Mutagatifu Ferederiko, Umwepisikopi wahowe Imana (+838)

Bakeka ko, Mutagatifu Ferederiko yaba yaravukiye mu gihugu cya Frise cyangwa mu Bwongereza ahagana mu mwaka wa 780, akaba yarezwe na Rikifiridi (Ricfrid) umwepisikopi wa i Utereci (Utrecht).

Amaze guhabwa ubusaseridoti, yaranzwe no kujya yibabaza bikomeye. Nyuma yatorewe kuba umwepisikopi, ariko abyemera afite ubwoba kubera ukwicisha bugufi kwe, abihatiwe n’umwami w’abami wategekaga igice cy’Uburayi bw’iburengerazuba. Ariko abamutoye, ni abasaseridoti bo muri Diyosesi yari agiye kuyobora ndetse n’abaturage bose bo mu gihugu cya Frise bamukundaga kuko bari bazi ukuntu yitangira ubutumwa n’ukuntu azi kwigisha. Niyo mpamvu umwami w’abami witwaga Lukoviko Ukunda-Imana yagombye ubwe kumwinginga ngo yemere uwo mwanya kuko umwepisikopi wayoboraga iyo Diyosezi yari amaze igihe apfuye.

Mu mwaka wa 820 rero nibwo yasimbuye umwepisikopi Ricfrid kuri ubwo buyobozi bwa Diyosezi ya Utrecht . Umwami yamusabye kongera guha agaciro ubukristu kuko muri iyo Diyosezi hari ukudohoka gukabije ku migenzo myiza ya gikristu. Yitaye cyane ku kwamamaza Ivanjili mu majyaruguru y’iyo Diyosezi kuko hari higanje ubupagani. Ndetse by’umwihariko kuko muri icyo gihe hari harimitswe umuco wo gushakana bahuje amaraso (consanguinité cyangwa mariage incestueux) yarabirwanyije cyane.

Ferederiko yihatiye gusura abakristu be abafashisha inyigisho ndetse n’imfashanyo z’ibintu. Yitaye cyane ku kirwa cya Walcheren cyarangwagaho n’ingeso z’ubuhabara cyane. Kugira ngo inyigisho ze zijye hamwe, yazishyize mu gatabo kari gakubiyemo inyigisho ze zose zerekeye Kiliziya n’Ubutatu Butagatifu. Muri 829 yagiye mu nama nkuru ya Kiliziya (Konsili) yabereye i Mayence yari igamije kwiga ku gushyingirwa kwa gikirisitu. Na nyuma y’aho yiyemeza kwamamaza Ivanjili mu gihugu cya Frise cy’icyo gihe. Ferederiko yapfuye yishwe. Uwo bakeka ko yamwicishije ni umwamikazi Yudita wo mu gihugu cya Baviere mu Budage bw’ubu ngubu. Yamwicishije kuko Ferederiko yamubwiraga ko agomba kureka ingeso ze mbi z’ubusambanyi.

Mutagatifu Ferederiko amaze gusoma Misa muri kiliziya ya Maestricht nibwo yishwe. Ariko mbere y’uko umwuka umushiramo yabonye akanya ko kubabarira abamwishe. yapfuye kuri 18 Nyakanga 838, agwa ahitwa Walcheren. Nyuma y’aho yahise agirwa umutagatifu, maze yizihizwa kuri 18 Nyakanga

Murabisanga kuri you tube https://youtu.be/aWuxpMAcVWQ

Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed