Paruwasi ya Mukarange yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Yozefu SIBOMANA, kuwa 01 Ugushyingo 1970. Musenyeri Sibomana Yozefu yayishinze ari iya mbere muzo yashinze, maze ayiragiza Mutagatifu Yozefu. Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Rwamagana.
- Amavu n’amavuko ya Paruwasi
Paruwasi ya Mukarange yabanje kuba Sikirisale ya Misiyoni ya Rwamagana, ni nayo Sikirisare yayo ya mbere. Kuwa 10/9/1920[1], hashize umwaka umwe Misiyoni ya Rwamagana ishinzwe, Padiri Delimasi yagiye gushaka ikibanza cy’aho kubaka sikirisale ya Mukarange.
Kuwa 25 Ukwakira 1922[2], Padiri Delimasi yasubiye i Mukarange, hamwe n’umukateshiste Tewodori, kugira ngo asuzume ikibanza bazubakamo Sikirisali ya Mukarange kandi acyemeze; ibyo yabikoze afatanyije n’umutware Rukizangabo. Icyo gihe umutware yabasabye amafaranga 20 (20 Frs) yo kugura ikibanza, maze bemeza imbibi zacyo, imbere y’umutware Rukizangabo, ari kumwe n’abantu bagera kuri 50 ku ruhande rwe. Ku rundi ruhande, Padiri Delimasi yari kumwe na Tewodori HABUMUGISHA, wari umukateshiste, Mikayeli Nyakabwa (Mikaeli Nyakabga) na Benedigito Mbonzubwabo (Benedicto Mbonzubgabo). Rukizangabo yohereje umwe mu bagaragu be witwaga Mutabazi, ngo ajye gufata ayo mafaranga 20 kuri Misiyoni ya Rwamagana, akaba yarayahawe hari abagabo bo kubihamya, Tewodori Habumugisha, Benedigito Mbonzubgabo na Isidori Kakware.
Kuwa 10/01/1930[3], Padiri ucunga umutungo yohereje abafundi bane i Mukarange, batangira kubaka Sikirisare bakoresheje amabuye. Abo bafundi basubiye kuri Misiyoni ya Rwamagana kuwa 20/01/1930, barangije inyubako yayo. Niyo Sikirisali ya mbere yari yubatswe ku buryo bukomeye muri Misiyoni ya Rwamagana.
Nyuma yahindutse Santarari ya Paruwasi ya Rwamagana kugeza mu mwaka wa 1970 ubwo yabaga Paruwasi. Musenyeri Sibomana Yozefu yayishinze ari iya mbere muzo yashinze, maze ayiragiza Mutagatifu Yozefu; ikaba yarashizwe kuwa 01 Ugushyingo 1970.
[1] Reba Diaire ya Misiyoni ya Rwamagana yo kuwa 5 Gashyantare 1919-kuwa 2 ukuboza 1931, 10/1920
[2] Reba Diaire ya Misiyoni ya Rwamagana, kuwa 22/10/ 1922
[3] Reba Diaire ya Misiyoni ya Rwamagana, kuwa 10/1/1930
- Iyogezabutumwa rya Paruwasi
Paruwasi ya Mukarange igizwe na Santarali eshanu, arizo: Mukarange, Shyogo, Gikaya, Murambi, na Kabare; Sikirisale ni eshatu Kitazigurwa, Rutare na Nyamirama, ndetse n’Imiryangoremezo igera kuri 214. Ubu ikaba ifite abakristu bagera ku bihumbi 10.
Iyogezabutumwa bibanzeho cyane muri iki gihe cya Yubile ni ukwita ku ngo z’Abakristu no guteza imbere ubusugire bw’ingo, ndetse n’Iyogezabutumwa ry’abana.
Mu rwego rw’ibikorwa by’urukundo Paruwasi ifite “urugo rw’amahoro” yitaho mu rwego rwo gufasha abantu bafite ubumuga.
- Amashuri ya Paruwasi
Paruwasi ya Mukarange ifite amashuri agera ku munani:
1. Ishuri ryisumbuye ryigenga rya Paruwasi ya Mukarange (IPM: Institut Paroissial de Mukarange)
2. Amashuri Kiliziya ifatanyije na Leta ku bw’amasezerano:
- Ishuri ry’urwunge rw’amashuri rya Mukarange rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12
- Ishuri ry’urwunge rw’amashuri rya Kayonza rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9
- Ishuri ry’urwunge rw’amashuri rya Murambi rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9
- Ishuri ry’urwunge rw’amashuri rya Kitazigurwa rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9
- Ishuri ry’urwunge rw’amashuri rya Gikaya rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9
- Ishuri ry’amashuri abanza rya Shyogo
- Ishuri ry’amashuri abanza rya Nyamirama
- Paruwasi ya Mukarange mu Mwaka wa Yubile y’imyaka 50
Mu mwaka wa 2020, Paruwasi ya Mukarange yinjiye mu Mwaka wa Yubile y’Imyaka 50 (1970-2020), imaze ishinzwe. Iyo Yubile yatangajwe ku mugaragaro ku itariki ya 25 Mutarama 2020, mu Ibaruwa itangaza Yubile ku mugaragaro, yatangajwemo Insanganyamatsiko ya YUBILE igira iti: “HAGURUKA UJYE AHIRENGEYE, MAZE UREBE IBYIZA IMANA YAWE IKWOHEREREJE” ( Reba Baruki 5,5)“.
- Yozefu Mutagatifu umurinzi n’umuvugizi wa Paruwasi
Yozefu Mutagatifu, umugabo wa Bikira Mariya, umurinzi wa Kiliziya n’urugero rw’abakozi
Mutagatifu Yozefu ni umwe mu Batagatifu Kiliziya ihimbariza umunsi urenze umwe. Ku itariki ya 1 Gicurasi duhimbaza Yozefu Mutagatifu, urugero rw’abakozi. Naho ku itariki ya 19 Werurwe tugahimbaza Yozefu Mutagatifu, umugabo wa Bikira Mariya.
Taliki ya 19 Werurwe, Kiliziya ihimbazanya ibyishimo umunsi mukuru wa Yozefu mutagatifu. Ni umwanya tuba duhawe wo kuzirikana no kwisunga uwo Imana yashinze urugo rutagatifu muri iyi si, n’uwo Kiliziya yubaha nk’umurinzi wayo. Koko rero, nyuma ya Bikira Mariya, Yozefu ni we mutagatifu Kiliziya yose yibukana icyubahiro gikomeye. Ibyo twamwigiraho muri ibi bihe byacu ni byinshi. Iby’ingenzi ni ukwemera, ubumanzi, kuba abagabo n’abagore bitangira umurimo w’Imana no kurushaho kwirundurira mu gushaka kwa yo. Na none tukamenya ko mu bantu bose ari nta wundi Imana yashinze ku buryo bwose Umuryango Mutagatifu uretse Yozefu. Uwo ni umwihariko we.
- Yozefu Mutagatifu mu mateka ya Kiliziya
Ubuyoboke kuri Yozefu mutagatifu mu mateka ya Kiliziya buteye amatsiko! Mu bisekuru byinshi bya Kiliziya ntiyavugwaga. N’abakurambere ba Kiliziya (les Pères de l’Église) bagiye bamukomozaho izo babaga barata ubutwari bwa Yozefu mwene Yakobo wo mu Isezerano rya Kera. Nyamara guhera mu mpera z’Igihe cyo Hagati (Moyen Age) atangira kwamamara cyane. Muri 1621 hashyirwaho umunsi mukuru we, Papa Piyo wa IX awugira umunsi mukuru w’ikirenga (solennité) mu kinyejana cya XIX. Uyu mupapa nyine ni we wemeje ko Yozefu mutagatifu ari umurinzi wa Kiliziya yose. Ubwo hahise haduka amatsinda menshi amwitirirwa, n’imiryango myinshi y’Abihayimana imwisunga iravuka. Nyamara ubwo bwamamare ntibwakomeje cyane, kuko nyuma y’Inama Nkuru ya Kiliziya ya Vatikani ya II, n’ubwo Papa Yohani wa XXIII yari yashoboye gushyira izina rya Yozefu mu Isengesho rikuru ry’Ukaristiya (Canon romain), hatangiye kuvuka impungenge z’uko ukwamamara kwa Yozefu kwakozwe batitegereje isura ye Bibiliya itanga. Aha nakwibutsa ko guhera mu gice cya mbere cy’ikinyejana cya makumyabiri, abahanga mu bya Kiliziya bashishikariye gusubira ku isoko y’ukwemera (retour aux sources bibliques et patristiques), aho kugendera ku maranga mutima no ku bitangaza. Ubwo rero, no kuri Yozefu bigenda bityo : amateka ye y’ukuri afatira kuri iyi nteruro dusanga muri Bibiliya : “Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu” (Mt 1,16). Muri make, Yozefu nk’ukomoka kuri Dawudi atuma na Yezu aba “Mwene Dawudi”; Nk’umugabo wa Bikira Mariya, akaba “Ise wa Yezu”, umurinzi n’umutware w’Umuryango mutagatifu. Ayo magambo ni yo dusanga mu Nteruro y’Isengesho rikuru ry’Ukaristiya rirata imigenzo myiza ya Yosezu mutagatifu . Ni byo koko, Yozefu ni urugero rwacu muri byinshi. Reka turebere hamwe ibyo dushobora kumwigiraho muri iki gihe cyacu.
- Yozefu Mutagatifu urugero mu kwemera
Kugendera kuri Bibiliya kugira ngo tumenye neza Yozefu mutagatifu uwo ari we, byatumye hagaragara isura nyayo ye. Yozefu ni urugero nyarwo rw’ukwemera. Akenshi iyo bavuze ukwemera muri Kiliziya Gatolika, dusimbukira ku Ndanga kwemera (credo) twafashe mu mutwe. Nyamara ukwemera nyako si ugufata mu mutwe, ahubwo ni ukwizera no kwakira icyo Imana ivuze tukanagishyira mu bikorwa. Muri make, ni ukwirundurira mu gushaka kw’Imana nka Bikira Mariya igihe yavugaga ati: “Ndi umuja wa Nyagasani ; byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1,38). Uko kwemera nakwita “Fides”, niko kwaranze Yozefu mutagatifu, n’Abakurambere bose dusanga mu Isezerano rya Kera. Ni kwa kwemera Pawulo mutagatifu aririmba, akagutangarira kandi akagukurikiza. Ikibanza ku bantu nka Pawulo n’Abakurambere bo mu Isezerano rya Kera, si ugufata mu mutwe cyangwa se gusobanukirwa, ahubwo ni ukwakira ugushaka kw’Imana gushobora kwigaragariza no mu nzozi.
Na Yozefu mutagatifu niko byagenze. Bibiliya ivuga ko yari intungane (Mt 1,19). Akimara kumenya ko Bikira Mariya atwite inda itari iye, ngo yiyemeje kumusezerera bwihishwa, kuko atashakaga kumukoza isoni. Aha ni ngombwa kwiyibutsa ko mu muco wa kiyahudi, umukobwa watwaraga iy’indaro yicishwaga amabuye. “Igihe (Yozefu) yari akibizirikanaho, umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi” (Mt 1,20) amusaba gutwara umugeni we iwe, yongera ho ko yasamye ku bwa Roho Mutagatifu ! Ngo “Yozefu akangutse, abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse” (Mt 1,24). Nguko ukwemera k’umuntu w’intungane, uhora yiteguye kwiyibagirwa, agakora ugushaka kw’abandi bitagombye kumubera umutwaro. Uko kwemera kwa Yozefu ni ko kwamushoboje kwakira Bikira Mariya iwe, amuherekeza i Betelehemu mu ibarura ryategetswe na Kayizari Agusto, amushakira ubwihisho igihe yari agiye kubyara babuze icumbi mu mugi (ahari wenda babuze na feza zo kuryishyura). Ntibyagarukiye aho ariko : Herodi amaze kwiyemeza kwica abana b’i Betelehemu, Yozefu yumviye malayika wamubwiriye na none mu nzozi, ahungishiriza umwana na nyina mu Misiri. Uko kwemera ni ko kwamushoboje kugaruka agatura i Nazareti (bisobanura “Umushibuka cyangwa umumero”), aho yarangirije ubuzima bwe, akoresha amaboko ye kugira ngo atunge Umuryango mutagatifu, kandi atoza Yezu uwo mwuga we, ari na cyo cyatumye yitwa “Umwana w’umubaji”. Ushaka kumva neza Yozefu mutagatifu, agombarero kwitegereza ukwemera kwe, kwakundi kwamushoboje kubaho akorera Uwasizwe n’Imana n’Ingoma ye. Iri jambo ngo “Mbere na mbere nimuharanire Ingoma y’Imana n’ubutungane bwayo” (Mt 6,33), ryuzurizwa ku buryo bushyitse mu buzima bwa Yozefu mutagatifu.
- Yozefu Mutagatifu, urugero rw’abagabo b’ababyeyi, abayobozi n’abakozi
Biratangaje! Twese tuzi ko Yozefu atari we ubyara Yezu ku bw’umubiri. Ibyo kandi ni Bibiliya ibitugezaho. Muri iyo Bibiliya ntibatinya kwita Yozefu ise wa Yezu, na Yezu mwene Yozefu (Lk 4,23)
Yozefu mutagatifu, udusabire!
Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Comments are closed