Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2022, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu, Diyosezi ya Kibungo yakoreye urugendo Nyobokamana i Kibeho, nk’uko biri mu muco mwiza wa Diyosezi.

Mu butumwa yatanze, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yagarutse ku gihango Diyosezi ya Kibungo ifitanye n’umubyeyi Bikira Mariya.

Paruwasi nyinshi za Diyosezi ya Kibungo zaragijwe umubyeyi Bikira Mariya: Harimo Zaza yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Abatagatifu bose, Paruwasi ya Rwamagana yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Imitsindo, Paruwasi ya Nyarubuye yaragijwe Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu, Paruwasi ya Bare yaragijwe Bikira Mariya umubyeyi ugira inama nziza, Paruwasi ya Rukira yaragijwe Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu, Paruwasi ya Rusumo yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene, Paruwasi ya Rukoma yaragijwe Bikira Mariya umubyeyi utabara abakristu, Paruwasi ya Kabarondo yaragijwe Bikira Mariya umubyeyi w’Impuhwe, Paruwasi ya Ruhunda yaragijwe Bikira Mariya ajyanwa mu Ijuru.

Diyosezi ya Kibungo kandi ikora urugendo nyobokamana I Kibeho mu kwezi kwahariwe Bikira Mariya, Ukwezi Kwa Gicurasi, ku munsi wa Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu cyangwa ku wundi munsi uwegereye.

Nyiricyubahiro Cardinal kandi yagarutse ku rukundo Bikira Mariya adukunda, akaba ahora asura abana be mu mabonekerwa atandukanye, bityo natwe tugasabwa kurangwa n’urwo rukundo rugaragazwa n’uko twubahiriza u utumwa yaduhaye I Kibeho.

Abafashe ijambo bose bagarutse ku gushimira Imana. By’umwihariko Myr Oreste INCIMATATA, Vicaire Général délégué, yashimiye Imana yadufashije kongera gukora urugendo nyobokamana mu bwisanzure nyuma y’icyorezo cya Covid-19, anashimira Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA kubera ko atahwemye kwifatanya n’Abakristu ba Diyosezi ya Kibungo kuva akiri Umwepiskopi wa Diyosezi, igihe cyose babaga bakoze urugendo nyobokamana I Kibeho.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Itumanaho muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed