Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA yujuje imyaka 62 y’amavuko.
Karidinali Antoni KAMBANDA, wabitorewe na Nyirubutungane Papa Fransisko kuwa 25 Ukwakira 2020, akaba azashyirwa muri urwo rwego kuwa 28 z’uku kwezi, yavukiye muri Arkidiyosezi ya Kigali muri Paruwasi ya Nyamata kuwa 10 Ugushyingo 1958, abatizwa nyuma y’iminsi 17 gusa avutse, kuwa 27 Ugushyingo muri uwo mwaka.
Dore amatariki atazibagirana mu mataka y’ubuzima bwe:
- Kuwa 8 Nzeri 1990: Ubupadiri yabuhawe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda kuva kuwa 7 kugeza kuwa 9 Nzeri 1990.
- Kuwa 7 Gicirasi 2013: Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo
- Kuwa 20 Nyakanga 2013: Niho yimitswe nk’Umwepiskopi, ahabwa inkoni y’ubushumba bwa Diyosezi Gatolika ya Kibungo.
- Kuwa 19 Ugushyingo 2018: Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba Arkiyepiskopi wa Kigali
- Kuwa 27 Mutarama 2019: Niho yimitswe nka Arkiyepiskopi wa Kigali, ahabwa inkoni y’ubushumba bwa Arkidiyosezi ya Kigali, akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.
- Kuwa 29 Kamena 2019: Nyirubutungane Papa Fransisko yamuhaye umwambaro wa “Pallium” i Roma ku munsi mukuru w’Intumwa Petero na Pawulo.
- Kuwa 14 Nyakanga 2019: Niho yambitswe umwambaro wa “Pallium” n’intumwa ya Papa mu Rwanda mu muhango wari wanitabiriwe na Karidinali Peter Turkson
- Kuwa 25 Ukwakira 2020: Niho Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje urutonde rw’Abakardinali bashya harimo na Musenyeri Antoni KAMBANDA
. Umuhango wo gushyirwo mu rwego rwa Karidinali uteganyijwe kuwa 28 Ugushyingo 2020 . Ku myaka 62 gusa akaba ari mu Bakaridinali 28 b’abanyafurika, ndetse akaba ari mu icyenda bafite imyaka mike, mu bashobora gutora no gutorwamo Papa, umusimbura wa Petero.
medical and psychosocial history, physical examination andsuch cases usually require explanation and may result in tadalafil.
Tumwifurije kurama no kuramba kuri uyu munsi w’Isabukuru y’amavuko!
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed