Kuri iki Cyumweru cya 12 Gisanzwe, umwaka A Imbangikane, tariki ya 21 kamena 2020, Kiliziya Gatolika y’u Rwanda irahimbaza umunsi mukuru ukomeye w’Abahowe Imana b’i Bugande, uhuzwa n’umunsi mukuru wo kuzirikana ku butumwa bw’abalayiki.
Ubusanzwe umunsi Mukuru w’Abahowe Imana b’i Bugande wizihizwa, muri Kiliziya Gatolika, kuwa 03 Kamena buri mwaka, ukaba ari munsi Kiliziya Gatorika yibukaho Abatagatifu bahowe Imana i BUGANDE, i Namugongo, ifatwa nka Beterehemu ya Uganda. Nyuma y’icyemezo cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, cyashyizweho umukono n’Ibiro bya Papa bishizwe ibyerekeye Liturujiya, umunsi mukuru w’Abahowe Imana b’i Bugande washyizwe ku rwego rw’iminsi mikuru ikomeye . Ku mpamvu z’Iyogezabutumwa, uwo munsi uhimbazwa ku cyumweru cya mbere gishoboka, kitariho undi munsi ukomeye, gikurikira umunsi mukuru wa Pentekosti, ari naho hizihizwa umunsi w’abalayiki. Muri uyu mwaka uwo munsi mukuru turawizihiza kuri icyi Cyumweru cya 12 Gisanzwe, kuwa 21 Kamena 2020.
Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yemeje ko uwo munsi w’Abalayiki uzajya uba kuri icyo cyumweru gishoboka cyahimbajweho umunsi mukuru w’Abahowe Imana b’i Bugande, ariko ushobora kwimurirwa ahandi bitewe n’impamvu y’Iyogezabutumwa, n’ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abahowe Imana b’i Bugande.
Guhuza uwo munsi w’Abahowe Imana b’i Bugande n’umunsi w’Abalayiyi bifite ishingiro, kuko abo bahowe Imana mu gihugu cy’u Bugande bose bari Abalayiki, nta n’umwe wari mu nzego za Gisaseridoti. Biteye inyota y’ubutwari, bushyigikiwe n’ishyaka, mu nzira igana UBUTAGATIFU, kubona abalayiki, barimo abana batoya, bahorwa YEZU KRISTU, mu butwari bwabagaragayeho. Mu bahowe Imana b’i Bugande, bagiye bamenyekana cyane, harimo Karoli Lwanga (wari mukuru muri bo), Kizito (wari muto muri bo), ndetse na Mugagga kubera uburyo izina rye ryagiye ryogera henshi muri Afurika. Abahowe Imana b’I Bugande muri icyo gihe, bose hamwe ni 22 (makumyabiri na babiri).
1. Ubuhamya bw’Abahowe imana b’i Bugande
<<<<>>>>
Mu kwezi kwa kamena mu mwaka wa 1879, nibwo Abapadiri Bera (les Père Blancs) basesekaye mu Gihugu cy’ubwami bw’u Buganda. Abo Bapadiri Bera icumi bari bayobowe na Padiri Siméon Lourdel, uyu akaba ari nawe wagize uruhare rukomeye cyane mu kogeza ubukristu muri Afurika. Ku itariki ya 27 Werurwe 1880, abo bapadiri nibwo babatije Abagande ba mbere bifuzaga kwinjira mu idini rya Gikristu. Muri abo bakristu babatijwe mu ntangiriro, harimo n’abayobozi b’igihugu b’icyo gihe.
Nyamara mu mwaka wa 1885 ubwo umwami Mutesa yasimburwaga n’umuhungu we Mwanga, idini rya gikristu ryatangiye kugira ibibazo bikomeye muri icyo gihugu ndetse haza kubaho no gutotezwa bikomeye mu bakristu, kuko umwami Mwanga atifuzaga ko uko kwemera gukomeza gushinga imizi no kuganza mu gihugu cye. Ku itariki ya 3 Kamena 1886, nibwo umwami Mwanga yatanze itegeko ryo kwica urubyiruko rwo mu byegera bye rwari rwabatijwe. Kuri iyo tariki ya 3/06/1886, nibwo abantu 12, biganjemo urubyiruko, biciwe ku musozi wa Namugongo. Babahambiraga mu byatsi byumye, bakabatwika ari bazima. Hagati ya 1885 na 1886, abahindukiriye Kristu benshi barishwe nta mpamvu, icyo gihe Mwanga yategetse abahindukiriye Kristu ko bamwihakana, bagahakana ukwemera gushya kwari muri bo abanze gukurikiza iryo tegeko bose bahitaga bicwa. N’umwete mwinshi abahindukiraga bakomeje gukomera ku kwemera kwabo, iyicwa ry’abakirisitu 26 ryo kuwa 03 Kamena 1886 i Namugongo niryo ryabaye rurangiza.
Umuntu wishwe bwa nyuma muri ibyo bihe ni Yohani Mariya Muzeeyi wiciwe i Mengo kuwa 27 Mutarama 1887. Hari Urutonde rw’abahowe Imana babashije kumenyekana bakanandikwa, ariko hari benshi bishwe bahowe Imana batabashije kumenyekana ngo banandikwe. Mu myaka yakurikiyeho ubukirisitu bwakomeje kwamamara n’ubwo bitari byoroshye, ariko amaraso y’abahowe Imana yavuyemo umusaruro mwiza w’ukwemera kwa gikirisitu, abahowe Imana gatorika 22 bagizwe abahire na Papa Benedigito wa cumi na gatanu (Pape Benoit XV) tariki ya 6/6/1920, iyi ni imwe mu ntambwe kiriziya gatorika yubahiriza iganisha ku butagatifu.
Aba kandi baje gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu, maze bandikwa mu gitabo cy’abatagatifu kuwa 18/10/1964 na Mutagagatifu Papa Pawulo wa Gatandatu (Pape Paul VI), mu nama ya Vatikani ya II. Kugeza ubu aba batagatifu bemewe na kiliziya gatorika ku isi yose, kandi ibi bihabwa agaciro gakomeye kuko umupapa wa mbere waje muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yakoreye urugendo rutagatifu i Namugongo ahari urwibutso rw’abahowe Imana b’i Bugande muri Nyakanga 1969, ndetse nawe akaba ari umutagatifu.
2. Ubutumwa bw’Abalayiki muri Kiliziya
<<<<>>>>
Abalayiki ni ababatijwe bose, bagize imbaga y’Imana ariko batari mu nzego z’ubusaseridoti nyobozi. Ku bwa Batisimu bahawe, abalayiki basangira na Kristu umurimo we, wa gisaseridoti, uwa gihanuzi n’uwa cyami. Ku bwa Batisimu n’ugukomezwa, abakristu bose bahamagariwe kuba abahamya b’i Vanjili ya Yezu Kristu aho bari hose, mu mvugo no mu ngiro, Ariko abalayiki bafite by’umwihariko ubutumwa bwo kuba umunyu w’isi n’urumuri rw’isi mu Ngo zabo, mu Miryango-remezo yabo, mu Miryango y’Agisiyo Gatolika, mashyirahamwe babamo, mu manama bahamagarwamo, mu myuga bakora, mu nzego z’imirimo n’iz’ubuyobozi, n’ahandi hose bahurira. Aho hose, abakristu b’abalayiki batumwe kogeza Ingoma y’Imana mu bo babana, batanga urugero rwiza mu migirire yabo; bityo mu mvugo no mu ngiro bagaharanira kubaka mu bantu Ingoma ya Kristu, y’ukuri n’ubuzima, Ingoma y’ubutabera n’imbabazi, Ingoma y’urukundo n’amahoro.
Abakristu b’abalayiki barushaho kurebwa n’iyo nshingano, cyane cyane ahantu Abasaseridoti n’Abiyeguriye Imana badashobora kugera, ariko n’aho bari, iyo nshingano barayifite kuko basangiye ubusaseridoti bwa cyami. Basabwe gushyigikira abasaseridoti bafite ubusaseridoti nyobozi, kugira ngo Ingoma ya Kristu yogere hose. Ni bo bagomba kugira uruhare rugaragara mu buzima busanzwe bw’igihugu, muri Politiki, mu burezi, mu buvuzi, ni ukuvuga mu bikorwa biteye kwinshi birebana n’ubuyobozi n’ubuzima bw’abantu, mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage, umuco, ishyirwaho ry’amategeko, n’ibindi byose bigamije guteza imbere inyungu rusange. Amatwara meza ashingiye ku Ijambo ry’Imana, ni bo bayacengeza muri izo nzego bakoreramo imirimo y’ubuzima bwabo bwa buri munsi, akamurikira imikorere y’abantu, ndetse agaha n’umurongo amanama nyungurana-bitekerezo agamije kugena umurongo igihugu kiba kizagenderaho mu bihe bizaza.
Abalayiki muri rusange, by’umwihariko abakateshiste n’abari mu nzego za Kiliziya, bagomba kugira ijambo mu miyoborere ya Paruwasi barimo, ndetse na Diyosezi yabo. Uruhare rwabo rugaragarira cyane cyane mu miryango remezo yabo, muri Sikirisali no muri Santarali zabo, mu mirimo irebana n’ubuyobozi bw’izo nzego, cyangwa mu Nama nkuru ya Paruwasi, mu Nama ncungamutungo, muri za Komisiyo zitandukanye n’Imiryango y’Agisiyo Gatolika bitagatifurizamo.
3. Ubukristu budusaba kugaragaza ubutwari bwo guhamya ukwemera kwacu
<<<<>>>>
- Mu Isomo rya mbera twabonye ubutwari bwa bariya bavandimwe barindwi hamwe n’umubyeyi wabo, bemeye gupfa aho gutezuka ku Mategeko y’Imana no ku migenzo myiza batojwe n’abasokuruza babo.
Amagambo yubutwari bavuga aragaragaza ukwemera guhamye bafite. Uwa mbere, ati: “Twiteguye gupfa aho kurenga ku mabwiriza y’abasekuruza bacu” (2 Mak 7, 2b). Uwa kabiri, ati: “Uratwambura ubu buzima turimo, ariko Umwami w’isi azatuzura tubeho iteka, twebwe dupfuye duhowe Amategeko ye“(2 Mak 7, 9b). Uwa gatatu, ati: “Iyi myanya y’umubiri nyikesha nyir’ijuru, ariko ku mpamvu y’ishyaka ry’Amategeko ye ndayisuzuguye, kandi ni We nizeye ko azayinsubiza (2 Mak 7, 11). Uwa kane, ati: “Ikiruta ni ukugwa mu biganza by’abantu, upfanye icyizere uhabwa n’Imana cy’uko izakuzura.” (2 Mak 7, 14a). Ubutwari bwabo rero ni urugero rukomeye natwe twakwigiraho mu guhamya ukwemera kwacu.
- Mu Isomo rya kabiri, Nyagasani yadusezeranyije ko turi kumwe na We, kandi nta cyadutandukanya na We.
Nta cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu, n’iyo byaba ibyago: “Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara? Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We? Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane? Ni nde uzazicira urubanza? Ko Kristu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana, akaba anadutakambira.” (Rom 8, 31b-34). Koko rero “nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Yezu Kristu Umwami wacu” (Rom 8, 39).
- Mu Ivanjili Ntagatifu, Yezu Kristu ati: “Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari na ho umugaragu wanjye azaba. Byongeye ungaragira, Data azamwubahiriza“(Yh 12, 26).
Aya magambo araduha umurongo w’umubano wacu na Yezu Kristu. Kumukunda bidusaba kumukurikira no kunyura inzira ye: “Ushaka kumbera umugaragu nankurikire”. Gukurikira Yezu bidusaba no kwemera kuba twahara amagara yacu bibaye ngombwa: “Ukunda ubuzima bwe arabubura, kandi uwanga ubuzima bwe muri iyi si, azabukomeza kugeza mu bugingo bw’Iteka” (Yh 12, 25). Nibyo twabonye kuri bariya bavandimwe twumvise mu Isomo rya mbere, ndeste no ku Bahowe Imana b’i Bugande. Nibyo kandi Pawulo mutagatifu yavugaga ko: “ari ibyago, agahinda, ibitotezo, inzara, ubukene, imitego inkota (Rom8, 35), ndeste n’urupfu nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo rwa Kristu. Ibyo Yezu Kristu abigereranya “n’imbuto y’ingano igwa mu gitaka igahuguta, kugira ngo yere imbuto nyinshi.
Ubuzima bw’abahorwa Imana bugereranywa n’iyo mbuto ikeneye guhuguta ngo yere imbuto nyinshi. Ndetse na Yezu yabiduhayemo urugero, kuko yemeye kudupfira kugira ngo dukire.
Umukurambere wa Kiliziya Terturiyani yagize ati: “Amaraso y’abahowe Imana ni imbuto y’ubukristu“
Abahowe Imana b’i Bugande Mudusabire!
Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed