Kuri iki Cyumweru cy’Impuhwe z’Imana, kuwa 24 Mata 2022, abagize Umuryango w’Impuhwe z’Imana muri DIYOSEZI ya Kibungo, bagera kuri 259, biyeguriye Yezu Nyirimpuhwe, maze bambara Fulari nk’ikimenyetso cy’ ubutumwa bwo kwamamaza Impuhwe z’Imana.
Abagize Umuryango w’Impuhwe z’ Imana bitwa Intumwa z’Impuhwe z’Imana bakiyemeza kwamamaza Impuhwe z’Imana mu Isengesho, mu nyigisho no mu bikorwa by’Impuhwe z’Imana kuri roho no ku mubiri.
Abiyeguriye Yezu Nyirimpuhwe, bakanambara Fulari, baturuka muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo, Paruwasi ya Zaza, Paruwasi ya Bare, Paruwasi ya Gahara zo muri Duwayene ya Kibungo ndetse n’Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya IPRC; Paruwasi za Kabarondo, Mukarange, Rukara, Munyaga na Gishanda zo muri Duwayene ya Rwamagana; ndetse na Paruwasi za Kirehe, Rusumo na Gashiru zo muri Duwayene ya Rusumo.
Muri rusange Umuryango w’Impuwe z’Imana wamaze kugera muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kibungo.
Tubifurije mwese Icyumweru cyiza cy’Impuhwe z’Imana
Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Omoniye w’Umuryango w’Impuhwe z’Imana muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed