Uyu munsi kuwa 04 Gicurasi 2021, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yayoboye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Pacis TV, Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ku muyoboro w’Itumanaho wa Canal +, ndetse atangiza anemeza ku mugaragaro ubufatanye hagati ya Pacis TV na Canal+ International.

Uwo muhango witabiriwe na Nyiricyubahiro Intumwa ya Papa mu Rwanda, ba Nyiricyubahiro Abepiskopi bose ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyakubahwa Madame uhagarariye Ubuyobozi bwa Canal +, Uhagarariye Ubuyobozi bwa RBA, Abapadiri, Abihayimana, Abanyamakuru, Abakristu batandukanye, n’abandi bitabiriye ubutumire.

Mu Ijambo rye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yagarutse ku butumwa bwa Pacis TV, Televiziyo ya Kilkiziya Gatolika, nk’impano y’Imana yaziye igihe mu Iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Dore Ijambo rirambuye rya Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA:

Uyu munsi duhujwe n’igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro PACIS-TV, Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Iyi mpano y’Imana yatangiye kugaragara kuri Murandasi mu kwezi k’Ugushyingo 2019 ndetse igezwa ku muyoboro wa Televiziyo isanzwe kuwa Kane Mutagatifu 2020.

1. Gushimira abafatanyabikorwa ba Pacis TV

Turashimira Leta y’u Rwanda ku bufatanye bagaragaje kuva mu gushaka ibyangombwa byo gutangira gukora, ndetse no ku nama RURA yakomeje kutugira hagamijwe gudufasha gukora kinyamwuga. Turashimira kandi RBA ku bufatanye mu bya tekiniki tutibagiwe ibigo binyuranye bya Leta, abikorera, imiryango y’abihaye Imana n’igamije iterambere n’imibereho myiza yakoranye na Pacis TV kuva mu Ntangiriro

discuss the benefits, risks, and costs of the available buy cialis usa actively participate in the choice of therapy (shared decision.

. Uyu munsi by’umwihariko, munyemerere nshimire by’Umwihariko Canal + International yemeye kugirana ubufatanye na Pacis TV tukaba nabyo tubyizihiza muri ibi birori.

2. Umwanya w’Itangazamakuru muri Kiliziya Gatolika

Kuva kuri Vatikani ya 2, Kiliziya yafashe umurongo uboneye ugenga iyogezabutumwa rijyanye n’igihe mu cyo yise “Les Moyens de Communication Sociale”, mu rwandiko rwa Vatikani ya II: “Inter Mirifica”. Iryo yogezabutumwa rizirikana ko mu isi ya none ibitekerezo bigenga imyumvire y’ubuzima, imyitwarire y’abantu, imikorere n’imivugire bivoma cyane mu butumwa buva mu bitangazamakuru. Uburyo bwo kubigeraho bwagiye bworoshywa n’iterambere ry’Ikoranabuhanga rituma aho umuntu ari hose abasha kugera ku makuru yifuza, kandi nawe akabasha kuyakwirakwiza abinyujije kuri Murandasi : Internet na Telefoni.

Kiliziya Gatolika izirikana cyane ibyiza by’ubu buryo bwo kugera ku makuru, ikanabibonamo impano y’Imana ariko ikanazirikana imbaraga zisenya zibyihishemo, cyane cyane mu gukwirakwiza ubutumwa buhakana ku mugaragaro Imana, kuyobya imbaga bigenderewe bishingiye ku mpamvu za Politiki cyangwa indonke (“mpemuke-ndamuke”).

Ni ngombwa ko itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika rivoma ubutumwa mu Nkuru Nziza y’Umwami wacu Yezu Kristu kandi rikabasha kuyitangaza mu buryo bworoheye abantu kumva. Ubutumwa bw’amahoro, nk’uko Ivanjili y’uyu munsi yabyibutsaga, ubutabera, butanga ituze mu mitima y’abantu, bushishikariza abantu gutera imbere mu bumenyi, mu bukungu no mu mibanire y’abantu.  Ni ubutumwa buri muntu wese w’umutima mwiza yibonamo kandi akifuza kubwumva n’ubwo yaba afite ukwemera gutandukanye.

Pacis TV irasabwa kuba uwo muyoboro mwiza iharanira ubunyamwuga bw’abanyamakuru, gushaka ibikoresho bijyanye n’igihe, ariko inazirikana ku guhora iteka ishakisha ubutumwa bufasha ibyiciro binyuranye by’abantu hashingiwe ku myaka yabo (abana, abakuru n’abageze mu za Bukuru), icyiciro cy’imibereho (abakire n’abakene), ndetse n’aho batuye (Umujyi n’icyaro).

3. Ubufatanye bwa Pacis TV na Canal + International

Twishimiye ko mu gihe dutangiza ku mugaragaro Pacis TV, duteye intambwe yo gutangiza Ubufatanye na Canal + International.

Turifuza gushimangira ubushake bwo kubaka umubano urambye na Canal + mpuzamahanga. Abakristu ba Kiliziya Gatolika bazarushaho kumva no gukurikira ubutumwa bwa Pacis TV, kuva ubu babikesha umuyoboro wa Canal +. Bizatanga umusanzu ukomeye ku biganiro bisanzwe bitangwa, ndetse bigire icyo byungura ku rusobekerane rw’imico itandukanye, dutewe ishema no kugaragariza isi yose. Harakabaho ubufatanye. [« Nous voulons ici réaffirmer notre ferme volonté de bâtir un partenariat solide avec Canal + International. Les chrétiens catholiques sont une grande audience de Pacis TV et dorénavant de Canal+ International. Ils apportent beaucoup au contenu de nos programmes et enrichissent cette diversité culturelle que nous sommes fiers de mettre à la disposition du monde entier. Vive la Solidarité. » ] 

4. Gusaba gushyigikira Pacis TV

N’ubwo Pacis TV igenewe abantu bose, ndasaba by’umwihariko Abakristu Gatolika kuyigira iyabo. Ni mwe musabwa kuba aba mbere mu gukurikira gahunda zayo, ariko mukanasabwa kugira ubuhare mu kuyinoza mutanga ubumenyi bwanyu, ubuhamya, inama tutibagiwe n’inkunga zifatika mu rwego rwo kuyiha ubushobozi ikeneye kugira ngo ishobore kugera ku nshingano zayo.

Turasaba kandi abikorera, imiryango ifite muri gahunda yayo ibijyanye no gutangaza ibyo bakora bigamije ineza ya muntu, kwegera Pacis TV bakagirana uburyo bw’imikoranire irambye.

5. Ingingo zisoza gutangiza ku mugaragaro Pacis TV

Mu gusoza turongera gushimira Leta y’U Rwanda ku bufatanye bwayo kandi tuyizeza ko tutazahwema guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’abana b’Imana muri rusange n’abanyarwanda by’umwihariko kandi tugateza imbere imibereho myiza, ubutabera, ubumenyi n’ibindi byose bifasha kugera ku muntu wuzuye.

Mbonyeho rero muri uyu mwanya:

  • Gutangiza ku mugaragaro Pacis TV, Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda;
  • Gutangiza no kwemeza ku mugaragaro ubufatanye hagati ya Pacis TV na Canal+ International.

UMWAMIKAZI WA KIBEHO, UDUSABIRE

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA,

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA
Nyakubahwa Minisisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu
Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed