Ubuzima bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU
Imibereho ya Musenyeri Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU
Nyiricyubahiro Myr Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU ni Umwepiskopi wa Diyosezi ya KIBUNGO, watorewe kuba Umwepiskopi w’iyo Diyosezi kuwa 20 Gashyantare 2023, maze akimikwa kuwa 1 mata 2023
Dore incamake y’ubuzima bwe :
Musenyeri Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU yavutse kuwa 21 Nyakanga 1960, avukira mu Karere ka Rutsiro, muri Paruwasi ya Crete Congo Nil, Diyosezi ya Nyundo, ari naho yize amashuri abanza.
- 1988-1990 : Icyiciro cya Filozofiya mu Iseminali Nkuru ya Nyakibanda
- 1990-1994 : Icyiciro cya Tewolojiya mu Iseminali Nkuru ya Nyakibanda i Butare
- Kuwa 8 Ukwakira 1995 niho yahawe Ubupadiri, aba umupadiri bwite wa Diyosezi ya Nyundo
- 1995-1997 yasohoje ubutumwa mu ma Paruwasi ya Muramba na Kibingo, muri Diyosezi ya Nyundo, ari Padiri wumgirije muri Paruwasi
- 1997-2000 yagiye kwiyungura ubumenyi muri Kaminuza Gatolika ya « Louvain » mu gihugu cy’Ububiligi, ahakura Impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya
- 2000-2002 agarutse mu Rwanda yabaye Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Nyundo.
- 2022-2009 yashinzwe ubutumwa bwo kwita ku mutungo wa Diyosezi ya Nyundo
- 2009-2016 yasubiye mu Bubiligi gukomeza amasomo, ahakura impamyabumenyi mu gucunga imishinga, ari nako akora ubushakashatsi bwo ku rwego rw’ikirenga (Doctorat/ PhD Candidate) mu bya Tewolojiya muri Kaminuza y’i Louvain.
- 2016-2023 yasohoje ubutumwa muri CARITAS-RWANDA nk’Umunyamabanga mukuru wa Caritas
Kuwa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023, nibwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba Umwepiskopi bwite wa Diyosezi ya Kibungo.
Umuhango wo kwimikwa ku Ntebe y’Ubwepiskopi no guhabwa inkoni y’ubushumba wabaye kuwa 1 mata 2023, i Kibungo kuri Stade Cyasemakamba.
Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’ibikorwa Ndangamuco
Padiri Dieudonné UWAMAHORO