Nk’uko bisanzwe buri kwezi, Papa atangaza icyifuzo gisabirwa muri uko kwezi. Muri uku kwezi kwa Nyakanga 2020, Papa Fransisko arifuza ko “Kiliziya y’isi yose isabira Ingo z’iki gihe kugira ngo ziherekezwe n’urukundo, ubwubahane no kujya inama”.

By’umwihariko abakristu, bibumbiye mu Rugaga rw’isengesho rya Papa, ndeste no mu muryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya, bagira icyo cyifuzo icyabo, bagasabira buri munsi icyo cyifuzo cya Papa:

Ni ngombwa kuba hafi “Ingo” (“Imiryango”: “Familles”), kugira ngo zitabweho kandi ziherekezwe muri byose, kugira ngo zibeho mu rukundo, mu bwumvikane no mu mahoro.

Gusabira ingo z’iki gihe bijyana no kuzifasha mu buzima zibayemo, no kuziherekeza mu byishimo byazo no mu magorwa yazo: kugira ngo zikomeze kubaho mu byishimo, ndetse no mu ngorane zihura nazo. Kiliziya ifite ubutumwa n’inshingano yo kuzitaho, mu Iyogezabutumwa ry’umuryango.

Muri iki gihe, aho isi yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19), agaciro k’urugo karushijeho kumvikana:

Urugo rufite umwanya ukomeye mu kubaho kw’abantu. Ni rwo shingiro kamere ry’igihugu: ni ho umuntu avukira, akurira, abonera uburere bw’ibanze, uburere mbonezabupfura n’uburere mbonezamana, ndetse n’ibindi byangombwa by’ibanze nkenerwa mu buzima.

Urugo rwa gikristu, by’umwihariko, rushingiye ku rukundo rw’abashakanye, bagahabwa Isakaramentu ry’Ugushyingirwa riranga ubumwe bukomeye bagirana, basezerana kuzabana iteka, mu budahemuka, haba mu mahoro no mu makuba; ku buryo biyemeza kubana iteka, bakundana kandi bafashanya.

Byaragaragaye, muri iki gihe cya “Guma mu Rugo”, ko “Urugo” ari rwo rushobora kudukingira no kuturinda mu bihe bikomeye. Ni ngombwa ko urugo ruba ruganjemo amahoro n’ituze, urukundo, ubwumvikane n’ubwubahane, ubusabane no kujya inama. Mbese mu Rugo ni ho hagomba kugaragarira za mbuto za Roho Mutagatifu, Pawulo intumwa atubwira, “Urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata“. Urugo rukwiye kuba igicumbi cy’urukundo, ubwubahane, no kujya inama.

1. Urukundo nyakuri ni ishingiro n’izingiro ry’ubuzima bw’abagize Urugo.

Urukundo ni rwo shingiro rya mbere ry’urugo. Urukundo rw’abashakanye n’urukundo bagaragariza abana babo, nibyo byubaka urugo. Imana ni Yo yagennye ko urugo rubaho, kugira ngo igihe umugabo yibumbiye ku mugore we, bakaba umwe (Intg 2, 24; Mt 19, 5), bashobore gukomeza umugambi w’Imana, mu gutanga ubuzima (Intg 1, 28a) no kugenga ibyo Imana yaremye byose (Intg 1, 28b).

Urukundo ni rwo Urugo rwubakiyeho, kuko Imana ari Urukundo (Yh 4, 8), kandi ikaba yararemye muntu mu Ishusho ryayo (Intg 1, 27). Bityo rero “urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya” (1 Yh 4, 7). Urukundo, rugomba guherekeza urugo, ni rwa rundi Pawulo Mutagatifu atubwira “rwihangana, rwitangira abandi, rutagira ishyari; urukundo rutirarira, rutikuririza, rudakora ibidahwitse, rutarondera akari akarwo, rutarakara, rutagira inzika, rutishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose. Urukundo rudateze gushira” (1 Kor 13, 4-8a)

Iyo urukundo rwabuze mu rugo, urwo rugo ntabwo ruba rukiriho, ruba rwahindutse nka rwa rundi Yezu atubwira rw’umuntu w’umupfayongo wubatse inzu ye ku musenyi: “Naho uwumva aya magambo maze kuvuga, ntayakurikize, ameze nk’umuntu w’umusazi wubatse inzu ye ku musenyi. Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu, irahirima; ihinduka ubushingwe!” (Mt 7, 26-27)

2. Ubwubahane n’ubworoherene ni indangagaciro ntasimburwa mu Rugo.

Urugo rugomba kurangwa n’ubwubahane n’ubworoherane, kugira ngo rubashe gusohoza neza inshingano zarwo

specific discord in the patient’s relationship with his sexual what is cialis in the erection pathway, an arterial disorder, as in.

. Urugo ni ishusho ya Kiliziya, uko Yezu Kristu abanye na Kiliziya niko n’abashakanye bagomba kubana, mu ituze no mu bworoherane: “Mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu” (Ef 5, 21). Bagore, mujye mworohera abagabo banyu nk’uko bikwiye, mubigirira Nyagasani. Bagabo namwe nimukunde abagore banyu, mwoye kubabera abanyamwaga. Bana, nimwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo binyura Nyagasani. Babyeyi, namwe ntimugatonganye abana banyu ubutitsa, mutazabakura umutima” (Kol 3, 18-21).

Imibanire myiza mu rugo ni ishingiro ry’amajyambere n’ubuzima bwiza mu rugo. Bityo rero mu rugo hagomba guhora ubwumvikane, ibyishimo n’amahoro: “Muhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiremo nimwishime. Ubugwanneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose” (Fil 3, 4-5a)

difficult Not difficult cialis online In the rabbit model sildenafil potentiated the relaxation of the NO donor SNP (sodium nitroprusside) and the endothelium-dependent relaxation of the muscarinic agonist methacholine..

. Urugo rugomba kurangwa n’isengesho, ryo soko y’amahoro, n’ibyishimo nyakuri biva ku Mana: “Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo mumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose, muyisenga, muyinginga, munayishimira. Maze amahoro y’Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu, muri Yezu Kristu (Fil 3, 6-7).

4. Kujya inama ni umusingi w’iterambere rya roho n’iry’umubiri mu Rugo.

Umuhanga w’umunyarwanda yaciye umugani ngo: “Abajya inama, Imana irabasanga“. Ababyeyi, mu Rugo, bakwiye kugena umwanya w’inama y’urugo.

Iyo nama ni igihe cyo gusuzuma ubuzima bwose bw’urugo, bagafata ingamba zihamye, ndetse bakiha igenamigambi ry’urugo. Ababishoboye bagira n’ikaye bandikamo ibyo biyemeje, bakajya basuzuma buri gihe, bakareba aho bigeze, bakagira n’imihigo biyemeza kugira ngo bashobore kugira intumbero y’ibyo bifuza kugeraho mu rugo rwabo.

Igihe hari ibitagenze neza cyangwa se hari ibyo bifuza gukosora ni byiza kubiganiraho mu rugo, bakagerageza kubikosora bafatanyije.

Twifatanye na Nyirubutungane Papa Fransisko, dusabire ingo zose kugira ngo zihore zimakaje urukundo, ubwubahane no kujya inama; zihore zishyigikiwe n’indangagaciro zishingiye ku rukundo rw’Imana; kandi zihore zubakiye ku Mana. Zihore zimeze nka rwa rugo, Yezu atubwira, rw’umuntu w’umunyabwenge wagiye kubaka akubaka ku rutare (Mt Mt 7, 24-25; Lk 6, 47-48): “Umuntu wese ungana, akumva amagambo yanjye, kandi akayakurikiza, reka mbereke uwo namugeranya. Ameze nk’umuntu wubatse inzu, agacukura akageza ku rutare, akarugereka ho n’amabuye y’ishingiro. Umwuzure uteye, umuvu wiroha kuri iyo nzu, ariko ntiyanyeganyega, kuko yari yubatse neza. (Lk 6, 47-48).

Yezu, Mariya na Yozefu muhe ingo zacu kumera nk’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti!

Ibyifashishijwe:

  • Bibiliya Ntagatifu
  • Urubuga rwa Vatikani: www.vatican.va
  • Urubuga rw’Urugaga rw’Isengesho rya Papa: www.prieraucoeurdumonde.net

Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed