akaba yarabaye Umuhanga wa Kiliziya. Ni umwe mu Bakurambere ba Kiliziya (Pères de l’Église), muri bane bakomeye  ba Kiliziya y’i Burasirazuba, hamwe na Mutagatifu Agustini (saint Augustin d’Hippone), Mutagatifu Yeronimo (Jérôme de Stridon), na Mutagatifu Gerigori w’ikirangirire (saint Grégoire le Grand).

Iryo zina ryamenyekanye cyane mu kinyejana cya 20, aho mu mwaka wa 1944, umuhanga w’umudage mu bya Tewolojiya, Padiri w’umuyezuwiti, Hugo Rahaneri (« Hugo Rahner », wari mukuru wa « Karl Rahner »), muri Tewolojiya ye ivuga kuri Bikira Mariya (Mariologie), yagarutse kuri iryo zina ashingiye ku nyigisho ya Mutagatifu Ambroziyo, ndetse n’abandi Bakurambere ba Kiliziya.

Mu ijambo rye, Mutagatifu Papa Pawulo wa VI, yavuze tariki ya 21 ugushyingo mu 1964, asoza ikiciro cya gatatu cy’Inama Nkuru ya Vatikani ya 2, yahamije kandi yemeza ku mugaragaro ko « Bikira Mariya ari Umubyeyi wa Kiliziya »[1], nk’uko Kiliziya itahwemye kubyemera ishingiye ku Byanditswe Bitagatifu muri Bibiliya.


[1] Reba Ijambo Mutagatifu Papa Pawulo wa 6 yavuze kuwa 21 Ugushyingo 1964, asoza ikiciro cya 3 cy’Inama Nkuru ya Vatikani ya 2 (Conclusion de la IIIème Session du concile Vatican II)

Mutagatifu Papa Pawulo wa 6 yahamije ko Bikira Mariya ari Umubyeyi wa Kiliziya mu Ijambo yavuze kuwa 7 Ukuboza 1965, atangaza Igitabo cyitwa « Urumuri rw’amahanga » (Lumen Gentium) cya Konsili ya Vatikani ya 2 (Inama Nkuru), aho yemeje ku buryo budakuka ihame ry’uko Bikira Mariya ari Umubyeyi wa Kiliziya, agira ati : « Ni ukubera ikuzo ry’umubyeyi Bikira Mariya n’ineza yacu, dutangaje ko Bikira Mariya Mutagatifu ari Umubyeyi wa Kiliziya, ni ukuvuga ko umuryango wose w’Imana, kimwe n’abakristu bose ndetse n’abashumba ba Kiliziya, bazajya bita uwo Mubyeyi ukwiye gukundwa. Kandi turifuza ko, mbere na mbere, hamwe n’iryo zina rituje, Bikira Mariya yubahwa kandi akiyambazwa n’umuryango wose w’abakristu »[1]


[1] Le pape Paul VI a utilisé cette expression dans la promulgation de l’encyclique Lumen Gentium : « C’est donc à la gloire de la bienheureuse Vierge et à notre réconfort que Nous proclamons Marie très sainte, Mère de l’Église, c’est-à-dire de tout le peuple de Dieu, aussi bien des fidèles que des pasteurs, qui l’appellent Mère très aimante, et Nous voulons que, dorénavant, avec un tel titre très doux la Vierge soit encore plus honorée et invoquée par tout le peuple chrétien. » Au discours du clôture du même concile, à 7 décembre 1965, le même pape a répété le titre de “ Mère de l’Église ”

2. Ishingiro ry’ihame rya Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya

Hari impamvu 3 z’ingenzi zihamya ku buryo budakuka ko Bikira Mariya ari Umubyeyi wa Kiliziya:

  • Kuba Bikira Mariya ari Umubyeyi wa Yezu Kristu, kandi Yezu akaba ari Umutwe wa Kiliziya, ni impamvu simusiga ituma Kiliziya ihamya ko Bikira Mariya ari Umubyeyi wa Kiliziya

Ibyanditswe Bitagatifu byemeza iri hame aho Amavanjili yita Mariya “Nyina wa Yezu” ( Yh 2,1; Mt 1,18; 2,11.13.20; 12,46; 13,55) cyangwa Nyina w’Umutegetsi (Lk 1,43).

Kuva mu binyejana bya mbere, Kiliziya ntiyigeze ishidikanya uko kuri, ko Bikira Mariya ari Umubyeyi w’Imana. Abakristu babihamya muri iri sengesho: Mubyeyi Mutagatifu w’Imana turaguhugiraho ngo uturengere, ntusubize inyuma amaganya tukuganyira mu bukene bwacu, maze amakuba duhoramo uyadukize. Mubikira wasaganywe icyubahiro ukwiye gusingizwa.” Iri sengesho ryo mu kinyejana cya gatatu, abakristu na n’ubu baracyarikomeyeho.

N’ubwo abakristu bambazaga Mariya nk’Umubyeyi w’Imana, kubyemeza nk’ihame ry’ukwemera kudashidikanywaho byemejwe n’Inama nkuru ya Kiliziya yabereye I Efezi (Concile d’Ephèse) mu mwaka wa 431, ubwo Kiliziya yahamije ko Bikira Mariya ari Nyina w’Imana. Ku buryo budasubirwaho, Kiliziya yongeye kwemeza iryo hame mu mwaka wa 451, mu Nama nkuru ya Kiliziya yabereye I Kaliseduwani (Concile de Chalcédoine).

Bikira Mariya ni Nyina wa Yezu Kristu Umwana w’Imana bityo akaba na Nyina w’abemera Yezu Kristu bose, kuko twese nk’abemera turi ingingo za Kiliziya, Yezu Kristu akaba ari umutwe wa Kiliziya (1 Kor 12, 1-28).

  • Kuba Bikira Mariya yarafatanyije na Yezu mu nzira Yezu Kristu yanyuze yo kuducungura, kuko bigaragara ko mu nzira y’umusaraba Yezu Kristu yahuye na Bikira Mariya, wamuherekeje kugeza abambwe ku musaraba.

Ububyeyi ndengakamere bwa Bikira Mariya kuri Kiliziya bwatangajwe na Yezu ubwo yari ku musaraba, maze akamuraga abemera, abibwira Yohani, agira ati: “Mubyeyi, dore umwana wawe“, hanyuma akabwira na Yohani ati “Dore Nyoko” (Yoh 19,26-27 )

• Re-assess cardiovascular status33Table V: Management Algorithm according to cialis prices.

. Yezu Kristu, mu kubibwira Yohani, yabibwiraga na abemera bose, yari ahagarariye.

  • Kuba Kiliziya yaratangiye ubutumwa bwayo iri kumwe n’Umubyeyi Bikira Mariya, igihe Intumwa zari zitegereje Roho Mutagatifu, ni ikimenyetso cy’uko ari Umubyeyi wayo.

Nk’uko byagenze mu bukwe bw’i Kana, Bikira Mariya ni we uhora asabira Kiliziya iri mu rugendo, aho akomeza kubwira abakuriye Yezu ati: “icyo Yezu Kristu ababwira cyose mugikore” (Lk 2, 5)

emphasized.initial diagnostic work-up and evaluation. This evaluation cialis no prescriptiion.

. Buri gihe Mariya afatanya isengesho na Kiliziya kandi akayisabira, nk’uko bigaragara mu ntangiriro za Kiliziya. Ni Umubyeyi wunze ubumwe na Kiliziya, akayikomeza mu isengesho (Intu 1,14).

Ubuzima n’intego bya Bikira Mariya ni uguhuriza mu bumwe no mu munezero uhoraho abana ba Kiliziya bose, akabinjiza mu ihirwe rya Kristu, Umutwe n’Umutware wa Kiliziya.

Bikira Mariya, Mubyeyi wa Kiliziya, udusabire twe abaguhungiyeho.

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed