Mutagatifu Oliviye yabaye Arkiyepiskopi mu gihugu cya Irilande, akaba yarahowe Imana . Ni umutagatifu wibukwa bidategetswe, kuwa 12 Nyakanga. Muri Kalendali y’abahowe Imana ya Roma bigaragara ko yizihirwa kuwa 1 Nyakanga, ari nayo yapfiriyeho; ahandi agahimbazwa kuwa 12 Nyakanga, itariki yashyiriweho ku rutonde rw’Abatagatifu Kiliziya yibuka.
Mutagatifu Oliviye Plunketi yavukiye mu gihugu cya Irilande kuwa 1 Ugushyingo 1629, arerwa na nyirarume w’umubenedigitine i Dublini, nyuma ajya i Roma atangiye kwiga ibya tewolojiya.
Mutagatifu Oliviye yashyizwe ku rutonde rw’Abatagatifu kuwa 12 Nyakanga 1975, i Roma na Mutagatifu Papa Pawulo wa 6, akaba ari nayo tarikiki ahimbarizwaho; akaba yarashyizwe mu rwego rw’abahire kuwa 23 Gicurasi 1920 na Papa Benedigito wa 15.
Mutagatifu Papa Pawulo wa 6, mu nyigisho ya Misa, igihe yatangazaga ko ari umutagatifu, yagize ati: “Ishyaka yagize mu Iyogezabutumwa, Mutagatifu Oliviye Plunketi, twashyize mu rwego rw’abatagatifu uyu munsi, rigaragazwa mbere na mbere n’urugero rugaragara kandi ruyobora abahabwa ubutumwa bwo kuba Abepiskopi…”
Mutagatifu Oliviye udusabire!
Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Paruwasi Katedrali ya Kibungo
Comments are closed