
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 29/5/2021, muri kiliziya ya Katedrale ya kibungo hashorejwe icyumweru cy’uburezi Gatorika Ku rwego rwa Diocèse ya Kibungo.
Misa yatuwe na Musenyeri Oreste Incimatata, ushinzwe uburezi Gatolika n’amashuri ya Kiliziya Gatolika muri Diyosezi. Ubutumwa bw’uyu munsi bwibanze ku kwibutsa uburezi n’uburere butangirwa mu mashuli gatorika by’umwihariko KWIGA NO GUSENGA.
Imana iha buri wese amatalenta ngo amukungahaze kandi akungahaze societé abarizwamo (Mt 25,1_13). Ishuli Gatorika rikwiye gufasha abarigize kugaragaza impano zirimo bityo rikagaragaza umwihariko n’ibishya ugereranyije n’andi mashuli.
Ibibazo nko kubura abarimu, peer learning, amahugurwa y’abigisha iyobokamana , ikibazo cy’amasezerano hagati ya Kiliziya na Leta … byose biri mu nzira zo gukemuka, nk’uko Musenyeri Oreste yabigarutseho mu ijambo nyamukuru.
Yashoje yibutsa ko amabwiriza ko kwirinda Covid 19 yakomeza kubahirizwa , abanyeshuli bige neza kandi basenge, basenge cyane kugira ngo Imana ikize isi iki cyorezo maze mu minsi iri imbere tuzizihize icyumweru cy’uburezi Gatorika nk’uko byahoze.
Padiri Anicet Ndazigaruye
Umuyobozi wa Groupe Scolaire ya Kabare










Comments are closed