Kuri uyu wa Kabiri Mutagatifu tariki ya 30 werurwe 2021, mu Gitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Kiliziya ya Katedrali ya Kibungo na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, habayemo umuhango wo guha amavuta matagatifu umugisha ndetse n’Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo basubira mu masezerano yabo y’ubusaseridoti

If indicated – full blood count, lipid profile, renal profile, tadalafil online treatment, until more information is available, testosterone.

. Ubusanzwe iyo Misa iba kuwa Kane Mutagatifu mu gitondo, ariko kubera impamvu zitandukanye ishobora kwimurirwa ku wundi munsi.

Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yagarutse ku isano iri hagati y’Ubusaseridoti n’Amavuta matagatifu agenewe gutagatifuza Umuryango w’Imana, harimo amavuta ya Krisma akoreshwa mu Masakaramentu ya Batisimu, Ugukomezwa n’Ubusaseridoti; Amavuta y’abigishwa afasha abari mu rugendo rwa Batisimu n’Amavuta y’abarwayi aramira abarwayi mu ntege nke zabo ngo bakomere mu kwemera.

Abasaseridoti batumwe kwigisha, gutagatifuza no kuyobora Umuryango w’Imana. Amavuta matagatifu rero abafasha mu gutagatifuza imbaga y’Abakristu mu mubano wabo n’Imana.

Gusubira mu masezerano y’ubusaseridoti ku Bapadiri ni umwanya wo kurushaho kunga ubumwe na Kristu no kumukurikira, bitanga ubudatezuka ku mirimo mitagatifu bakorera Kiliziya, babitewe n’urukundo rwa Kristu.

Mu gusubira mu masezerano y’ubusaseridoti, Abapadiri biyemeza kurushaho kuba abagabuzi n’indahemuka b’amabanga y’Imana mu guhimbaza Ukaristiya Ntagatifu n’iyindi mihango mitagatifu ya Kiliziya, mu gutunganya ku buryo buzira amakemwa umurimo mwiza wo kwigisha, gutagatifuza no kuyobora abantu mu nzira y’umukiro mu kubereka inzira y’Imana.

Abapadiri baturutse muri Paruwasi zose za Diyosezi, bamwe mu Bihayimana ndetse n’abahagarariye Abakristu bari bitabiriye iyo Misa Ntagatifu ya Krisma.

Uhagarariye Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Oreste INCIMATATA yashimiye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA uhoza ku mutima Diyosezi ya Kibungo abereye Umuyobozi abifatanyije n’inshingano afite nk’Arkiyepiskopi wa Kigali, kandi agaragaza ishusho y’Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kibungo.

Mu butumwa bwihariye busoza, Nyiricyubahiro Antone Cardinal KAMBANDA yagarutse ku mwaka watangijwe na Nyirubutungane Papa Fransisko wo kuzirikana ku byishimo by’urukundo (Amoris Laetitia) mu muryango, mu rugo rw’abakristu.

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Muri Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed