«Kubera uwo Mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi tugize Umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’Umugati umwe» (1Kor 10, 17)

I. Ukaristiya ni Isakaramentu rya Yezu Kristu

Ukaristiya ni Isakaramentu rya Nyagasani Yezu Kristu ubwe. Igitero cya Gatigisimu kivuga ku Isakaramentu ry’Ukaristiya, kigira giti : « Ukaristiya ni Isakaramentu ririmo Yezu kristu ubwe rwose, n’umubiri we n’amaraso ye, mu bimenyetso by’umugati na divayi, akatubera icyarimwe Igitambo, Ifunguro  n’Incuti tubana » (reba agatabo k’umukristu, urupapuro rwa 26, numero 140).

1. Yezu Kristu yitanzeho Igitambo :

Muri Ukaristiya, duhimbaza Yezu Kristu witanzeho Igitambo. Mbere y’uko Yezu Kristu, yitangaho Igitambo ku musaraba, yabanje guha Kiliziya uburyo bwo kuzajya ihora itura icyo Gitambo, kugira ngo Yezu Kristu agumane na yo, igihe ibikora. Nibyo Pawulo Mutagatifu ahamya, agira ati : « Jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari nabyo nabagejejeho : Nyagasani Yezu, araye ari butangwe, yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura, avuga ati “Iki ni umubiri wajye ubatangiwe ; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye”. Barangije kurya, n’Inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati “Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye” ; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho, bibe urwibutso rwanjye. » (1 Kor 11, 23-25).

Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, avuga ku Gitambo cya Misa, mu Ibaruwa ye “Kiliziya ibeshwaho n’Ukaristiya”, yagize ati : « Mu Misa iyo, ku buryo bw’Isakaramentu, Kristu yongeye kwitangaho igitambo cyujujwe n’izuka rye bivuga ko aba ahibereye ku buryo budasanzwe » [Reba iyo Baruwa, numero ya 15]

Mu Gitambo cya Misa, Yezu Kristu atwiha ku meza abiri : ameza y’Ijambo rye, n’ameza y’Umugati ari Wo mubiri we:

  • Yezu Kristu atwiha mu Ijambo rye, kuko « umuntu adatungwa n’umugati gusa, ko ahubwo atungwa n’ijambo ryose riturutse mu kanwa k’Uhoraho » (Ivug 8, 3b).
  • Yezu Kristu atwiha muri Ukaristiya, We ubwe agira ati: “Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.” (Yh 6, 51)

2. Muri Ukaristiya Yezu Kristu atubera Inshuti

Yezu kristu twasabanye na We mu gutura Igitambo, tunasabana na We, mu gushengerera, kugira ngo dukomeze ubucuti bwacu na We. Yezu Kristu yaduhishuriye amabanga ye yose ku buryo adufata nk’incuti ze: « Muba muri incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse. Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya ibyo shebuja akora ; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose » (Yh 15, 14-15).

Mutagatifu Papa Yohani wa II, avuga ku Ishenegerera agira ati : « Icyubahiro tugirira Ukaristiya Ntagatifu, mu gihe kitari icya Misa, gifite agaciro katagereranywa mu buzima bwa Kiliziya. Icyo cyubahiro gifitanye isano ya hafi n’ihimbazwa ry’Igitambo cy’Ukaristiya. Ukuba kwa Kristu mu Mugati na Divayi bitagatifu, bizigamwa nyuma ya Misa-Kristu agumamo igihe cyose umugati na divayi bigifite imiterere yabyo- bishingiye ku gitambo cy’Ukaristiya duhimbaza kandi bikaduha kwakira iryo Sakaramentu no kurituza mu buzima bwacu. Birakwiye ko abashumba b’umuryango b’umuryango w’Imana bawushishikariza, kandi bakabitangamo urugero, kugirira icyubahiro Ukaristiya Ntagatfifu by’umwihariko mu gushengerera Yezu Kristu mu Ukaristiya » [Reba Ibaruwa Kiliziya ibeshwaho n’Ukaristiya numero ya 25]

3. Mu Ukaristiya Yezu Kristu atwihaho Ifunguro

Muri Ukaristiya Yezu Kristu atwihaho Ifunguro kugira ngo adusenderezemo ubuzima bwe, n’ubwo tugendeye ku mitekerereze yacu, tudahita tubyakira : « Ni bwo Abayahudi batangiye kujya impaka ubwabo bati “Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe?” Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe » (Yh 6, 52-53). Yezu Kristu rero atwihaho Ifunguro rya Roho zacu kuko ari Imana, kandi akaba azi ko dukeneye ubuzima bw’Imana muri twe.

Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, mu Ibaruwa ye nakomojeho, agira ati : « Mu isangira ry’Ukaristiya, Kiliziya na none ikomeza ubumwe bwayo nk’umubiri wa Kristu. Mutagatifu Pawulo yahereye kuri ubwo bumwe dukesha isangira ry’ukaristiya, igihe yandikiraga Abanyakorinti : “Mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira lmana, si ugusangira amaraso ya Kristu? N’umugati tumanyurira hamwe, si ugusangira Umubiri wa Kristu? Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe.” »(1Kor 10, 16-17) [Reba Ibaruwa Kiliziya ibeshwaho n’Ukaristiya numero ya 23]

II. Ukaristiya ni Isakaramentu ry’ubumwe

Igitambo cya Kristu cyaduhurije mu bumwe bw’abana b’Imana, kubera ko twunga ubumwe n’Uwo duhabwa: “Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo”( Yh 6, 56). Kunga ubumwe na Yezu, kandi twese tugasangira Ukaristiya imwe, natwe biduha kunga ubumwe, kuko turi ingingo nzima z’umubiri We.

Kristu ni We bumwe bwacu: Mu Isengesho rikuru ry’Ukaristiya rya 3, iyo umusaseridoti atura Igitambo cy’ukaristiya, hari aho agira ati : «Niduhemburwa n’Umubiri n’Amaraso by’Umwana wawe, bikadusenderezamo Roho we Mutagatifu, uduhe guhinduka umubiri umwe n’umutima umwe muri Kristu » (Reba Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, urupapuro rwa 578)

Ukaristiya ni injishi y’ubumwe n’urukundo bigomba kuranga abayoboke ba Kristu, kuko ubumwe n’urukundo, ni indatana.

III. Ukaristiya ni ingwate y’ubugingo bw’iteka

Yezu Kristu ati: Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.” (Yh 6, 51). Mu Ukaristiya duhabwa ubuzima bw’Imana. Ukaristiya ni ingwate y’ubugingo bw’iteka: “Urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka”. (Yh 6, 54). Yezu Kristu adusezeranya ko umuhabwa atazapfa: “Nguyu umugati wamanutse mu ijuru, kugira ngo uwuriye wese ye kuzapfa” (Yh 6, 50).

Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed