Nimusakaze ku isi yose umuriro w’urukundo nyampuhwe rwa Yezu Nyirimpuhwe. Mubere buri wese ikimenyetso cy’uko abarimo rwagati”. Aya ni amagambo akubiye mu butumwa, Nyirubutungane Papa Fransisko yohereje Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Plock muri Polonye.

Ubwo butumwa yabutangaje, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, mu ibaruwa yandikiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Plock, muri Polonye, aho bizihizaga isabukuru y’imyaka 90 ishize, Yezu Nyirimpuhwe abonekeye Mutagatifu Fawustina Kowalisika, umubikira wo mu gihugu cya Polonye. Hari kuwa 22 Gashyantare 1931, ubwo uwo mubikira Mama Fawustina, wari muri monasiteri ya Plock, yagize amabonekerwa ya mbere, aho Yezu Nyirimpuhwe yamubonekeye akamuhishurira amabanga y’Impuhwe ze. Aya mabonekerwa ni yo yabaye imbarutso yo kwiyambaza no kwamamaza impuhwe z’Imana.

Mu butumwa bukubiye mu Ibaruwa yanditswe kuwa 15 Gashyantare, ikaba yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere kuwa 22 Gashyantare 2021, Nyirubutungane Papa Fransisko yijeje abitabiriye amasengesho y’ihimbazwa ry’iyo sabukuru, ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana, ko yifatanyije nabo, avuga ko duhamagariwe gusakaza “umuriro w’impuhwe za Yezu”.

Muri iyo baruwa ye, Papa Fransisko aributsa amagambo Nyagasani Yezu yabwiwe Mutagatifu Fawustina, ati: “Abatuye isi ntibazagira amahoro igihe cyose batazagaruka ku isoko y’impuhwe zanjye”(numero 699). Nyirubutungane Papa Fransisko yagarutse ku magambo ya Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2, aho kuwa 17 kanama 2002, yagize ati “Umuriro w’impuhwe z’Imana ugomba gutangarizwa isi. Mu mpuhwe z’Imana, isi izahabonera amahoro kandi abantu niho bazabonera umunezero n’ihirwe.” Niho Nyirubutungane Papa Fransisko ahera, avugurura ayo magambo, agasaba abakristu kujya “gusakaze ku isi yose umuriro w’urukundo nyampuhwe rwa Yezu Nyirimpuhwe. No kubere buri wese ikimenyetso cyarwo mu bandi”.

Papa Fransisko yagize ati: “Nifatanyije na Kiliziya ya Plock mu byishimo byo kubona ko iki gikorwa cyamenyekanye ku isi yose kandi kigakomeza kuzirikanwa mu mitima y’abakristu”.
Papa yakomeje asaba abakristu “gusaba Yezu ingabire yo kugira impuhwe”, “kwemerera impuhwe za Yezu kuduhobera no kuducungura”no kugira ubutwari bwo kugarukira Yezu, guhura n’urukundo n’impuhwe ze mu masakaramentu, no kwiyumvamo ubwuzu bwe n’ubusabane bwe, kugira ngo turusheho kugira impuhwe, ukwihangana, imbabazi n’urukundo.

Papa Fransisko atwibutsa ko, uwamubanjirije Papa Yohani Paulo wa II, yita “Intumwa y’Impuhwe”, yifuzaga ko ubutumwa bw’impuhwe z’Imana bugera ku batuye isi bose.
Mu mwaka wa 2002, igihe yasuraga Ingoro y’Impuhwe z’Imana y’I Karakovi, Mutagatifu Yohani Pawulo 2 yaravuze ati, “Umuriro w’impuhwe z’Imana ugomba guhererekanwa ukagera ku batuye isi bose

randomized clinical trials, with subsequent publication ofhow would cialis without doctor’s prescriptiion.

. Mu mpuhwe z’Imana isi izabona amahoro n’abatuye isi babone ibyishimo!” Papa Fransisko ku ruhande rwe yagize ati « ubu ni ubutumwa bukomeye bwahawe Kiliziya ya Plock, Umuryango w’ababikira Mama Faustina yabagamo, ababikira biyambaza Bikira Mariya Umubyeyi w’Impuhwe, abaturage bo mu mujyi wa Plock, na buri wese muri twe. Papa asoza urwandiko rwe avuga ati “Nimuhererekanye umuriro w’urukundo nyampuhwe rwa Yezu, mubere buri wese ikimenyetso cy’uko Yezu Nyirimpuhwe abarimo rwagati.

Mutagatifu Fawustina yatabarutse kuwa 5 Ukwakira 1938, i Karakoviya, afite imyaka 33. Kuwa 18 Mata 1993, nibwo yashyizwe mu rwego rw’Abahire na Papa Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2, ari nawe wamushyize mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 30 Mata 2000. Hari ku munsi mukuru w’impuhwe z’Imana, ari nabwo watangazwaga ko uzajya uhimbazwa muri Kiliziya y’isi yose. Kuwa 18 Gicurasi 2020, ubwo hahimbazwaga isabukuru y’imyaka 100 y’amavuko ya Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2, nibwo Papa Fransisko yemeje ko umunsi mukuru wo kwibuka Mutagatifu Fawustina ushyirwa muri Kalendari ya Liturujiya ya Kiliziya, ukajya uhimbazwa kuwa 5 Ukwakira buri mwaka.

Ibyifashishijwe:

  • www.vaticannews.va
  • https://fr.zenit.org


Padiri Dieudonné UWAMAHORO,

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed