Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA akikijwe n’Abakristu

Kuri icyi cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2022, “Icyumweru cy’Umushumba mwiza”, Kiliziya y’isi yose ihimbaza Umunsi mukuru Mpuzamahanga wahariwe gusabira Abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya. Ni umunsi Kiliziya irangamira Umushumba mwiza, isaba “Nyir’imyaka ngo yahereze abasaruzi mu mirima ye, kuko imyaka yeze ari myinshi” (Mt 9, 35-38).

Muri Diyosezi ya Kibungo, uwo munsi wahimbarijwe muri Paruwasi zose zigize Diyosezi, ariko by’umwihariko ku rwego rwa Diyosezi ibirori byo kuwuhimbaza byabereye muri Paruwasi ya Rwamagana mu Gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo. Hari hitabiriye abakristu benshi biganjemo urubyiruko ndetse n’Abihayimana bo mu miryango itandukanye ikorera ubutumwa muri iyo Paruwasi.

Muri buri Duwayene kandi hatoranyijwe Paruwasi zahimbarizwamo uwo munsi wo gusabira Ihamagarirwa butumwa muri Kiliziya, mu rwego rwo guhimbariza uwo munsi muri buri karere k’icyenurabushyo.

Muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo, Igitambo cya Misa cyabimburiwe n’umutambagiro w’Abihayimana n’abahagarariye za Groupe Vocationnel mu mashuri ya Paruwasi

Nyuma y’Igitambo cya Misa, cyari cyitabiriwe n’urubyiruko rwo mu mashuri yose ya Paruwasi, imiryango y’Agisiyo Gatolika na za groupe’ “Impuhwe”, hatanzwe ubuhamya bw’Abihayimana bo mu miryango inyuranye ikorera ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo, ndetse n’abasaseridoti. Urubyiruko rwiyemeje gukomeza za groupe Vocationnel rurimo no kurushaho gusenga kugira ngo bumve ijwi rya Roho Mutagatifu.

Muri Paruwasi ya Musaza yo muri Duwayene ya Rusumo naho mu guhimbaza uwo munsi wo gusabira ihamagarwa ry’Abiyeguriyimana, urubyiruko rwibumbiye muri za Groupes vocationnel rwari rwitabiriye, rubabwa ubuhamya, n’Abihayimana bari babasuye, ku muhamagaro wabo. Byose byagenze neza, urubyiruko rwabyishimiye cyane.

Muri Paruwasi ya Zaza, nka Paruwasi ifite Abihayimana benshi ndetse n’amashuri menshi muri Diyosezi ya Kibungo, naho hahimbajwe umunsi w’Ihamagarwa ku buryo bwihariye. Abihayimana, urubyiruko rwinshi rwiganjemo urwo mu bigo by’amashuri, urubyiruko rwo muri groupe vocationnel ya Paruwasi rwari rwitabiriye. Byose byagenze neza! Abapadiri bari begeranyije amateka y’ukwiyegurira Imana muri Zaza, maze bashaka aho bayashyira mu mashusho ngo urubyiruko ruyabone.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Itumanaho muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed