Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo habaye umuhango wo kwibuka, gusabira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 baguye mu cyahoze ari Kibungo, ubu hakaba ari mu Karere Ngoma, baguye mu mirenge ya Kibungo, Kazo, Remera na Rurenge.

Uwo muhango wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Oreste INCIMATATA, wari uhagarariye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.

Mu nyigisho ya Misa, Musenyeri Oreste INCIMATATA yagarutse ku mizero dukesha Izuka rya Yezu Kristu ari naryo dushingiraho twibuka kandi dusabira abacu bavuye muri ubu buzima kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavutswa ubuzima ari inzirakarengane, bazira uko bavutse. Kubera ayo mizero y’izuka rihire, twemera kandi twizera ko tukiri kumwe nabo, kuko bari mu bundi buzima, kuko Imana yabakiriye. Tuzi neza ko ubuzima batabucujwe kuko Nyagasani adashobora kubasubiza inyuma, twizera ko bari iruhande rw’Imana kandi ko nabo badusabira. Abacu bapfuye ntabwo twatandukanye nabo, n’ubwo ku maso y’umubiri tutababona, ariko ukwemera kwacu kutwizeza ko ari bazima, kuko Imana yabinjije mu buzima buzira iherezo. Niyo mpamvu tubibuka kandi tukabibuka neza. Igihe cya Pasika turimo kiradukomeza kidusobanurira rwose ubuzima turangamiye ubwo aribwo, ubuzima abacu bagiyemo, ubuzima bwunze ubumwe n’Imana.

Nyuma y’Igitambo cya Misa, habayeho amagambo atandukanye y’ababahagarariye abandi. Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Kibungo niwe wabanje gutanga ikaze no kwerekana bamwe mu bashyitsi barimo Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu, Uhagarariye Ingabo mu Ntara y’I Burasirazuba, abahagarariye Ibuka, abashyitsi baturutse i Kigali, ndetse n’Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma rurimo abarenga ibihumbi 25 baguye mu Mirenge yavuzwe ya Ngoma.

Nyuma y’ikaze, uhagarariye Ibuka yavuze ijambo ryo gushimira, kwihanganisha no gukomeza abarokotse Jenoside baje kwibuka no guha icyubahiro ababo; ashimira ubuyobozi bwa Leta bwahagaritse Jenoside, ndetse bugashyiraho Gahunda za Politiki zo kwita ku barokotse Jenoside, kwita ku bumwe n’ubwiyunge n’ibindi, ndetse asaba gukomeza kwigisha urubyiruko no kurufasha kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’izindi ngeso mbi zakongera kugusha u Rwanda ahabi.  

Mu Ijambo rye Musenyeri Oreste yagarutse ku kwihanganisha abarokotse Jenoside, ku gushimira ababarokoye, maze yibutsa ko aho abantu batsinzwe, bakwiye kuharenga maze bakarushaho kubaka urukundo n’ubuvandimwe.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ngoma, Bwana MAPAMBANO Nyiridandi Cyriaque, wavuze ahagarariye Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, yagarutse ku bubi bwa Jenoside no ku bukana yakoranywe, maze yibutsa ko abantu bakwiye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, maze bagaharanira kubaka u Rwanda rwiza, birinda kugira ngo bitazongera ukundi.

Mu ijambo rye yagize ati: “Mu gihe tugomba gutekereza ubumwe n’ubwiyunge, ni no gutekereza uburyo dukomeza kubaka igihugu, dushingiye ku bufatanye”. Umuyobozi w’Akarere yashimiye kandi Paruwasi Katedrali ya Kibungo yateguye iki gikorwa n’uburyo cyeteguwe neza mu buryo bufasha abantu kwirinda.

Uwo muhango washojwe n’urugendo rwo kujya ku Rwibutso rwa Jenoside kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baharuhukiye, no gushyiraho indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo tubagaragariza.

Ni urugendo rwakozwe mu matsinda atandukanye y’abantu 30, mu buryo bwubahirije amabwiriza.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed