Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yifurije abakozi ba Diyosezi ya Kibungo umunsi mukuru mwiza wa Yozefu Mutagatifu urugero rw’abakozi.
Kuri iyi tariki ya 01/05/2023, ku Munsi w’Umurimo yujuje ukwezi ari Umwepiskopi wa Diyosezi Kibungo, yagiranye ubusabane n’abakozi ba Diyosezi.
Mu Gitambo cya Misa yaturiye Abakozi bamufasha imirimo ku kicaro cya Diyosezi ( Economat+Caritas+ Hotel Centre St Joseph), yibukije Abakozi amateka yo kwizihiza Umunsi w’umurimo n’inkigi ziwugize :
1) Gukora muri Gahunda nk’uko Imana yabigennye
2) Gushaka ubukungu budufasha kandi busanganijwe nk’uko Imana ibuduha twe abariho n’abazavuka bandi
3) Kubungabunga ibidukikije (amazi, ibimera, inyamaswa, …)
4) Kugira umutimanama ko Imana ariyo soko y’ibyo dukora
Umwepiskopi yatwibukije Ijambo ry’Imana ryo mu Ntangiriro umutwe wa mbere :
✓ Uko Imana yasozaga Umunsi yasuzumaga Umurimo ikoze ikabona ari byiza.
✓ Yibukije Abakozi ko nta murimo uruta undi, nta mukozi uruta undi.
✓ Abakozi bakoze mwitozo wo kwihuta (MARCHING) bagana umurimo (John Habimana ahemberwa kuba yabaye indiahyikirwa muriyo Marching).
✓ Abakoze uwo mwitozo bapimwe T/A
✓ Nyuma abakozi basabana n’Abakoresha babo basangira.
Mr Pascal RUBABAZA
Comments are closed