Paruwasi ya Kirehe yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Ferederiko Rubwejanga kuwa 21/10/2001, iragizwa Mutagatifu Mariko. Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Rusumo ndetse na Santarali zimwe zageruwe kuri Paruwasi ya Rukira. Nayo ikaba yaribarutse Paruwasi ya Musaza, yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda kuwa 27 Nzeri 2015, akayiragiza Mutagatifu Mutagatifu Yohani Pawulo wa II.
- Iyogezabutumwa
Ubu ni Paruwasi ifite Santarali 5 arizo Kirehe, Kigina Gatore Rugarama na Nyabigega, ikagira Sikirisali 4 arizo Gatarasi, Cyunuzi, Gacumu na Kaduha. Tugendeye ku Ibarishamibare ryo mu mwaka wa 2019, Paruwasi ya Kirehe ifite abakristu 13, 288 babaruwe ku baturage 46, 674, ikagira abaigishwa 796, harimo 699 b’abanyeshuri na 97 bakuru. Ubwo abayoboke ba Kiliziya Gatolika bose ni 14, 0844 bakaba ari 30, 17 % by’abaturage bose.
- Amashuri
Ifite amashuri agera kuri 4:
- Ayo Kiliziya ifatanyije na Leta ni 3: Urwunge rw’amashuri rwa Kirehe, rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9; Urwunge rw’amashuri rwa Rugarama, rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’Urwunge rw’amashuri rwa Kigarama rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
- Ishuri ryigenga rya Kiliziya Gatolika: Utunge tw’icyerekezo (Utunyange “Vision School”)
Ubuzima bw’umutagatifu yisunze:
Mariko, Umwanditsi w’Ivanjili (3-68)
Mutagatifu Mariko yavutse ahagana mu mwaka wa 3 nyuma ya Yezu, akaba yarapfuye kuwa 25 Mata, umwaka wa 68. Mariko yapfuye afite imyaka 65. Bakeka ko uyu Mariko ari wa musore uvugwa mu Ivanjili ya Mariko (Mk 14: 51-52) wahunze igihe Nyagasani Yezu afashwe. Akaba ari na we Yohani wahimbwaga izina rya Mariko (Intu. 12:35). Izina rye rya kiyahudi ni Yohani naho izina rya Mariko ni izina ry’akabyiniriro ry’abaromani.
Mariko yabanje kujyana na Pawulo na Barinaba mu rugendo rwabo rwa mbere (Intu 3,4). Bakaba barabanje kujya kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, ku kirwa cya Shipure. Barinaba rero, yavukaga kuri icyo kirwa. Pawulo ni we wari uyoboye iryo tsinda ry’abogezabutumwa. Bavuye aho bajya mu mujyi wa Perije. Bageze i Perije, Mariko we yavuye muri iryo tsinda, ajya i Yeruzalemu (Intu 13, 13). Mariko yongeye gusanga Pawulo na Barinaba mu mujyi wa Antiyokiya. Barinaba yashatse ko bongera kujyana na Mariko mu butumwa ariko Pawulo aranga. Nuko Barinaba afata Mariko basubira kwamamaza Ivanjili mu kirwa cya Shipure na ho Pawulo ajyana na Silasi. Nyuma y’imyaka igera ku icumi ni bwo Mariko yongeye guhura na Pawulo wari imfungwa i Roma. Icyo gihe Mariko yari yarahuye na Petero ari umwigishwa we bakajyana aho Petero agiye hose. Icyo gihe Mariko na we yayoboraga amakoraniro y’abayahudi b’abakristu yari i Roma. Mariko agaragara mu mateka nk’uwaherekezaga Petero mutagatifu aho agiye kwigisha ijambo ry’Imana hose. Abakristu b’i Roma ni bo bamusabye ko yandika ibyo Petero yavugaga bityo abikubira mu Ivanjili yamwitiriwe. Mariko ni umwe mu banditsi bane b’Ivanjili. kuba yarabanye na Petero byatumye amenya byinshi ku mibereho ya Yezu Kristu, yanditse rero ashingiye ahanini ku byavugwaga na Petero Intumwa. Petero Mutagatifu amwita umwana we (1 P 5:13), akaba yari amubereye umwigishwa n’umusemuzi.
Icyakora Mariko ntiyakurikiye Petero mutagatifu aho yari ajyanywe kwicirwa ahowe Imana. Ariko Petero mutagatifu ni we wamwohereje kujya kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu mu mujyi wa Alegizandriya, mu Misiri no mu tundi turere twa Afurika. Aho arangirije kwandika Ivanjili, Petero Mutagatifu yamutumye i Alegizandriya mu gihugu cya Misiri, wari umurwa wahurirwagamo n’abantu b’amahanga yose y’icyo gihe. Nuko arahigisha ahindura benshi, bemera kuba abakristu. Ni yo mpamvu ababaga bigishijwe neza ubukristu bakabatizwa basubiraga iwabo bakigisha abandi. Ni muri ubwo buryo Mariko yabashije kwigisha abantu batabarika bakomokaga mu bihugu byinshi, bityo ubukristu bugenda burushaho gushinga imizi buhoro buhoro.
Mariko Mutagatifu yakoze umurimo yari ashinzwe ndetse yagiye kure yashoboraga kujya muri ibyo bihugu, abashyiriye Ijambo ry’Imana. By’umwihariko, Alegizandiriya yabaye igicumbi cy’urwo rumuri ku buryo Ivanjili yahise icengera mu batuye uwo mujyi. Byatumye Sekibi arakara cyane bikomeye. Kubera ishyari, abanyamisiri bamwe barwanyaga ubukristu barakajwe cyane n’umubare w’abakristu warushagaho kwiyongera, nuko bigira inama yo kwica Mariko, batangira gushaka uburyo bamufata. Kugira ngo Mariko ahe ingufu umurimo yatangiye, yashyizeho abasaseridoti b’inyangamugayo kandi bafite ishyaka ryo kwamamaza Ivanjili nuko ahunga abanzi be bamutegaga imitego. Ajya kwamamaza Ivanjili ahandi. Hashize iminsi amenya inkuru nziza ko Kiliziya ya Alegizandiriya ikomeye mu bukristu. Yaragarutse yongera kwigisha, abantu benshi barahinduka ndetse n’ibitangaza yakoraga bigashyigikira umurimo we, bituma noneho abapagani barushaho kurakara cyane.
Baramufashe, bamuzirika umugozi mu ijosi, baramukurubana, bamujyana ahantu hari ibibuye n’ibitare. Bamaze kumukurura igihe kirekire muri ibyo bibuye bamujugunye mu buroko. Muri ubwo buroko Nyagasani yaramukomeje ngo arwane urugamba kugeza ku isaha ya nyuma.
Bukeye bwaho, Mariko bamukuye mu buroko bongera kumuzirika umugozi mu ijosi, bamutura hasi, bamukurura hasi bavuza induru nyinshi kubera uburakari. Muri ubwo bubabare yashimiraga Imana akanayisaba ngo imugirire impuhwe. Bakomeje kumukurura muri bya bibuye, bimwe akabyikubitaho ibindi bikamukomeretsa bigeza ubwo ashizemo umwuka apfa avuga ati : « Nyagasani, nshyize roho yanjye mu maboko yawe ». Nta washoboye kumenya neza ariko igihe bamwiciye. Yaba yarapfuye mu mwaka wa 75 nyuma ya Yezu. Tumwizihiza ku itariki 25 Mata.
Ibyifashishijwe: Igitabo cy’umukristu, Editions Pallotti Presse, 2012.p.224. DIX MILLE SAINTS,Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.331. http://www.abbaye-saint-benoit.ch/voragine/tome01/061.htm https://fr.wikipedia.org/wiki/Marc_%28%C3%A9vang%C3%A9liste%29 https://magnificat.ca/cal/fr/saints/saint_marc.html http://www.cassicia.com/FR/Vie-de-saint-Marc-deuxieme-des-quatre-Evangelistes-Fete-le-25-avril-Il-fut-premier-Eveque-d-Alexandrie-Mort-martyr-en-68-No_518.htm ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013,p117-117. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015. P.127-128., Ibyakozwe n’itsinda Spes Mea, Diyosezi ya Byumba.
Byegeranyijwe na Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya KibungoPadiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo
Comments are closed