Nk’uko bisanzwe buri mwaka muri Kiliziya Gatolika y’isi yose yizihiza Umunsi mpuzamahanga wagenewe Uburyo bw’Itumanaho ku cyumweru cya Asensiyo. Buri mwaka kuwa 24 Mutarama, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Fransisko wa Salezi, umurinzi w’Itumanaho, Nyirubutungane Papa atangaza ubutumwa bugenewe kuzirikana kuri uwo munsi mpuzamahanga wagenewe Uburyo bw’Itumanaho.
Insanganyamatsiko izazirikanwaho muri uyu mwaka wa 2021 ni iyi: «“Ngwino wirebere” (Yh 1, 46) . Itumanaho ridufasha gusanga abantu uko bari n’aho bari»[1], aho bisaba gukoresha uburyo bwose bw’Itumanaho, kugira ngo Kiliziya ibashe kugera ku bantu, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Papa bishinzwe Itumanaho, kuwa 29 Nzeri 2020.
[1]Reba https://fr.zenit.org: Journée 2021 des Communications sociales : Rencontrer les gens tells qu’ils sont et là où ils sont”», Article du 29 septembre 2020, 20 :04
https://www.vaticannews.va « Viens et vois » : Message du Pape pour la Journée des Communications, Article du 29 septembre 2020, 12 :15
Uwo munsi mpuzamahanga wagenewe Uburyo bw’Itumanaho washyizweho na Kiliziya Gatolika nyuma ya “Konsili” (Inama Nkuru ya Kiliziya) ya Vatikani ya II, aho yabonaga ko ibibazo biterwa n’itangazamakuru rikozwe nabi bigira ingaruka ku myitwarire ikwiye no ku buzima bwa roho mu mibereho y’abantu (Enjeux moraux et spirituels de la société).
Itumanaho ni uburyo Kiliziya ikoresha mu kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro w’abantu. By’umwihariko muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, uruhare rukomeye rw’Itumanaho, rinyuze mu bitangazamakuru bya Kiliziya no ku mbuga nkoranyambaga, rwaragaragaye cyane ; aho abantu basabwaga kuguma aho bari, muri gahunda ya “Guma mu rugo”, mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo. Hari benshi bafashijwe mu gusenga binyuze muri ubwo buryo bw’Itumanaho, aho umuntu yabashaga gukurikira Igitambo cya Misa, inyigisho cyangwa n’irindi sengesho yifashishije Radiyo Mariya, Televiziyo ya Pacis TV, imbuga z’Itumanaho : Site web, YouTube…Ndetse n’ubu, aho kiliziya zose zitarafungurwa, n’aho zafunguwe zikaba zakira abantu bake bubahirije amabwiriza yo kwirinda, hari benshi batarabasha kubona uko bahurira aho bashobora gusenga, bakifashisha ubwo buryo bw’Itumanaho.
Muri uyu mwaka wa 2021, uwo munsi uzaba wizihizwa ku nshuro ya 55. Nyirubutungane Papa Fransisko, yifashishije amagambo dusanga mu Ivanjili ya Yohani (Yh 1, 43-46), aho Intumwa Filipo yabwira Natanayeli ko yabonye Yezu, amurarikira kuza nawe akamusanga maze akirebera, yahisemo ko Insanganyamatsiko yafasha kuzirikana ku Iyogezabutumwa rinyuze mu buryo bw’Itumanaho, yashingira kuri iyo mpuruza yo gusanga Yezu.
Yezu Kristu yari yahuye na Filipo aramutora, amubwira ati « Nkurikira » ; maze Filipo nawe ntiyabyihererana, ahuye na Natanayeli aramubwira ati « Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubomye : ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu »
(NO) precursors, act only peripherally. Sildenafil citrate, a buy cialis online ASSESSMENT.
Nk’uko Itangazo ry’Ibiro bya Papa bishinzwe Itumanaho ribivuga : « Mu bihe turimo bihindagurika, ni igihe kidusaba kutegerana no guhana intera bitewe n’icyorezo kitwugarije, Itumanaho rituma turushaho kwegerana kugira ngo tumenye ikingenzi kandi turusheho kumva by’ukuri icyerekezo cy’ibintu »[1].
Iryo tangazo rikomeza rigira riti:« Ntitwamenya ukuri k’uko abantu babayeho, tutabasanze mu byishimo byabo no mibabaro yabo. Umugani wo hambere uvuga ngo “Imana idusanga aho turi”, ukubiyemo amagambo yayobora abakora mu “Bitangazamakuru” cyangwa abashinzwe “Uburyo bw’Itumanaho” muri Kiliziya Gatolika. Nk’uko Yezu Kristu yatoye abigishwa be ba mbere, yabasangaga aho bari, akabahamagarira kumukurikira, natwe araturarikirra kwifashisha uburyo bwose bushoboka bw’Itumanaho, kugira ngo dusange abantu uko bari, aho bari n’uko babayeho »[2]
[1] Reba Itangazo ry’Ibiro bya Papa bishinzwe Itangazamakuru : Agence de Presse spécialiste du Vatican, i.media: www.agencevatican.com :Thème pour la Journée mondiale des Communications sociales 2021, annoncé par le Saint-Siège, mardi le 29 septembre 2020
[2] Reba iryo tangazo ry’Ibiro bya Papa bishinzwe Itangazamakuru
Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed