Mu Rwandiko rwa Gishumba, yise « N’umutima wa kibyeyi » (« Patris Corde », Lettre Apostolique du Saint-Père François), Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje « Umwaka udasanzwe wa Yozefu Mutagatifu », kuva kuwa 8 ukuboza 2020 kugeza kuwa 8 ukuboza 2021.
Nyirubutungane Papa Fransisko yawutangaje kuri uyu munsi wa Bikira Mariya utarasamanywe icyaha, aho imyaka 150 ishize Kiliziya yemeje ko Yozefu Mutagatifu ari « Umurinzi wa Kiliziya y’isi yose» (Patron de Eglise universelle). Iryo hame ryatangajwe na Papa Piyo wa 9, aho yatangaje ko Yozefu Mutagatifu ari umurinzi wa Kiliziya y’isi yose. Ni Iteka yise Nk’Imana ubwayo (Quemadmodum Deus : De même que Dieu), yatangaje kuwa 8 ukuboza 1870, mu gutanga umugisha wa Gishumba « Urbi et Orbi ».
Muri urwo rwandiko rwe, Papa Fransisko atangira agira ati:« “N’umutima wa kibyeyi” : Ni muri ubwo buryo Yozefu yakunze Yezu, mu mavanjili uko ari ane yitwa «Umuhungu wa Yozefu» (Lk 4, 22 ; Yh 6, 42 ; cf . Mt 13, 55 ; Mk 6, 3.)
There were atrophic and degenerative changes with the group that received 1.or slow, either now or in the past?” cialis without prescription.
Muri urwo Rwandiko rwa Gishumba, Nyirubutungane Papa Fransisko agira ati: « Nyuma ya Mariya, Nyina w’Imana, nta wundi mutagatifu ufite umwanya wihariye mu Nyigisho z’Abapapa nka Yozefu, umugabo we. Abambanjirije bacukumbuye inyigisho ikubiye mu mirongo imwe n’imwe yo mu ma Vanjili, igaragaza uruhare rwe ndasimburwa mu mateka y’ugucungurwa : Umuhire Papa Piyo wa 9 yamutangaje « nk’umurinzi wa Kiliziya Gatolika » (« Patron de l’Église Catholique»)[1], Nyaguhirwa Piyo wa 12 amugaragaza « nk’Urugero w’abakozi » (« Patron des travailleurs »)[2] naho Mutagagatifu Yohani Pawulo wa 2 amugaragaza «nk’ Umurinzi w’Umukiza » « Gardien du Rédempteur »[3]. Umuryango w’Imana umwiyambaza « nk’Umurinzi utuma dupfa neza » « Patron de la bonne mort»[4]
[1] S. Rituum Congreg., Quemadmodum Deus, (8 décembre 1870): Pii IX P.M. Acta, pars I, vol. V, 283.
[2] Reba Discours aux ACLI à l’occasion de la Solennité de saint Joseph Artisan (1er mai 1955) :AAS 47 (1995), p. 406
[3] Exhortation. Apostolique. Redemptoris custos (15 août 1989) : AAS 82 (1990), pp. 5-34.
[4] Catéchisme de l’Église Catholique, n. 1014.
Nyirubutungane Papa akomeza agira ati: « Kubera iyo mpamvu, biturutse ku myaka 150 nyuma y’uko atangajwe nk’Umurinzi wa Kiliziya Gatolika, bikozwe n’umuhire Piyo wa 9. Kuwa 8 ukuboza 1870, ndifuza – nk’uko Yezu abivuga – ko «akuzuye umutima gasesekara ku munwa » (Mt 12, 34), kugira ngo mbasangize ibyo njyewe ubwanjye nazirikanye kuri iyo sura ye idasanzwe, ihuye rwose n’uubuzima bwa muntu bwa buri wese muri twe»
Papa asoza urwo Rwandiko rwa Gishumba aduha isengesho ryadufasha kwiyambaza Yozefu Mutagatifu Mutagatifu:
IRYO SENGESHO MU KINYARWANDA:
« Turakuramutsa, murinzi w’Umucunguzi
Mugabo wa Bikira Mariya,
Ni wowe Imana yaragije Umwana wayo;
Ni muri wowe Mariya yashyize ikizere
Hamwe nawe Kristu yigize umuntu.
Wowe Muhire Yozefu,
Utugaragarize ko uri umubyeyi wacu,
Kandi utuyobore mu nzira y’ubuzima.
Uturonkere ingabire, impuhwe n’ubutwari
Kandi uturinde ikibi cyose. Amina
IRYO SENGESHO MU GIFARANSA:
« Salut, gardien du Rédempteur,
Epoux de la Vierge Marie.
À toi Dieu a confié son Fils ;
En toi Marie a remis sa confiance ;
Avec toi le Christ est devenu homme.
O bienheureux Joseph,
Montre-toi aussi un père pour nous,
Et conduis-nous sur le chemin de la vie.
Obtiens-nous grâce, miséricorde et courage,
Et défends-nous de tout mal. Amen.»
Aho mwabisanga: www.vatican.va
Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed