Uyu munsi, tariki ya 24 kamena 2021, turahimbaza ivuka rya Mutagatifu Yohani Batisita, wabaye integuza ya Yezu Kristu. Ibyanditswe Bitagatifu bivuga ibigwi bye, ndetse Yezu Kristu ubwe yatanze ubuhamya bumwerekeyeho. Igihe Yahani Batista atumye abigishwa be kuri Yezu Kristu, ngo bamubaze niba ari wa “Wundi ugomba kuza, cyangwa niba hari undi utegerejwe” (Mt 11, 3); Yezu Kristu yamuvuzeho, agira ati: «Koko rero ndabibabwiye, ndetse atambutse umuhanuzi. Ni we banditseho ngo “Dore nohereje intumwa yanjye imbere yawe, kugira ngo izagutegurire inzira”. Ndababwira ukuri: mu babyawe n’abagore, ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita; nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru, aramuruta” (Mt 11, 9b-11 ). Uretse Bikira Mariya, nta wundi mutagatifu Kiliziya yizihiza ivuka rye, kereka Yohani Batisita. Ubusanzwe ku bandi batagatifu, Kiliziya yizihiza umunsi bapfiriyeho, kuko mu by’ukuri ari wo munsi bavukiyeho mu buzima buzahoraho iteka mu Ijuru. Kuri Yohani Batisita twizihiza ivuka rye kuwa 24 Kamena, naho kuwa 29 Kanama, tukibuka urupfu rwe.
1. Amavuko adasanzwe ya Yohani batisita.
Nk’uko Ivanjili, uko yanditswe na Luka, ibitubwira, Se wa Yohani Batisita yari umuherezabitambo ukomoka mu muryango wa Abiya, akitwa Zakariya (Lk 1, 5). Nyina wa Yohani yitwaga Elizabeti, na we ukomoka mu muryango watorwagamo abaherezabitambo, kuko yari uwo mu muryango wa Aroni (Lk 1, 5). Uyu Elizabeti ni mubyara wa Bikira Mariya Nyina wa Yezu. Iyo Vanjili itubwira ko “Bombi bari intungane imbere y’Imana, bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani” (Lk 1, 6). Nta mwana bari bafite, kuko Elizabeti yari ingumba, byongeye kandi bari bageze mu zabukuru (Lk 1, 7). Umunsi umwe, igihe Zakariya yariho akora imihango y’ubuherezabitambo mu ngoro y’Imana i Yeruzalemu, Malayika Gaburiyeli yaramubonekeye maze amumenyesha ko umugore we Elizabeti agiye gusama inda akazabyara umuhungu, uwo mwana akazitwa Yohani. (Lk 1, 8-13).
- Izina rye ryatanzwe n’Imana: Nk’uko byagenze mu gutangaza ivuka rya Yezu Kristu, umumalayika mukuru Gaburiyeli ni we waje kumenyesha Zakariya ko azabyara umuhungu, akazamwita “Yohani”.
Malayika, igihe abonekeye umuherezabitambo Zakariya, yaramuhumurije, maze amumenyesha inkuru nziza y’uko Imana izamukorera igitangaza akabyara umwana, n’ubwo yari azi neza ko ashaje kandi umugore we ari ingumba. Umumalayika yamumenyesheje, mbere y’igihe, izina uwo mwana azitwa: “Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, maze ukazamwita Yohani. Azagutera ibyishimo n’umunezero, kandi benshi bazashimishwa n’ivuka rye, kuko azaba umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani” (Lk 1, 13b-15a). Amaze kuvuka bamwise izina, Malayika yari yarahaye Zakariya. Bamwise “YOHANI”: «Zakariya yaka akabaho maze yandikaho aya magambo: “Izina rye ni Yohani”.» (Lk 1, 63a). Naho izina rya BATISITA, risobanura “UMUBATIZA”, rijyanye n’uko yabatizaga, ndetse yabatije na Yezu.
- Ibyishimo byatewe n’ivuka rya Yohani batisita: Ivuka rya Yohani ryateye ibyishimo kuva Yohani akiri mu nda ya nyina, kugeza ku munsi w’ivuka rye.
Kubera gushidikanya ku butumwa Malayika yamumenyesheje, Imana yamuhaye ikimenyetso, maze kuva ubwo Zakariya aba ikiragi, yongera kubumbura umunwa ari uko ibyo yahishuriwe bimaze kuzuzwa. Nk’uko Mutagatifu Luka abivuga mu Ivanjili, ivuka rya Yohani Batisita ryateye ababyeyi be ibyishimo n’umunezero kandi benshi bishimiye ivuka rye, kuko yabaye umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani. Ku munsi w’ivuka rya Yohani Batisita habaye ibyishimo kuri Zakariye ndetse no ku baturanyi: “Igihe cyo kubyara kigeze, Elizabeti abyara umwana w’umuhungu. Abaturanyi na bene wabo bumvise ko Nyagasani yamugiriye ubuntu, bafatanya na we kwishima” (Lk 1, 57-58).
- Yohani Batisita yagize ubuzima budasanzwe mu mikurire ye: Yohani Batisita amaze kuvuka, yatangazaga abumvaga ibye bose, bituma babona ko ububasha bwa Nyagasani bumuriho.
Yohani Batisita yagize ubuzima budasanzwe. Umumalayika yari yarahaye, Zakariya, amabwiriza y’uko uwo mwana azitabwaho: «Ntazanywa divayi n’icyitwa inzoga cyose, kandi azuzura Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina” (Lk 1, 15). Abumvaga ibye bose, «bakomezaga kubizirikana mu mitima, bibaza bati “Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?” Uko umwana yakuraga, ni na ko yungukaga ubwenge. Nuko yibera ahantu h’ubutayu kugeza igihe yigaragaje imbere ya Israheli » (Lk 1. 66.80.) Yohani Batisita yabayeho mu buzima buciye bugufi bwo mu butayu, akigomwa kugira ngo yigishe abantu ibyo kwigomwa ngo bitegure kwakira Nyagasani. Yambaraga umwambaro ubohesheje ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba, agatungwa n’isanane n’ubuki bw’ubuhura (Mt. 3, 4).
Igihe cyarageze rero Yohani ahitamo kujya kwibera mu butayu, atunzwe n’ibyo Imana yamugeneraga. Igihe cyo kubwira abantu ko umukiza yegereje kigeze, Imana yamutegetse gusubira aho abantu batuye kugira ngo ababwire iyo nkuru ishimishije kandi bategure amayira ya Nyagasani. Yabatizaga abashaka kwisubiraho, kugira ngo bakire umukiza, avuga ko “adadakwiye no gupfundura umushumi w’inkweto ze” (Yh 1, 27b).
2. Mutagatifu Yohani Batisita umuhanuzi udasanzwe.
Mutagatifu Yohani Batisita yabaye umuhanuzi udasanzwe. Mu Mavanjili, berekana ko Yohani Batisita ari we “Eliya” wavuzwe n’ibitabo bitagatifu ko azabanziriza umucunguzi kugira ngo amutegurire amayira. Na Yezu kristu ubwe arabyemeza: “Kandi niba mushaka kunyemera, ni we Eliya wagombaga kuza. Ufite amatwi yo kumva niyumve!” (Mt 11, 14-15). Nk’uko Umumalayika yari yarabibwiye Zakariya, Yohani Batisita “yagaruye abana benshi ba Isiraheli kuri Nyagasani Imana yabo, kandi yagenze imbere y’Uhoraho arangwa n’umutima n’ubushobozi nka Eliya, agira ngo yunge ababyeyi n’abana babo, no kugira ngo ab’ibigande abagire intungane, maze ategurire atyo Nyagasani umuryango umutunganiye” (Lk, 1, 16-17).
Muri cya gisingizo Zakariya yatuye Imana, yuzuye Roho Mutagatifu, muri ya ndirimbo isingiza Nyagasani (Benedictus), hari aho agira ati: “Nawe rero wa kana, uzitwa umuhanuzi w’Umusumbabyose, kuko uzabanziriza Nyagasani ngo umutegurire amayira, ukamenyesha umuryango we umukiro, bazakesha kubabarirwa ibyaha byabo, kuko Imana yacu igira impuhwe zihebuje” (Lk 1, 76-78a)
3. Mutagatifu Yohani Batista integuza ya Yezu kristu
Mutagatifu Yohani Batisita yabaye rero integuza ya Yezu Kristu, kuva akiri mu nda ya nyina Elizabeti, kugeza amubatije, kugira ngo agaragarizwe Israheli (Yh 1, 31). Yezu ubwe yivugiye ko mu bana babyawe n’abagore ntawe usumba Yohani Batisita uretse umuto mu ngoma y’ijuru. Yohani Batisita yatangiye kubatiza, agatanga Batisimu y’ukwisubiraho, mu mazi ya Yorudani. Iyo Batisimu, Yohani ntiyayitangaga avuga ko ibakiza ibyaha.
Amavanjili yose uko ari ane avuga ko Yohani Batisita ari integuza ya Yezu Kristu. Uruhererekane rwa Kiliziya rwemeza ko Yohani Batisita yakijijwe icyaha cy’inkomoko akanatagatifuzwa akiri mu nda ya nyina Elizabeti (Lk 1, 41-44). Ni yo mpamvu Kiliziya, kuva mu ntangiriro, yizihiza ivuka rya Yohani Batisita.
4. Mutagatifu Yohani Batisita, Intwari mu gupfira Ukuri no guhamya Yezu Kristu
Uko Yohani Batisita yarushagaho kwigisha rubanda no kubafasha guhinduka ni ko bamwe mu bafarizayi n’abaherezabitambo batishimiraga ibyo akora, ndetse na Batisimu ye, kuko bakekaga ko ije gusimbura ibitambo byateganywaga n’ibitabo by’Amategeko ya Musa. Uku kumurakarira kandi kwafatanyaga n’uko muri iyo minsi umwami Herodi Antipasi yari amaze gucyura Herodiya umugore wa murumuna we Filipo kandi bitemewe, noneho Yohani Batisita akabimubuza. Herodiya rero yarakariye Yohani agahora ashaka kumwicisha akabura aho abihera, kuko Herodi yari azi ko Yohani ari intungane, kandi akishimira kumwumva nubwo yamaraga kumwumva agasuherwa kubera amakosa ye. Ubwo Herodi abuze uko abigenza yiyemeza gushimisha Herodiya, afata icyemezo cyo gushyira Yohani mu buroko. Ntibyatinze rero, nk’uko tubisanga mu Ivanjili ya Mariko ( Mk 6, 14- 29), umukobwa wa Herodiya yaje gusaba umutwe wa Yohani Batisita, nk’igihembo cy’uko yabyinnye neza agashimisha Herodi. Ubwo Herodi abuze uko abigenza kuko yari yarahiriye kumuha icyo amusaba cyose, kabone n’iyo cyaba icya kabiri cy’igihugu cye, nuko yohereza umusirikare muri gereza ngo ace Yohani Batisita umutwe. Uwo mutwe bawuzanira wa mukobwa, na we awushyira nyina. Abigishwa ba Yohani Batisita baza gutwara umurambo we, barawushyingura. Byari ahagana mu mwaka wa 29 ugendeye kuri kalendari y’abaromani.
Dusabe:
Nyagasani Mana yacu, wowe witoreye Yohani Batisita Mutagatifu, kugira ngo ategurire Kristu Umwami imbaga imunogeye, uhe abawe ingabire y’ibyishimo bitagatifu, kandi uyobore imitima y’abakwemera bose mu nzira y’umukiro n’amahoro. Ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n’Umwami wacu, Imana mubana mugategekena mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka.
Ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n’Umwami wacu, Imana mubana mugategekena mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka[1].
Amina
[1] Isengesho ry’Ikoraniro rya Misa y’umunsi mukuru ubwawo, mu Gitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, ku rupapuro rwa 702-703
Mutagatifu Yohani Batisita, udusabire
Ibyifashishijwe:
- BIBILIYA NTAGATIFU
- IGITABO CYA MISA YA KILIZIYA GATOLIKA YA ROMA,
- ABATAGATIFU DUHIMBAZA BURI MUNSI, igitabo cyasohowe na Diyosezi ya Butare, Nyakanga 2006
Padiri Dieudonné UWAMAHORO,
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed