UMUSARABA WA FORUM Y’URUBYIRUKO

Kuva kuwa 26/12/2022 kugeza kuwa 30/12/2022, muri Paruwasi Katederali ya Kibungo, harimo kubera Ihuriro ry’urubyiruko Gatolika rwa Diyosezi ya Kibungo. Ni ihuriro rifite insanganyamatsiko igira iti “ Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta Lk 1,39) rizamara iminsi ine rikabera muri Stade Cyasemakamba.

Ihuriro ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 1500 ruturutse muri Paruwasi 22 zigize Diyosezi ya Kibungo. Ryitabiriwe kandi n’ Abapadiri bashinzwe urubyiruko mu ma Paruwasi, Abihaye Imana, inzego za Leta n’inshuti z’urubyiruko.

Umunsi wa mbere w’iri huriro wabimburiwe n’igikorwa cyo guhererekanya Umusaraba wa Forum hagati ya Paruwasi ya Rukoma na Paruwasi Katederali ya  Kibungo.

Padiri Gerard MANIRAGABA Aumônier w’Urubyiruko yibukije abitabiriye ihuriro ko guhererekanya umusaraba wa Forum ari umurage urubyiruko rwahawe na Nyirubutungane Papa Francis, kandi ashimira urubyiruko rwa Paruwasi ya Rukoma rwari rufite uyu musaraba k’ ubutumwa bakoze mugihe cyose bawumaranye.

Nyuma yo Guhererekanya umusaraba hakurikiyeho inyigisho ku nsaganyamatsiko yatanzwe na Padiri Emmanuel MUGIRANEZA.

Munyigisho ye, Padiri Emmanuel MUGIRANEZA yabwiye abitabiriye ihuriro ko Bikira Mariya yakomokaga i Nazareti, ahantu ubusanzwe hari intamenyekana. Bikira Mariya yabagaho mu buzima busanzwe kandi buciye bugufi.

Padiri Emmanuel yashimangiye ko Bikira Mariya yari umukobwa ukiri muto, kandi wari ufitanye na Yozefu umushinga wo kubaka urugo. Nyamara yemeye ugusha kw’Imana atirengagije ko hari ingaruka zari kumugeraho zirimo igisebo, no kuba yarashoboraga kwicishwa amabuye nk’uko byagenzerezwaga umuntu wasambanye.

Yego ya Bikira Mariya yamuhinduye umwigishwa wa mbere n’intumwa ya Yezu kuko akimara ku menya iyo nkuru nziza ko atwite umwana w’Imana yahagurutse akajya mu misozi ya kure ashyiriye Elizabeti iyo nkuru inziza.

Asoza inyigisho, Padiri Emmanuel yasabye urubyiruko kutagira imishinga iciritse, ahubwo rukajya mu mugambi wagutse w’ugushaka kw’Imana. Yasabye kandi urubyiruko kutihererana Inkuru nziza, ahubwo bagahaguruka bagasanga bagenzi babo kandi nabo bakabafasha guhaguruka bafashijwe na Bikira Mariya.

Mu Misa ifungura ihuriro, Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI Omoniye w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu akaba yari anahagarariye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yibukije urubyiruko ko “Yezu ari muzima kandi arushaka ari ruzima”. Yibukije ko ihuriro ari igihe cyiza cyo gusenga, kwigishwa, kwidagadura, gusabana, gukora urugendo nyobokamana no guhura n’ inzego nkuru za Kiliziya n’iza Leta maze bagatanga ibitekerezo byabo. Yakomeje asaba urubyiruko gushyira imbaraga mu gusanga Yezu, bakamukunda, maze nawe akabafasha guha umurongo urukundo rwabo.

Yasoje asaba urubyiruko kurebera kuri Bikira Mariya, bagahaguruka bagasanga bagenzi babo kuko “urubyiruko rutazakizwa n’abandi batiri bagenzi babo” bashobora kwisanzuraho bakabasangiza ibyabo. Yabibukije kandi kwirinda  ibibangiriza ubuzima n’izindi ngeso mbi zose zangiza amarangamutima yabo. Yaboneyo kandi gutangiza ku mugaragaro ihuri ry’urubyiruko Gatolika rwa Diyozeyi ya Kibungo no kwibutsa abaryitabiriye kuzagira uruhare mu bikorwa byahariwe ukwezi k’urubyiruko no kuzitabira ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu rizabera I Kigali mu matariki ya 23-27 Kanama 2023.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu Anathalie NIYONAGIRA

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yashimiye Kiliziya Gatolika ku bikorwa binyuranye bifasha  urubyiruko birimo n’iri huriro. Yasabye urubyiruko kwirinda ibibangiriza ubuzima birimo ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi, kandi abizeza ko Leta ibari hafi. Yasoje aha ikaze abitabiriye iri huriro kandi abifuriza kuzagira ihuriro ryiza.

Urubyiruko kandi rweretswe amahirwe yo kwiteza imbere rwashyiriweho na Leta y’u Rwanda, arimo ayarufasha kubona igishoro cyo gutangiza imishinga ibyara inyungo. Madame Jeannine AYINKAMIYE yibukije urubyiruko ko rukwiye kurangwa n’imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo, kuko ari byo bituma rugirirwa icyizere bityo abantu bakifuza kurufasha no kuruha imirimo. Yagize ati” urubyiruko rwitwara neza, ntawe utarushyigikira”

Abapadiri bashinzwe urubiruko mu ma Paruwasi agize Diyozi ya Kibungo bari kumwe na padiri Omoniye ku rwego rw’igihugu
Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed