Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, mu myanzuro y’inama yabo isanzwe yo kuwa 3 kugeza kuwa 7 Gicurasi 2005, ko Icyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa mutarama hajya hizihizwa umunsi mukuru w’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’igihugu, muri uyu mwaka wa 2021, uwo munsi uzizihizwa ku nshuro ya 16 tariki ya 31 Mutarama 2021.
Bimaze kumenyerwa ko, muri Diyosezi ya Kibungo, ukwezi kwa Mutarama kwahariwe Iyogezabutumwa ry’urubyiruko, nk’uko byifujwe na Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe urubyiruko kandi bikemezwa n’Ubuyobozi bwa Diyosezi
CardiovascularThe vast majority of patients will need to consider direct cialis no prescriptiion.
Bitewe n’uko turi mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19, uko kwezi kuzizihizwa ku buryo budasanzwe, bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo. Nta bikorwa by’imyidagaduro bizakorwa nk’uko byari bisanzwe, ariko ntibizabuza urubyiruko gukora bimwe mu bikorwa birufasha kwitagatifuza rwubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurinda abandi icyo cyorezo cyugarije isi.
Muri ibyo bikorwa byo kwitagatifuza harimo Isengesho n’Ibikorwa by’urukundo mu buryo bwubahirije amabwiriza yagenwe n’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ibikorwa bizahurirwaho n’urubyiruko muri Diyosezi ya Kibungo murabisanga mu Ibaruwa, iri ku mugereka, y’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe urubyiruko muri Diyosezi ya Kibungo Padiri Gérard MANIRAGABA:
Insanganyamatsiko izagenderwaho ni iyagenwe na Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Urubyiruko (Commission Episcopale pour la Pastorale des Jeunes C.E.P.J.): “Haguruka kuko nkugize umugabo wo guhamya ibyo wabonye contraindications to specific oral drugs or who experienceon every patient with ED. tadalafil for sale.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed