Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, ku matariki ya 12- 13 mutarama 2021, Radiyo Mariya Rwanda yasuye bimwe mu bikorwa bya Caritas muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo . Muri urwo ruzinduko umunyamakuru wa Radiyo Mariya Vestine MUKARYUMUGABE yagiranye ibiganiro n’abantu batandukanye ku ruhare rwa Caritas muri ibyo bikorwa by’urukundo

Miscellaneous drugs (ketoconazole, hyoscine, cialis without prescription – atherosclerosis and cardiovascular risk factors.

. Abagize uruhare muri ibyo biganiro harimo Padiri Aimable NDAYISENGA, umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Kibungo, ndetse n’abakozi bashinzwe amashami ya Caritas.

Ejo kuwa kabiri, tariki ya 12 Mutarama 2021, hasuwe Ikigo nderabuzima cya Gituku muri Paruwasi ya RUKIRA, maze hatangwa ibiganiro ku ruhare rwa Caritas ya Diyosezi muri Serivisi z’ubuzima.

Muri Serivisi z’ubuzima Diyosezi Gatolika ya Kibungo ifite Ibigo Ndera buzima bigera kuri 6: Ikigo Nderabuzima cya ZAZA, giherereye muri Paruwasi ya Zaza, Ikigo Nderabuzima cya RUKOMA na JARAMA, biherereye muri Paruwasi ya Rukoma, Ikigo Nderabuzima cya RUKARA, giherereye muri Paruwasi ya Rukara, Ikigo Nderabuzima cya MUNYAGA, giherereye muri Paruwasi ya Munyaga n’Ikigo Nderabuzima cya GITUKU, giherereye muri Paruwasi ya Rukira.

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 13 Mutarama 2021, uruzinduko rwakomereje muri Paruwasi ya BARE na Paruwasi ya RUKOMA, hatangwa ibiganiro ku ruhare rwa Caritas muri Diyosezi ya KIbungo mu kwita ku bafite ubumuga.

  • Muri Paruwasi ya BARE hasuwe URUGO RW’AMAHORO mu gikorwa cyo gufasha abafite ubumuga.

Hari Serivisi zita ku bafite ubumuga zikorera mu Ngo zitwa “Ingo z’amahoro“, ziherereye muri Paruwasi Bare, iherereye mu karere ka Ngoma mu murenge wa mutenderi ; Paroisse Mukarenge, iherereye mu karere ka Kayonza mu murenge wa mukarange na Paroisse wa Kabarondo iherereye mu murenge wa Kabarondo mu mu karere ka Kayonza

  • Muri Paruwasi ya Rukoma hasuwe Ikigo Nderabuzima cya Rukoma muri Serivisi yaho yita ku bafite ubumuga:

Mu ishami ry’ubuzima, Caritas isohoza ubutumwa bwayo yibanda buri munsi ku bikorwa byo kubungabunga ubuzima, kugira ngo burindwe, hakurweho ibububangamiye, hanatezwe imbere ubuzima busagambye kuri bose : Uruhare rwa Caritas rero ni ubuvugizi, kuvura biciye  mu mavuriro ya Kiliziya.

Turashimira Nyiricyuhiro Antoine Cardinal KAMBANDA kubera uruhare yagize muri icyo gikorwa cyo kwita ku bafite ubumuga, kuko Abaganga bavura bagera kuri 3 boherejwe mu gihugu cy’ubutariyani, bagahabwa amahugurwa y’amezi 6  mu buvuzi bw’abafite ubumuga ubu bahari, ndetse Ikigo Nderabuzima cya Rukoma cyanahawe ibikoresho by’ibanze.

Twabonereho gushimira kandi Akarere ka Ngoma, mu kwezi kwa 9, nyuma y’ubuvugizi Caritas ikorera abafite ubumuga, kateye inkunga icyo gikorwa. Ako Karere kashyize kuri compte ya Paruwasi Bare 2,000,000 frw, kugira abafite ubumuga bo mu Rugo rw’amahoro rwa Bare bavuzwe, abakwiye guhabwa insimbura ngingo n’inyunganira nyingo bazihabwe.

Ubuyobozi bwa Caritas ya Diyosezi ya Kibungo burashimira kandi umufatanya bikorwa mushya NUDOR mu ishami ryayo ( Community Based Rehabilitation), aho abana 70 baherereye mu Turere twa Ngoma na Kayonza bazajya bavuzwa ndetse abana batabonewe ubuvuzi nk’abafite ubumuga bwo kutavuga nabatabona bazajya barihirwa amashuri.

Nk’uko tubikesha Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yamaze kubona umuterankunga mu kubaka “Centre de réhabilitation des personnes handicapées”. Imirimo yo kubaka yagombye kuba yaratangiye, ariko kubera imbogamizi za Covid-19 ntiratangira, kuko Umuhuzabikorwa w’iby’ubuzima (Coordinateur médical) yafatanije n’abo baterankunga gusura ibigo by’ubuvuzi bw’abafite ubumuga harimo RILIMA na GAHINI.

Byateguwe na Pascal RUBABAZA, Umuhuzabikorwa wa Caritas, bitunganywa kandi bishyirwa ku rubuga na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Muri Komisiyo Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed