An increase in adverse reactions (abnormal vision, gastrointestinal and cardiovascular) was observed following doses of 200 mg sildenafil.perceptions should also be sought since they may have an tadalafil online.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2020, seminari Nkuru ya Nyakibanda yahimbaje Mutagatifu Karoli Boromewo, umutagatifu yaragijwe.
Nta birori bidasanzwe, nta batumirwa badasanzwe, mu Gitambo cya Misa, cyatuwe na Karidinali Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, akikijwe na Musenyeri Filipo RUKAMBA, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Musenyeri Simaragidi MBONYINTEGE, Umwepiskopi ushinzwe amaseminari makuru mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yifatanyije na Seminari Nkuru ya Nyakibanda kwizihiza Mutagatifu Karoli Boromewo umurinzi wayo.
Nyiricyubahiro Karidinali Antoni KAMBANDA, wanayoboye iyo Seminari kuva kuwa 22 Gashyantare 2006 kugeza mu mwaka wa 2013, atorerwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yashishikarije abafaratiri by’umwihariko gusoma urwandiko rwa Papa (Encyclique “Fratelli Tutti”), aho Papa adusaba kubaka ubuvandimwe nyabwo mu bantu b’ingeri zose.
Twifurije Iseminari umunsi mwiza, ku Bayobozi ba Seminari, Abarezi n’Abafaratiri baharererwa.
Mutagatifu Karoli Boromewo akomeze kubashyigikiza ubuvugizi bwe.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo







Comments are closed