Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022, muri Diyosezi ya Kibungo hashojwe ukwezi kwahariwe Iyogezabutumwa ry’Urubyiruko, ukwezi kwa Mutarama. Ni igikorwa cyabaye impurirane no gutangiza Iyogezabutumwa ry’uyu mwaka wa 2022, guhuza urubyiruko rwibumbiye muri za “Groupes Impuhwe”, ndetse no kwifurizanya na Nyiricyubahiro Cardinal umwaka mushya muhire wa 2022.
Mu butumwa bwe Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yatangaje umurongo w’Iyogezabutumwa ry’Urubyiruko rwa Diyosezi ya Kibungo muri uyu mwaka wa 2022.
Uwo murongo w’Iyogezabutumwa ry’urubyiruko ukubiye mu mu ngingo zigera kuri 5:
- Gukomeza gushishikariza Urubyiruko kwibumbira mu Miryango y’Agisiyo Gatolika, mu ma Korali, no mu matsinda anyuranye.
- Kwita kuri za “Groupes impuhwe” no kuzishinga aho zitaragera. Izi groupe Impuhwe ni amatsinda ahuza urubyiruko rukuze ruri mu byiciro binyuranye by’ubuzima: abakozi, abacuruzi n’abanyabukorikokori; abarangije amashuri yisumbuye bari muri za Kaminuza, cyangwa bagishakisha akazi; abafite imirimo inyuranye ituma bataboneka muri gahunda zisanzwe zihuza urubyiruko.
- Kwita ku rubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye ndetse no ku bari muri za “Groupes vocationnelle”, amatsinda afasha urubyiruko gushishoza imihamagaro.
- Gushinga amatsinda yo kwiteza imbere mu rubyiruko. Ubushomeri n’ubukene ni ikibazo mu rubyiruko, ariko iyo urubyiruko rwishyiza hamwe ruhuza imbaraga n’ibitekerezo rugashobora kurwanya ubukene, ndetse n’ubushomeri bukagabanuka. N’ushatse kubafasha kwiteza imbere akabona aho abasanga.
- Gushinga amakorali y’abana no kubashyira mu matsinda n’imiryango y’Agisiyo Gatolika bakimara gukomezwa, ndetse n’abigira amasakaramentu, mu rwego rwo gutegura abazaba urubyiruko mu gihe kiri imbere. Ni uburyo bwo gutegura abana. By’umwihariko yagarutse ku muryango w’abana b’abaririmbyi “Pueri Cantores” n’akamaro ufitiye abana, aho abana batangira kwitoza kuririmba no kugorora amajwi bakiri bato.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo







Comments are closed